Digiqole ad

Trump cyangwa Clinton, uzatorwa azabana neza n’u Rwanda – US Embassy

 Trump cyangwa Clinton, uzatorwa azabana neza n’u Rwanda – US Embassy

Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yatangaje ko uzatorerwa kuba Perezida mushya wese, abe Donald Trump cyangwa Hillary Clinton ngo azakomeza umubano hagati y’u Rwanda na Amerika.

Kidd brooke aremeza ko umubano w'u Rwanda na Amerika uzakomeza kuba mwiza ku buyobozi bw'uwo ariwe wese uzatorwa.
Kidd brooke aremeza ko umubano w’u Rwanda na Amerika uzakomeza kuba mwiza ku buyobozi bw’uwo ariwe wese uzatorwa.

Kuri uyu wa kabiri, abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bazindukiye mu matora y’ugomba gusimbura Barack Obama muri White House, hagati ya Donald Trump uhagarariye ishyaka ry’Aba-republicans na Hillary Clinton uharariye ishyaka ry’Aba-Democrats.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Ambasade ya Amerika mu Rwanda yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru itangaza ko uzatsinda wese agomba gukurikiza amategeko, akemera ibyavuye mu matora kandi ngo uwo ariwe wese uzatorya umubano w’u Rwanda n’Amerika uzakomeza.

Kidd Brooke, Umuyobozi muri Ambasader ya Amerika mu Rwanda ushinzwe ibifitanye isano byose n’abajya n’abava muri Amerika baza mu Rwanda “consular officer” yavuze ko umubano w’ u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeye kandi ngo uzakomeza kuba mwiza ku mu Perezida wese uzatorwa.

Yavuze kandi ko uko byagenda kose nta mvururu zishobora kuba muri Amerika nyuma y’amatora, ngo kuko abakandida bose bazubahiriza amategeko kandi bakemera ibyavuye mu matora.

Kugeza ubu, mu Rwanda ngo hatuye abaturage ba Amerika babarirwa hagati ya 2500 na 3000, bamwe muri bo bamaze gutora.

Ngo abagera kuri 60 bashyikirije Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika impapuro batoreyeho kugira ngo bashyikirize Leta bakomokamo amajwi yabo.

Callixte Nduwayo
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Eeeh kwari benshi se 3000 byose, 1/2 cyabo buriya naba CIA baje kudutata. lol

  • …nyamara hari ubwo umuperezida wa Amerika agera kubutegetsi agashushubikanya uwo muri Afurika!
    Burya ngo Kinani ntiyorohewe n’ubutegetsi bwa CLINTON! OBAMA nawe yifatanyije na ba SARKOZY na CAMERON guhirika MOUAMMAR GHADDAFI wa Libiya! TRUMP uyu we yitangarije ku mugaragaro atarya iminwa ko natorwa M– USEVENI na MUGABE bazabe bashaka aho bahungira kuko atifuza kuzababona bizirika kubutegetsi! Ku Rwanda narwo kugirira amacyenga umutegetsi mushya wa USA(Donald TRUMP)ndumva bifite ishingiro kuko natwe twerekeje muri manda za gatatu kane gatanu…! Hillary CLINTON we twari dusanzwe tuziranye kandi tubanye neza! Uyu TRUMP rero afite amashagaga akarishye cyane cyane kubategetsi bashaka kurenza za manda urumva ko ntawabura kumwishisha bitewe n’uko binagaragara ko ariwe uri butsinde amatora kuko yarangije guha umwitangirizwa H.CLINTON! Nkunda amatora yo muri USA! Nifuza nanjye kuzabona ameze nkayo mu Rwanda.

  • Muzirikane icyo Trump yavuze kuri Museveni mu minsi ishize, ngo umwanya we uri muri gereza si muri state house. Ubwo muri US Embassy bazi neza uko Trump azabigenza mu mibanire ye n’ibihugu bya Afrika mu gihe yaba atowe?

  • Icyo nzi Trump atsinze ni amahirwe y’Isi, kuko azumvikana cyane na Putin bityo icyoba kiriho kigahosha.

  • Ikigaragara kuri Afrika ni uko America iba ifite umugambi mu bihe byose, inyungu babonaga muri Museven ntizikiriho, so kumuvanaho nibyo bibafasha rero. Gusa tugomba kuba inyaryenge, tukamenya uko ingoma zabo zihinduka nicyo ziba zifuza cyane ko badutanzeyo mu gihe cyimyaka myinshi. Tuzagerayo rero hakoreshejwe ubuhanga n’ubwenge bugomba kwihishamo n’uburyarya nkuko nabo ubwabo babikora. Ntanshuti bagira, bo bifuza kubaho kandi neza, ibindi ntacyo bivuze.

  • iyi analysis ya kamanayo reka dutegereze ikivamo, aliko Kamanayo yagombye kumenya ko byose bikemurwa ku rwego rwa diplomacy, jyewe mbona ali Trump utowe cg se Hilary, muli diplomacie ya Africa n’isi yose muli rusange hazabaho umubano na USA binyuze ku bwumvikane muli Diplomacy.

    MAY GOD BLESS OUR COUNTRY RWANDA, ITS POPULATION AND ITS LEADERS.

  • ARIKO ABANYAFURIKA TUZAGEZAHE KOKO KUTUNVA IBINTU ….. TRUMP YAMENNYE AMABANGA AGARAGAZA UKO ABAZUNGU BADUFATA , IYO RERO BABA BATEMERANYWA NAWE NTABWO BABA BAMUTOYE , GUSA BARANGIJE BATI NUBWO UMENNYE AMABANGHA ARIKO REKA TUGUTORE !!!!!

    Trump ntabwo akundana na Putin at all ahubwo Putin KUBWO GUTINYA TRAMP YAGARAGAJE KO AMWEMERA KUGIRA NOG ABANYAMERIKA BAMUCIKEHO NANGE KUMUTORA BAMUZIZA KO ARI INSHUTI Y` UMWANZI WABO MAZE BATORERE HILLARY YUNVAGA AZARUSHA IMBARAGA ,, ABANYAMERIKAREO AKO GAKORYO KA PUTIN BARAKAMENYE BATI URATUBESHYA .

    Gufunga M7 kwirukana Obama n` abanyafurika , nyabuneka mujye mushyimo n` akenge biriya ntibishoboka ririya ni iturufu yakoresheje kugira ngo abanyamerika yigarurire imitima yabo ababwira ko imitungo y` yabo yangirikiraga mu bindi bihugu bitazongera, ko akazi abanyafurika batwaraga kagiye kuba akabo etc ….. arik o muhumure ntabwo azabikora .

    Muri AMERICA SYSTEMES YABO IRUBAKITSE CYANE PEREZIDA AKORA IBYO ATEGETSWE , BURIYA GUHERA UYU MUNSI BAGIYE KUMUTEGEKA IBYO AVUGA IBYO AKORA ETC . NTIBYABA BITANGAJE AVUZE ATI: UMWANA WANJYE UMWE AGIYE KUBA UMUSIRAMU ATI : umugabane wa mbere nzasura ni AFRICA ETC .

    urugero natanga Obama agitorwa abantu baravuze bati “Africa irakize“ bati azasura iwabo kavukire , muri village harya mumbwire yaba yaragiyeyo mwagirango se yari yanze kujyayo reka da byose biba bipanze !

    AMERIKA IKENEYE AFRICA KURUSHA UKO AFRICA IKENEYE AMERICA

  • KAMANAYO, NIBA ULI GUKULIKIRA WAGIRA ICYO UBWIRA ABASOMYI KULI COMMENT YANJYE NANDITSE HARUGURU GATO ? THANKS A LOT.

  • MATESO JEAN harya bafata Charles Taylor wari ukiri umwana? yafashwe kw’itegeko ryande? Ihanurwa rya Kinani ubona bitagira uwo bihama ukagira ngo ntazwi? Libiya nta diplomacy yari izi mbere yo gushwanyagurika kariya kageni? Laurent Gbagbo nta TEKINIKA ry’amajwi yari yakoze?! iyo bariya bagenga b’isi bakurambiwe harubwo bagukuraho igihugu cyawe kikadogera! MOBUTU ntiyabatutse bicye! kuva yavaho DRC nta tuze igira! Thomas Sankara yababwije ukuri nyamara yongeye kwibuka hashize imyaka irenga 20! Abo utazi ni aba bajama! Iyo bakwanze ntacyo warenzaho!

Comments are closed.

en_USEnglish