Digiqole ad

Nasson abona ishoramari ryaba inkingi ikomeye mu muziki

 Nasson abona ishoramari ryaba inkingi ikomeye mu muziki

Nasson asanga abashoramari binjiye mu muziki hari impinduka zabaho

Amikoro adahagije y’abahanzi , kutagenda neza kw’ibitaramo bya bamwe mu bahanzi kubera ubushobozi, gukora amashusho y’indirimbo ari ku rwego rwo hasi kuri bamwe n’ibindi, Nibyo Nasson abona ishoramari ryaza rigafasha abahanzi mu kuzamura umuziki wabo ku rwego rwo hejuru.

Nasson asanga abashoramari binjiye mu muziki hari impinduka zabaho
Nasson asanga abashoramari binjiye mu muziki hari impinduka zabaho

Nasson yamenyekanye cyane muri muzika nk’umuhanzi ndetse akaba na Producer ‘utunganya indirimbo’ mu buryo bw’amajwi ‘Audio’.

Yamamara mu indirimo zigiye zitandukanye  nka ‘Agasembuye, Nyigisha, Umunyenga, Fatiraho, n’izindi zitandukanye.

Kuri ubu avuga ko habonetse abashoramari bakitabira gushora imari yabo mu muziki w’abanyarwanda byatanga umusaruro mwiza kandi utanga inyungu ku mpande zombi.

Ndetse ko asanga abahanzi benshi mu Rwanda bafite impano ariko hari ababura ubushobozi bwo kujya muri studio n’amashusho y’indirimbo bakoze akaza atameze neza ku buryo yakinwa ku mateleviziyo mpuzamahanga.

Yabwiye Umuseke ati “Abahanzi ntabwo ari abaswa ku buryo batazi gukora umuziki mwiza , ahubwo nyuma y’impano y’umuntu aba afite yo kuririmba cyangwa indi iyariyo yose hacyenerwa n’umuntu ugomba kuyishyigikira mu buryo bufatika (amafaranga)”.

Asobanura ko abatekereza ko yahagaritse gukora umuziki kubera ubushobozi atari uko bimeze kuko ngo ashaka kubanza gusoza amasezerano afitanye na label imwe akorana nayo noneho akongera gukora umuziki.

Naason yakomeje atangaza ko azashishyira hanze indirimbo nshya atashatse gutangaza izina rwayo nk’imwe izongera gukumbuza no kugarura mu bihe byiza abafana be nkuko byahoze mu gihe cyatambutse.

https://www.youtube.com/watch?v=OpCZMJN1AQw

Nsanzimana Christopher

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Sha nuko nyine bimeze arko leta yakagombye gushyira imbaraga mugukangurira abashora mari gushora imari yabo mumuziki nkuko ibikora muzindi domain kuko numuziki watera imbere ugateza imbere umuhanzi nigihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish