Digiqole ad

Kwambara inkweto ndende bitera indwara bita ‘Arthiritis’

 Kwambara inkweto ndende bitera indwara bita ‘Arthiritis’

Inkweto ndende zishobora kugutera uburwayi

Mu Bwongereza hari umugore uzwi cyane mu kubyina muri Opera witwa Lesley Garrett yemeza ko muri iki gihe ageze mu kigero cy’imyaka 61 y’amavuko arwaye indwara yitwa Arthiritis ibabaza cyane kuko iterwa n’uko aho amagufwa ahurira haba hasa n’ahatanye.

Inkweto ndende zishobora kugutera uburwayi
Inkweto ndende zishobora kugutera uburwayi

Akiri muto, ngo yari afite imiguru 100 y’inkweto ndende yahinduranyaga mu birori bitandukanye yitabiraga akabyina bikamwinjiriza agatubutse.

Nyuma muganga we yaramwihanangirije amubuza kuzongera kwambara inkweto ndende kuko zangije uruteranyirizo rw’amagufwa y’ibirenge bye.

Uyu mugore kugeza ubu amaze imyaka igera ku 10 ababara cyane.

Bamabaze inshuro zirenga ebyiri kugira ngo basubize ayo magufa mu mwanya wayo kandi bagabanye ububabare.

Yatangarije MailOnline ati: “ Muri iki gihe birambabaza cyane iyo ndebye izo nkweto n’ukuntu zanteye ubumuga. Nzazihera abagira neza.”

Lesley avuga ko mu buzima bwe atigeze yiyumvisha ko yajya ku rubyiniro atambaye inkweto ndende ariko ngo ubu byararangiye kubera inkweto ndende zamwangirije amagufwa y’ibirenge.

Ubu ngo asigaye yiyambararira inkweto za sandals zo hasi.

Ubwoko bwa Arthirits uyu mugore yarwaye bwitwa hallux limitus. Iyo bugeze ku rwego rwo hejuru cyane buvurwa no kububaga.

Kwambara inkweto ndende bita ‘Heels’ mu Cyongereza cyangwa ‘Haut-Talons’ mu Gifaransa, bishobora kwangiza amagufwa y’ibirenge y’uzambara.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish