Uruhare rw’ababyeyi n’ingenzi mu iterambere ry’impano z’abakobwa_Jody
Kutabaha umwanya ngo bagaragaze impano bafite, kubagirira impungenge z’ibyo bahuriramo nabyo, ndetse no kumva ko umukobwa ari uwo gukora akazi ko mu rugo gusa ubundi akaguma aho, ibyo byose nibyo Jody avuga ko ababyeyi bagifite iyo myumvire bagomba kuyireka hanyuma bagaha umwanya abakobwa bafite impano bakazigaragaza nka basaza babo .
Jody Phibi ni umwe mu bahanzikazi bagaragaza ubuhanga mu miririmbire yabo y’umwimerere ‘live’ ariko udakunze kugaragara mu bitaramo bitandukanye bikomeye bibera mu Rwanda.
Mu minsi ishize akaba yaratangaje ko imwe mu mbogamizi yari afite yateraga ibyo byose ari uko atari yagahaye umwanya ibikorwa bya muzika ahubwo akaba yari afite ibindi ahugiyemo.
Ku bijyanye n’umubare mukeya w’abakobwa ugaragara mu muziki w’u Rwanda, avuga ko usanga ababyeyi bamwe naba bamwe bumvako k’umukobwa hari ibintu bitaboneye adakwiye gukora.
Birimo nko gukina umupira, kuba umuhanzi, ndetse n’ibindi nkibyo bijyanye no kwerekana impano zitandukanye yagombye kwitabira.
Bagatekereza ko nta mukobwa ukwiye kubijyamo kuko hari ababibona nkaho byaba ari ubwomanzi, gushira isoni, ndetse ko n’umukobwa ubigiyemo ahita yigira ingare.
Gusa ngo kuba hari umubyeyi waba agifite iyo myumvire yayikuramo akareka umwana w’umukobwa akagaragaza impano ye kuko nabo bashoboye kandi bigenda byigaragaza mu nzego zigiye zitandukanye.
Yagaragaje ko iyo nabo bashyigikiwe nka basaza babo bibatinyura bakagaragaza impano bifitemo bagateza umuryango wabo imbere, n’igihugu muri rusange.
Jody yabwiye Umuseke ati “Ababyeyi bagomba gufata iya mbere bagashyigikira impano z’abakobwa bakabaganiriza, bababwira ko kugira impano bitagirana isano n’imyifatire idahwitse bakabaha umurongo mwiza njyenderwaho ubundi bakareka abakobwa babo bakagaragaza impano zibarimo”.
Ku bijyanye n’akazi ke ka muzika, akomeza avuga ko nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yitwa (MADINA), agiye gushyira hanze indi yakoranye na LABADABA wo muri UGANDA.
Ndetse ngo bitegure n’amashusho y’indirimbo ye yitwa BIRANDENGA nayo amashusho yayo ari hafi kujya ku mugaragaro.
https://www.youtube.com/watch?v=GnldNoQtccQ
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW
1 Comment
Uyu mwari arabyumva bikaze cyane ! ndamwemera cyane cyane muri song ye yitwa yegwe weka ari kumwe numujama wumugande. nibyiza cyane akomereze aho.
Comments are closed.