Muhanga: Hagiye gukorwa urutonde rw’abajura b’amabuye y’agaciro
Mu nama yahuje abahagarariye Kampani zicukura amabuye y’agaciro n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, abacukura amabuye babwiye Akarere ko bagiye gukora urutonde rwa bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye bakora ubucukuzi nta byangombwa bafite bibemerera kuyacukura.
Iyi nama yari igamije kurebera hamwe agkamaro amabuye y’agaciro afitiye abayacukura, abayagurisha n’igihugu muri rusange n’ibibazo biyabonekamo birimo bamwe mu bayobozi n’abaturage bayacukura mu buryo bunyuranije n’amategeko ugasanga bigize ingaruka ku nyubako z’abaturage no ku bidukikije.
KAYIRANGA Innocent Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga, ari na we wari uyoboye iyi nama, avuga ko muri aka Karere harimo amabuye y’agaciro menshi kandi ko afitiye igihugu n’abagituye akamaro kanini, ariko ngo usanga hari bamwe mu baturage bayacukura rwihishwa ari nako byangiza ibidukikije.
Ati: “Uyu ni wo mwanya wo gufata ingamba tugahashya abacukura nta byangombwa bafite.”
Kayiranga yavuze ko hakwiriye kubaho ubufatanye bw’impande zose kugira ngo abakora aya makosa bafatwe bityo bahanwe hakurikijwe amategeko kuko ngo nta muntu n’umwe uri hejuru yayo.
MURIGO John wari uhagarariye Kampani icukura amabuye y’agaciro yitwa Pyramide, avuga ko hashize igihe kitari gito, iki kibazo cy’abajura b’amabuye y’agaciro kivugwa, ariko ngo usanga nta mwanzuro ufatika uboneka, akavuga ko impamvu nyamukuru kidakemuka ngo ni uko abakora ubu bujura harimo bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze no kuzamura.
Yagize ati: “Jye numva bitashoboka guhashya aba bantu kuko iyo ukoze igenzura usanga abenshi bakora ubujura bw’amabuye y’agaciro ari abayobozi mu nzego zitandukanye.”
Col. NYEMAZI Paul, Umuyobozi wa Brigade ya 411, avuga ko ibi byo kuba hari bamwe mu bayobozi bakora ubujura bw’amabuye y’agaciro ntawe bikwiriye guca intege, kubera ko umujura aho ava akajyera nta mbaraga agira nubwo ngo yaba akomeye gute.
Muri iyi nama hafashwe icyemezo cy’uko abacukuzi b’amabuye y’agaciro bagiye gukora urutonde rugaragaza amazina ya bamwe muri aba bayobozi, ari narwo ruzashyikirizwa ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.
Kampani 50 ni zo zicukura amabuye y’agaciro muri Muhanga, 27 ni zo zifite ibyangombwa byemewe. Biteganyijwe ko bitarenze ukwezi k’Ukuboza 2016 inzego z’Akarere zizasura ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro.
EliseeMUHIZI/Muhanga
UM– USEKE.RW
3 Comments
MURANSEKEJE SI ABO BAHO SE BUZUYE MURI UBWO BUCCUKUZI. ABABUBAMO BABA BAKOOMEYE KWANGIZA IBIDUKIKIJ NTACYO BIBABWIYE NTANUWAHANGANA NABO MUBIREKE
aha!!! nimugerageze
ninde uzatinyuka kurukora se ubwo? nagerageze. azasiga nde areke nde se?
Comments are closed.