Digiqole ad

Koffi Olomide agiye kuza mu Rwanda

 Koffi Olomide agiye kuza mu Rwanda

Koffi Olomide agiye kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo

Antoine Christophe Agbepa Mumba wamamaye nka Koffi Olomide ku mugabane w’Afurika, agiye kuza gukorera igitaramo mu Rwanda nubwo hataramenyekana ugiye kumuzana.

Koffi Olomide agiye kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo
Koffi Olomide agiye kuza mu Rwanda kuhakorera igitaramo

Mu mashusho (Video) yashyize hanze, yashimangiye ko tariki ya 03 Ukuboza 2016 azataramira abanyarwanda i Kigali.

Ati “Muraho neza banyarwanda, muraho ab’i Kigali, ni Koffi Olomide, nishimiye kuzasusurukana namwe tariki 03 Ukuboza ku mpera z’umwaka. Ndabakunda!!”.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 60, si ubwa mbere azaba aje mu Rwanda. Yaherukaga mu Rwanda hagati ya 2002 na 2003.

Yamenyekanye cyane mu Rwanda guhera mu 1995. Icyo gihe indirimbo zirimo, Loi, Danger de mort, Effrakata, Tueur de lions n’izindi nyinshi akaba arizo zari zigezweho.

Koffi Olomide herutse gushyira hanze indi yise ‘Selfie’ imwe mu ndirimbo zirimo kumwinjiriza cyane mu mwaka wa 2016.

Ku i tariki ya 26 Nyakanga 2016 yajyanywe imbere y’urukiko i Kinshasa ashinjwa gukubitira umugore umubyinira ku kibuga cy’indege i Nairobi muri Kenya.

Icyo gihe akaba yarahise ahambirizwa byihuse na Leta ya Kenya kubera icyo gikorwa cyagaragaye nk’ihohotera yakoreye uwo mugore umubyinira.

Byaje gutuma n’ibindi bitaramo yajyaga gukorera muri Zambia bihagarikwa kubera amashusho y’ubwo bugizi bwa nabi yatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Mu 2012 Koffi Olomide yakatiwe amezi atandatu y’igifungo gisubitse kubera gukubita utunganya muzika ye (producer). No muri 2008 nabwo yakubise imigeri umunyamakuru wa RTGA TV anamena Camera ye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Welcome Koffi olomide in Kigali Rwanda nziza.
    Eden-Rwanda,rwa Banyarwanda bagaciro!!!

  • Uyu mugabo uhohotera igitsinagore turamwamaganye.Ntawe dushaka iwacu.

  • ngo yamenyekanye cyane mu Rwanda muri za 95?! Naho se mbere yaho ntiyahazaga?! muzabeshye abavutse nyuma y’indege!

  • Ahubwo se muri 1992 uyu Koffi Olomide nti yari mu Rwanda

Comments are closed.

en_USEnglish