Ururimi sirwo nzitizi ku iterambere ry’umuziki w’u Rwanda- Amag The Black
Amag The Black ni umwe mu baraperi bakomeye mu muziki w’u Rwanda. Kuri we asanga kuba ururimi rw’ikinyarwanda rurimbwamo ataribyo nzitizi. Ahubwo uburyo umuziki wamamajwemo aricyo kibazo.
Avuga ko usanga hari abavuga ko impamvu umuziki nyarwanda utamamara ku ruhando mpuzamahanga aruko benshi bawukora mu Kinyarwanda.
Ariko kuri we ntiyemeranywa n’abavuga batyo kuko ngo nabo kuririmba mu ndimi zo hanze babishobora. Icya mbere ari ugushaka uburyo umuziki w’u Rwanda wamenyekana mu ruriri rw’ikinyarwanda.
Amag The Black yabwiye Umuseke ati “Kutaririmba mu kinyarwanda sibyo bizatuma umuziki
dukora wamamara hanze. Ahubwo uburyo uzamenyekanishwamo nibyo bizatuma
ugera hirya no hino”.
Yunzemo ko mu Rwanda abakunzi b’umuziki basubiramo (repetition) indirimbo zo hanze kandi hari n’abatumva n’ubutumwa buba bukubiye muri izo ndirimbo.
Bityo ko n’abanyarwanda bagomba gukora ku buryo n’abo hanze basubiramo indirimbo zikozwe mu Kinyarwanda nubwo baba batumva ubutumwa buzirimo.
Kubera ama tereviziyo menshi yaje, abona ari nk’imwe mu nzira yihuse izatuma indirimbo zimenyekana atirengagije n’ibindi bitangazamakuru biwutambutsa.
Kuko kuri ubu usanga nka 80% hakinwa indirimbo z’abahanzi nyarwanda mu gihe mu myaka ishize atari ko byari bimeze.
Ku bijyanye n’ibikorwa bye bya muzika, avuga ko yishimira uburyo indirimbo ze zakirwa nubwo hari abazifata nko kubibasira.
Ariko ko mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ikiryabarezi’ abantu bazabonamo ibyo batari basanzwe babona mu mashusho.
https://www.youtube.com/watch?v=gIkwsbAqAXc
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ibyo umusasza amag avuga nibyo.kuko twese dukunda izo muri america kandi ntituba twumva ibyo zivuga.ahubwo nyine abahanzi nibafatanye nabanyamakuru mukwamamaza umuziki wurwanda naho ntacyo twazageraho
ahubwo umaze guterimbere kubera amastidio yabayemenshi nama radio yabaye menshi.bakomereze aho
Comments are closed.