Trackslayer avuga ko hari imbogamizi bahura nazo nk’aba Producers
Gukora indirimbo abazumvise bakazigereranya n’iz’abandi bahanzi bo hanze, kuba hari bamwe mu ba producers bifuza gukorera abahanzi bamenyekanye (Stars) gusa abataramenyekana ntibahabwe agaciro, ibi byose ngo biri mu mbogamizi aba producers bo mu Rwanda bahura nazo.
Nshuti Peter uzwi nka Trackslayer umwe mu batunganya umuziki w’abahanzi mu buryo bw’amajwi ‘Audio’ ukorera mu nzu ya Touch Records, avuga ko urugaga rwa muzika ruzamurwa na buri mwenegihugu.
Ko kuba igihugu nk’u Rwanda rukishakisha mu bijyanye no kumenyekanisha umuziki ku rwego mpuzamahanga, bitagakwiye ko abanyarwanda aribo bafata iya mbere mu guca intege abahanzi babo.
Ahubwo ko bagafashanyije gukunda umuziki w’u Rwanda bityo aho bari hose bakaba ab’ambasaderi bikaba imwe mu nzira yo gukundisha umuziki w’u Rwanda abatuye isi bose mu bice bitandukanye.
Trackslayer yabwiye Umuseke ko akora ako kazi nk’akamutunze. Ariko atishimira uburyo ibikorwa bikorwa byakirwa hanze.
Ati “ Nubaha akazi k’ubu producer nk’umurimo untunze. Gusa mbabazwa no kubona ibyo tunwana nabyo ngo duteze ibihangano byacu imbere hari ababisenya”.
Avuga nubwo isoko ry, umuziki ritaraguka cyane. Gusa gushyira hamwe nk’abanyarwanda bishobora gutuma umuziki umenyekana kandi bikaba byanakurura abandi bahanzi bo hanze kuza mu Rwanda kubera ko hari icyo bahabona.
Gusa nubwo hakiri izo mbogamizi, abona hari ikizere kuko aho bagana ari heza kandi kuri we akomeje no gutunganya umuziki azamura abahanzi bafite impano ariko bataramenyekana. Ejo n’ejo bundi bashobora kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki.
Nsanzimana Christopher
UM– USEKE.RW
1 Comment
trackslayer turamwemera kuko afasha abahanzi atitaye kubagafashe gusa ahubwo akanafasha nabakizamuka.nakomereza aho .
Comments are closed.