Digiqole ad

Tubona Leta ititaye ku karengane n’akababaro k’abakozi – COTRAF

 Tubona Leta ititaye ku karengane n’akababaro k’abakozi – COTRAF

Urugaga (Syndicat) rw’abakozi bo mu nganda, ubwubatsi, amacapiro n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro “COTRAF” rusanga Leta igenda biguruntege mu gukemura ibibazo by’abakozi bakora muri izo nzego kandi bahura n’akarengane kenshi, bamwe ngo baramugara, barakubitwa, baratukwa, bishyurwa nabi n’ibindi byinshi.

Ntakiyimana Francois, umyobozi wa COTRAF yerekana umwe mu bakozi b'imwe muri Kompanyi z'Abashinwa uri mu bitaro nyuma yo gukorera impanuka mu iyubakwa ry'umuhanda Rubavu.
Ntakiyimana Francois, umyobozi wa COTRAF yerekana umwe mu bakozi b’imwe muri Kompanyi z’Abashinwa uri mu bitaro nyuma yo gukorera impanuka mu iyubakwa ry’umuhanda Rubavu.

Ntakiyimana Francois, umyobozi wa COTRAF avuga ko mu bihembwe bitatu by’uyu mwaka wa 2016 utararangira, bamaze kwakira ibibazo by’abakozi bakorana bigera ku 105, bihuza abakozi 682.

Biriya bibazo ngo byarakurikiranywe, 62 muri byo birakemuka abakoresha bishyura abakozi amafaranga y’u Rwanda agera kuri 48 151 731, ibindi ngo biracyari mu manza.

Ntakiyimana avuga ko ibi birego ahanini bishingiye ku kwirukanwa hadakurikijwe amategeko agenga umurimo.

Ati “Usanga abakozi bo mu rwego rw’ubwubatsi, inganda, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bafatwa nka ba nyakabyizi, ugasanga umukozi amaze imyaka itatu, 10, 20, 30 ariko bakimwita nyakabyizi.”

Ibindi birego ngo bishingiye ku kudateganyiriza abakozi; Kudahabwa ikirihuko cy’umwaka, dore ko ngo nko mu bikorwa by’ubwubatsi usanga umukozi akora kuva kuwa mbere kugera ku cyumweru, umwaka ugashira bagafata undi, kandi ngo ibi akenshi biteza impanuka.

Ntakiyimana avuga ko ibindi birego ngo byari bishingiye ku kwirukanwa nta nteguza, kudahabwa imperekeza, gukora amasaha y’ikirenga kandi ntibayahemberwe, impanuka mu kazi, kudahabwa ikiruhuko cy’umwaka, isuku n’ubuzima n’umutekano mu kazi, ibirarane by’imishahara, kubwirwa nabi, gutukwa, gu cunaguzwa no gufatwa nabi mukazi, n’ibindi byinshi.

Akarengane gakururwa no kutubahiriza amategeko,kureshya abashoramari,…

Ntakiyimana Francois, uyobora COTRAF inganda n’ubwubatsi avuga ko impamvu zitera aka karengane abakozi bahura nako gaterwa n’impamvu nyinshi zishingiye ku tubahiriza amategeko.

COTRAF isaba ko hajyaho Urukiko rwihariye rw’Umurimo ruzajya rwihutisha imanza z’abakozi kuko ngo imanza z’abakozi zitinda ku buryo hari ubwo uwarenganye yisanga ntacyo ubutabera bukimumariye.

Ntakiyimana ati “Nk’ubu dufite urubanza turegamo RWACOF rwatangiye 2013, twararutsinze (urukiko rusaba ko RWACOF yishyura abakozi 50 amafaranga agera kuri miliyoni 92), RWACOF irajurira mu Rukiko rw’Ikirenga tuzaburana murw’ikirenga tariki 07 Ukuboza 2016, ariko muri abo bakozi hari umwe wapfuye atabonye uburenganzira.”

COTRAF kandi itunga urutoki Leta kuri Politike yayo yo gukurura abashoramari “Doing Business Policy”, ugasanga yitaye ku gukurura ba bashoramari ntiyite kubakozi bazakoresha.

Ntakiyimana ati “Nibyo dukeneye abashoramari, ariko dukeneye abashoramari baza bakubahiriza amategeko agenga umurimo, bakubaha umukozi w’umunyarwanda, ntabwo tuzafata umushoramari uzaza agahemba abakozi intica ntikize, umukozi ugasanga amaze imyaka 27 mu kigo kimwe (UTEXIRWA), nturiyubakira inzu, ntushobora kujyana umwana ku ishuri, ntushobora kwivuza, ubwose uko gushora imari kuzadusigira iki? Ni ikibazo gikomeye cyane.”

Aha bagashyira mu majwi cyane cyane Kompanyi z’Abashinwa n’Abahinde, dore ko ngo usanga zisangiye ibibazo by’impanuka kukazi, imishahara y’intica ntikize, gufata nabi abakozi, gukora amasaha y’ikirenga menshi atishyurwa, abakozi bakora nta bwizigame, nta bwishingizi, nta masezerano y’akazi n’ibindi.

Abakozi barimo abari bamaze hafi imyaka 30 bakorera UTEXRWA ikabirukana nabi nta mperekeza kuko baharaniye uburenganzira bwabo, batsinze urubanza.
Abakozi barimo abari bamaze hafi imyaka 30 bakorera UTEXRWA ikabirukana nabi nta mperekeza kuko baharaniye uburenganzira bwabo, batsinze urubanza.

Aha, bagaragaza kandi abashoramari mu rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho usanga ngo umukozi ashobora kumara icyumweru acukura nta mabuye y’agaciro arabona, icyo cyumweru cyose ntazagire icyo ahembwa kuko Kompanyi akorera imubarira ku mabuye yazanye.

Abashoramari b’abanyamahanga kandi by’umwihariko Abanyakenya, bashinjwa rimwe na rimwe gukoresha abakozi bagasiga babambuye bakigendera. Mu buhinzi, ho hari n’abafashe umusaruro w’ibigori mu Burasirazuba bagenda batishyuye.

Ibibazo by’abakozi kandi ngo byongerwa no kuba nta burenganzira bwo gutanga ibitekerezo bagira kukazi ku buryo ngo n’abagerageje kujya mu ngaga z’abakozi usanga ngo bahita birukanwa kuko baba batangiye kubaza abakoresha uburenganzira bwabo.

Ikindi ngo hari n’abakozi usanga barenganywa ariko kubera ubushobozi bucye ntibabashe gutanga ibirega mu rukiko, ubu COTRAF ngo izi abarenga 250 byananiye kuko batabona amagarama y’urubanza.

Ubushake bwa Leta mu gukemura ibi bibazo ni bucye cyane

Ntakiyimana Francois avuga ko urebye mu Rwanda nta biganiro bibaho hagati y’abakozi, ingaga zibahagarariye n’abakoresha, bituma umukoresha ariwe uvuga gusa ndetse akaba yanafata umwanzuro uko ashatse kuko umukozi adashobora gutanga igitekerezo ku kazi ke.

Mu gihe ibi biganira ntabyo rero, ngo uburenganzira bw’abakozi bwagakurikiranwe n’urwego rw’abagenzuzi b’umurimo kugeza ubu basanga ngo nta mbaraga rufite, ku buryo usanga ruhora mu bibazo biba byavutse aho kujya gusura abakozi ku murimo ngo babikumire bitaravuka.

Ntakiyimana ati “Ubushake bwa Leta bwagaragarira mu mategeko n’inzego zihamye zikurikirana umurimo.

Ahandi rwakagaragariye ku rwego rw’abagenzu b’umurimo ubu bari munsi ya Mayor (ubundi bakabaye munsi ya Minisiteri ifite umurimo mu nshingano zayo nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga), hari aho ugera ugasanga umugenzuzi w’umurimo bamugize Noteri, ahandi ashinzwe irangamimerere, adafite ubwigenge ntabwo azakemura ikibazo.

Nguko uko mvuga bwa bushake bwa Leta, ngewe navuga ko n’iyo bwaba buhari ni bucye ntibuhagije, haracyakenewe ingufu mu gukemura ibibazo by’abakozi koko Leta tuyibone, kukise ishyiraho amategeko y’umuhanda igashyiraho n’abapolisi mu nzira, kuki babashyirahose? Ni uko gushyiraho amategeko gusa bidahagije”

COTRAF igasaba ko uko Guverinoma ishyira imbaraga mu gukemura ibibazo bya Gir’inka, Abazunguzayi, ubwisungane mu kwivuza, ubudehe, n’ibindi, ariko yashyira n’imbaraga mu gukemura ibibazo by’abakozi kuko nabyo nibikomeza kwiyongera bizadindiza umusaruro w’igihugu, cyangwa biteze n’ibindi bibazo.

Ntakiyimana Francois uyobora COTRAF inganda n'ubwubatsi (ibumoso), Bicamumpaka Dominique uyobora impuzama-syndicat ya COTRAF, n'umwungirije Gasore Seraphin bavuga ku bibazo by'abakozi.
Ntakiyimana Francois uyobora COTRAF inganda n’ubwubatsi (ibumoso), Bicamumpaka Dominique uyobora impuzama-syndicat ya COTRAF, n’umwungirije Gasore Seraphin bavuga ku bibazo by’abakozi.
Gasore Seraphin avuga ko hageze ngo Leta yite no kubibazo by'abakozi nk'uko yitaye ku bindi.
Gasore Seraphin avuga ko hageze ngo Leta yite no kubibazo by’abakozi nk’uko yitaye ku bindi.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Munyibukije abantu bakubitiwe kuri KCC kandi baje kwishyuza amafaranga yabo.Ese abobantu ubutabera bwarabarenganuye? reka da..Umuntu asigaye ahonyorwa nkurushishi nuwifite.Kandi amategeko arahari ra..

  • Yebaba weeee!!!!COTRAF yibagiwe kuvuga n’abakozi bakora mu mahotel!!!Aba bo si uguhonyorwa gusa ahubwo bakorerwa iyicarubozo!@!!!Ibaze aho umuntu amara amezi ane,wabaza nyiri hotel uti nkeneye amafaranga abana birukanywe mu ishuli,mu rug inzara irabica yajya kugusubiza ngo akavga ngo niba udashoboye kwihanga jya gushaka akazi ahandi!!Cg akakubwira ngo wamurega he ko atanga imisanzu……!!!!!!!Leta ikwiye guhagurukira kiriya kibazo kuko nkuko Leta yahagurukiye gutanga service nziza uzayitanga abana baraye?Uzaseekera umu client ute uzi ko bagusohoye mu nzu????Niyo mpamvu “customer care mu ma hotel y’aba privé muyibagirwe!!!COTRAF RWOSE MBISABIRE MUZASURE N’AMAHOTEL MWUMVE IBIHABERA DORE KO RDB YO ISHISHIKAJWE NO KURESHYA ABASHORAMARI!!!!!

    • Erega ikibazo kirakomeye! uwakakurenganuye nawe afite KAMPANI ye ikora ibyo yakarwanyije! Benshi mu bayobozi b’igihugu nabo bafite za campany zikoresha abakozi zinakandamiza. Urumva ko atari bo bazajya gusinya itegeko ribagonga!

Comments are closed.

en_USEnglish