Digiqole ad

I Kigali hateraniye inama igamije kunoza imitangire y’amasoko ya Leta mu karere

 I Kigali hateraniye inama igamije kunoza imitangire y’amasoko ya Leta mu karere

Abayobozi banyuranye, barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete batangije iyi nama.

Kuri uyu wa gatatu i Kigali hatangiye inama y’iminsi itatu yahuje abayobozi bashinzwe amasoko ya Leta mu bihugu by’akarere k’Afurika y’Iburasirazu, bariga buryo bwo kunoza imikorere n’ibibazo bigaragara mu mitangire y’amasoko ya Leta mu bihugu by’akarere.

Kigali: Hateraniye inama igamije kunoza mitangire y’amasoko ya Leta mu karere
Abayobozi banyuranye, barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete batangije iyi nama.

Atangiza iyi nama, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Ambasaderi Claver Gatate yagarutse ku kunoza imitangire y’amasoko ya Leta, avuga ko igombo gukorwa neza mu mucyo, kuko ngo amasoko ya Leta agira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.

Yavuze ko muri iyi nama, ibihugu byose biri bufatanye gushakira hamwe umuti w’ibikomeje kugaragara nk’ibibazo mu mitangire y’amasoko mu bihugu byabo, ndetse ibyiza buri kimwe cyagezeho byose bibe byakwigirwaho n’abandi.

Yagize ati “(muri iyi nama) Dusuzuma imikorere yacu, amategeko yacu, tukareba ibitagenda neza twahindura, tukareba ibigenda neza, n’ibyo dushobora kuba twasangira na bangenzi bacu.”

Muri iyi nama y’iminsi itatu kandi ngo barasuzuma uko amategeko agenga imitangire y’amasoko ya Leta mu bihugu byose bya EAC yahuzwa, ku buryo ataajya abangamira abashoramari bashaka gupiganira amasoko bavuye muri ibi bihugu.

Claver Gatete atangiza iyi nama ku mugaragaro.
Claver Gatete atangiza iyi nama ku mugaragaro.

Robert Gatsinzi, impuguke mu mitangire y’amasoko ya Leta mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi bwo kubutaka (RTDA), avuga ko iyi nama isiga bashakiye umuti ibibazo bikunze kugaragara cyane mu mitangire y’amasoko.

Gatsinzi avuga ko wasanganga haba ikibazo cy’abashoramari bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi bagasanga amategeko atandukanye cyane n’ayo mu gihugu cyabo.

Mu mitangire y’amasoko ya Leta kandi hakunze kuvugwamo ikimenyane na ruswa, gusa kuri ibi, Minisitiri  Ambasaderi Claver Gatete avuga ko hari umuti birimo kuvugutirwa.

Minisitiri Gatete avuga ko hatangijwe uburyo bwo gutanga amasoko ya Leta hakoreshejwe ikoranabunga rya ‘E-Procurement’, ubu ngo bakaba bakiri mu igerageza aho ubu buryo bwatangiranye n’ibigo bya Leta umunani, ngo ubu bukaba aribwo buryo buzagabanya ikibazo cya ruswa n’ikimenyane mu mitangire y’amasoko ya Leta.

Ifoto y'uwibutso y'abitabiriye iyi nama yiga ku mitangire y'amasoko ya Leta.
Ifoto y’uwibutso y’abitabiriye iyi nama yiga ku mitangire y’amasoko ya Leta.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish