Digiqole ad

Mu turere 5: 117 bafite ubumuga bukomatanyije bari kwiga, barasaba kwitabwaho

 Mu turere 5: 117 bafite ubumuga bukomatanyije bari kwiga, barasaba kwitabwaho

Ingabire Severe ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko hari ibikoresho byafasha utabona gukurikirana amasomo neza

*Ngo abasaga 40 barangije Kaminuza ariko ngo kubona akazi ni ingume…

Gicumbi- Kuri uyu wa 26, Umuryango w’abafite ubumuga bukomatanyije wasuye aka karere kugira ngo umenye abafite ubu bumuga bitabweho. Uyu muryango uvuga ko mu turere dutanu wasuye, wasanze abantu 117 bafite ubu bumuga bukomatanyije bari kwiga mu mashuri atandukanye ariko bagihura n’imbogamizi. Abandi basaga 40 bo barangije kaminuza.

Ingabire Severe ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko hari ibikoresho byafasha utabona gukurikirana amasomo neza
Ingabire Severe ufite ubumuga bwo kutabona avuga ko hari ibikoresho byafasha utabona gukurikirana amasomo neza

Aba bafite ubumuga bukomatanyije bavuga ko  biteguye kubyaza umusaruro amahirwe yo kworoherezwa kugana ishuri ariko ko bipfira mu bigo bigamo kuko nta bikorwa remezo biborohereza bihari.

Umuryango w’abafite ubumuga bwo kutabona wasuye uturere Dutanu two mu ntara zose, usanga abantu 117 bafite ubumuga bukomatanyije (kutumva no kutabona) bari gukurikirana amasomo yabo mu mashuri atandukanye (kuva mu mashuri abanza).

Uyu muryango uvuga ko n’ubwo aba bantu bari kwiga ariko bibagoye kuko batabona ibikoresho byihariye byabafasha gukurikirana amasomo yabo.

Uvuga kandi ko abandi bantu basaga 40 bafite ubumuga bukomatanyije barangije amasomo ya kaminuza ariko ko na bo bitaborohera kubona akazi.

Ingabire Severe ufite ubumuga bwo kutabona, akuriye komite y’ubuvugizi ku bafite ubumuga bwo kutabona ku rwego rw’Igihugu, avuga ko mu karere ka Gicumbi hari umubare munini w’abafite ubumuga bukomatanyije ariko ko badasohoka iwabo ngo bajyanwe mu mashuri.

Asaba inzego z’ibanze muri aka karere gutangaza imibare y’abafite ubu bumuga kugira ngo bitabweho banafashwe kwiga, anaboneraho gusaba ubuyobozi bw’akarere kubahiriza itegeko rirengera abafite ubumuga.

Uyu muyobozi mu muryango w’abafite ubumuga bwo kutabona, avuga ko bari kwibanda ku burezi kuko ari umusingi w’iterambere.

Umukozi w’akarere ka Gicumbi ushinzwe kwinjiza abafite abumuga muri gahunda z’abaturage, Murekezi Jean Bosco uvuga ko bakomeje kongera ubuvugizi ku bafite ubumuga, avuga ko abagannye ishuri biga neza kandi bagatsinda nk’abandi bose.

Muri ibi biganiro byari byahuje ubuyobozi bw’akarere n’abafite ubumuga, hatanzwe urugero rw’umwana ufite ubumuga bwo kutabona wiga mu mashuri abanza mu murenge wa Miyove utajya urenza umwanya wa kane kandi yigana n’abandi bana badafite ubumuga.

Uhagarariye abafite ubumuga mu karere ka Gicumbi, Riberakurora Boniface, afite ubumuga bw’ingingo, avuga ko Leta y’u Rwanda yagerageje guha ijambo abafite ubumuga ariko ko hakiri byinshi byo gukosorwa.

Avuga ko abarimu bakwiye guhugurwa uko bakwigisha abafite ubumuga ndetse bakanagenerwa ibikoresho biborohereza gukurikirana amasomo nk’imashini zandikishwa n’abafite ubumuga bwo kutabona n’ibindi.

Ikigo kirera abafite ubumuga bukomatanyije ni Groupe Scholaire Gahini giherereye mu ntara y’Uburasirazuba, umuryango w’abafiyte ubumuga usaba ko ibigo nk’ibi bitanga uburezi ku bantu bafite ubumuga byakongerwa.

Avuga ko mu turere dutanu basuye, basanze abantu 117 bafite ubumuga bukomatanyije ari bo bari mu mashuri atandukanye
Avuga ko mu turere dutanu basuye, basanze abantu 117 bafite ubumuga bukomatanyije ari bo bari mu mashuri atandukanye
Abafite ubumuga baraganira kandi bakumvikana
Abafite ubumuga baraganira kandi bakumvikana
Nubwo atumva, atanavuga ariko atanga ubutumwa bukumvikana
Nubwo atumva, atanavuga ariko atanga ubutumwa bukumvikana

Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI

en_USEnglish