Digiqole ad

Irushanwa rya Tusker Project Fame icyiciro cya 6 riraje.

Tusker Project Fame ni rimwe mu irushanwa rihuza abahanzi bakomoka mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba aho buri wese yerekana ubuhanga mu miririmbire ye, nyuma y’aho rimaze kuba inshuro zigera kuri eshanu (5) riragarutse ku nshuro ya gatandatu.

Tusker

Inkuru dukesha urubuga rwa facebook rw’iri rushanwa batangaje iyi nkuru ku itariki ya 10 Nyakanga 2013 mu rurimi rw’icyongereza rugira ruti “It is now official Tusker Project fame season6 show will premier in September with Auditions which will be starting in August, Next month. The show will be much better as we are making more changes on some of areas we feel was falling apart.

We promise contestants this time round going home with better vocals and ready for the competitive industry”.

Iri rushanwa riteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha kwa Nzeri 2013 n’ubwo itariki nyayo itari yajya ahagaragara.

Alpha Rwirangira niwe muhanzi w’umunyarwanda umaze kwegukana iri rushanwa inshuro zigera kuri ebyiri, ku nshuro ya mbere yegukanye ‘Tusker Project Famme Session3’.

Yongeye kwegukana iryo rushanwa rihuriyemo n’abahanzi bagiye baryegukana ndetse n’abageze ku myanya ya nyuma ‘Final’ bari bise ‘Tusker Project Famme All Stars’, Alpha Rwirangira arabahiga.

Abanyarwanda bamaze kuryitabira harimo, Alpha Rwirangira, Rwirangira Christian, Jackson Karimba, Gabiro, Gaga, Gaelle ndetse na Teta.

Alpha Rwirangira ubwo yatsindiraga Tusker Project Fame3

Alpha Rwirangira ubwo yatsindiraga Tusker Project Fame3

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish