Digiqole ad

Raporo nshya ya WEF: U Rwanda ni igihugu cya 5 ku isi kibereye abagore

 Raporo nshya ya WEF: U Rwanda ni igihugu cya 5 ku isi kibereye abagore

Umugore aratambuka imbere y’isoko rya Nyarugenge asa n’uvuye guhaha

Raporo nshya y’umwaka wa 2016, yitwa “Global Gender Gap Index” ikorwa na World Economic Forum (WEF) yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu ku isi, nk’ahantu heza igitsina gore cyatura kandi kikabaho neza.

Umugore aratambuka imbere y'isoko rya Nyarugenge asa n'uvuye guhaha. Photo©Evode Mugunga/UM-- USEKE
Umugore aratambuka imbere y’isoko rya Nyarugenge asa n’uvuye guhaha. Photo©Evode Mugunga/UM– USEKE

Iyi raporo ireba ahanini ibyo ibihugu bikora kugira ngo bikureho imbogamizi z’ubusumbane hagati y’igitsina gore n’igitsina gabo.

Mu bintu nyamukuru birebwaho, ni uruhare rw’abagore mu bukungu n’amahirwe bahabwa mu iterambere ry’igihugu, harebwa kandi uburenganzira bahabwa ku burezi, uburyo bahabwa Serivise z’ubuzima n’imibereho, n’uruhare bagira cyangwa bahabwa muri Politiki.

Mu birebana n’uruhare rw’abagore mu bukungu n’amahirwe bahabwa mu iterambere ry’igihugu, u Rwanda rufite hejuru y’amanota 80%, kuri iyi ngingo rukaba urwa munani (8) ku isi.

Mu bijyanye n’uburezi, u Rwanda rufite amanota ari hejuru ya 95%, gusa bikarushyira ku mwanya wa 110 kuko ibindi bihugu byinshi bifite 100%.

Mu bijyanye na Serivise z’ubuzima n’imibereho, u Rwanda rufite amanota ari hejuru ya 97% ariko rukaba ku mwanya wa 89.

Naho, ku birebana n’uruhare abagore bagira cyangwa bahabwa muri Politiki, usibye ibihugu bya; Iceland (71,9), Finland (60,7%), Norway (57,6%), Nicaragua (50,6%) na Ireland (50,2%) ibindi byose ku isi biri munsi y’amanota 50%. Aha u Rwanda ruza ku mwanya wa munani (8) ku isi n’amanota 45,2%.

Mu Rwanda, kugeza ubu n’ubwo hakiri imbogamizi zituma abagore batagira uruhare runini mu bukungu bw’igihugu, Leta yabahaye uburenganzira bungana ndetse ishyiraho uburyo bwo kuborohereza kubona igishoro binyuze mu matsinda n’ikigega ‘BDF’.

Mu zindi nzego nk’ubuzima Leta yegereje cyane abaturage Serivise z’Ubuzima, ndetse igabanya cyane imbogamizi zatumaga abakobwa batagana ishuri.

Muri Politiki, u Rwanda nicyo gihugu cya mbere gifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, kandi hashyizweho amategeko ashyira abagore no mu zindi nzego z’ubuyobozi nk’ihame rya 30% y’imyanya ibagenewe.

Iyi raporo igaragaza ko ku Isi, ibihugu bitanu gusa; Iceland, Finland, Norway, Sweden, n’u Rwanda aribyo byonyine byagize amanota ari hejuru ya 80% muri biriya byiciro birebwaho.

Hakaba n’ibindi bihugu 64 ku isi bifite amanota ari hagati ya 70 na 80%. Ibindi bihugu 65 bifite amanota ari hagati ya 60 na 70%.

Mu gihe, hari n’ibindi 10 bya nyuma bifite amanota ari hagati ya 50 na 60% byiganjemo ibihugu by’Abarabu, ibyo bihugu ni Liban iri ku mwanya wa 135, Cote d’Ivoire (136), Morocco (137),Mali (138), Iran (139), Chad (140), Saudi Arabia (141), Syria (142), Pakistan (143) na Yemen (144).

Iyi raporo yasohotse ku rubuga rwa “World Economic Forum” kuri uyu wa kabiri tariki 25 Ukwakira 2016, nta gihugu na kimwe mu byakozwemo ubushakashatsi ishyira munsi y’amanota 50%.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Donc abagore mu Rwanda bamerewe neza kurusha za Australia zifasha abagore babona amazu ya Leta ,bafata imishahara yo kubagoboka buri 2 weeks,bavurirwa ubuntu.

    Yewe mwa banyamakuru mwe ntimuzi gushaka inkuru.

    Hagomba kuza imbere ibihugu bitanga imfashanyo ku bagore

    • Ohoooooo imitima izabarya!
      Ikivuzwe cyiza ku Rwanda cyose kirabarya bamwe ngo ni icya Australia nkaho u Rwanda ntakiza rukwiye!?
      Abanyamakuru se nibo bakoze iyo raporo ra?
      Yewe muvandi ugaragaje umutima ufitiye igihugu cyawe

      • ark umuntu wese uvuze uko yumva ibintu aba yanga igihugu? cg ni bimwe abakurambere bagize bati uvuga ibyuanmye imihoro ikarakara…..

        • Ni sawa ma!!! Ubu kweri n’umugore wo mu cyaro ni uwa gatanu ku isi mu kubaho neza? cyangwa harebwa gusa ba nyakubahwakazi bari mu myanya yo hejuru n’abandi bafite uko bariho. Sha abakoze iyi raporo bazaze mbatembereze icyaro cy’iwacu birebere uko umugore abayeho,nyuma bazakore raporo nyayo. Ariko tujye tugira ubutwari bwo kunenga na raporo zidushyira heza tutari, kuko nazo zikorwa hari ibyirengagijwe, kimwe n’uko twamaganira kure zazindi tuvuga ko zidushyira habi kubera ko ziba zakozwe mu kirere. Mukomere da ! Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda, kandi ngo URUCIYE MUNSI NTAMENYA IKIRURIMBERE !

        • Nonese World Economic Forum ni iyo mu Rwanda? Wowe Wruy na Kamuzinzi mwari kuba mufite ishingiro iyo iyi raporo iba yakozwe n’u Rwanda, abo bayikora se sibo njya numva bavugako nta democracy iba mu Rwanda, ibyo mubihuza mute? Ni gute mwavuga ko igihugu cya 5 ku isi kidafite democracy? Izo za France, UK cg USA ziri he?

          • @ Buntu, umbabaririre nkubwire rwose ko ubwenge bwawe ari buke vrt! nonese gute uzana ibyo? uwo Wruy akubajije aho uhera uvuga ko umuntu adakunda igihugu kko avuze uko abyumva gusa. Ese ugikunda kumurusha mama shenge? Muvandimwe umuntu arigenga nanjye nshigikiye @ Wruy, reka abantu bavuge uko babyumva …. Reka guca imanza mwenedata nawe sinibaza ko uri umwere….

        • mukunda imihoro baaaasi

      • ubwo c umwunguye iki!? araguha facts zigaragaza ko hari ibihugu bikwiye kuza imbere y’u Rwanda mu gufasha umugore, nawe ukavuga ibintu bidafite sens!?

  • Rwanda ni iyamberere hano, Rwanda ni iya gatatu hariya, Rwanda ni iya gatandatu na hariya….
    Iyo mibare yanyu itekinitse murumva imariye iki Rubanda? Bariya bagore banyu basakuza iyo ari Roza wacu, byagera kuri Ingabire bati nafungwe imyaka 15…Buriya habaye amatora adafifitse uriya mubare w’abagore mu nteko waboneka? kuki dukomeza kwishushanya?

  • Wowe Buntu ntawe urusha gukunda igihugu,nibyo uvuga iyo tudafata Karachi ngo turwanire abarenganaga nawe uba utavuga…Ariko jyewe ntabwo ndi cya kiyoni babwiye ngo buno subwiza urasa na bike,kirireba cyumva ari beautiful gita inyama cyaryaga…..

    Ubwo se tuyobewe ko bigenda ,wafata ibihugu haba mugiturage umuriro ukoreshwa mumazu 24 hours,imihanda yose icaniwe haba mucyaro no mu migi,ahantu nta mwana utiga,nta mugore uricwa n’inda ari kubyara,utuka umugore police ikakuyora,umwana ararega ise ko yamucishijeho akanyafu ise agafungwa,aho Police igufata ntigukubite,habe no kukurya urwaranibindi byinshi..hanyuma ukagereranya nahantu abagabo bica abagore?

    soma iriya nkuru ya Monique watwitswe kubera ishyali,abagore mucyaro barakubitwa umusubirizo.
    Ntimugatere umujinya mukina abakene kumubyimba.

  • ntabwo bazi abazunguzayi birirwa birukankana na ba dasso kandi abenshi ni abagore bahetse abana, abatwite, abasize abana mu rugo!dukunda kuba aba mbere yemwe! ahhhhhh!

  • Ariko murasetsa cyane rwose iyo muvuga mutyo mubona ari Rwanda Economic forum yakoze kiriya cyegeranyo? ubundi babivuze ukuri ngo uwambaye ikirezi ntamenya ko cyera pe! koko muri abanyarwanda ariko ntimuzi intambwe mumaze gutera? ni akumiro koko!!!!

  • Ariko ubanza ibi byegeranyo hari urundi Rwanda bavuga rutari urwo tubamo muzadukorere ubushakashatsi ubanza hari urundi Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish