Digiqole ad

Rusizi: Umwana w’imyaka 15 yakubiswe n’umukoresha, anamwambura amafrw 18 000

 Rusizi: Umwana w’imyaka 15 yakubiswe n’umukoresha, anamwambura amafrw 18 000

Uyu mwana ngo yakubiswe bikomeye, hanyuma banamwambura amafaranga ye.

*Umukoresha aramukekaho kugira uruhare mu iyibwa ry’ihene eshatu amaze kubura,
*Nyuma yo kumukubita, no kumwaka ayo yamuhembye, ngo iyo agira umujinya wa kimuntu yari no kumwica.

Umwana uri mu kigero cy’imyaka 15, ukomoka mu Murenge wa Cyato mu Karere ka Nyamasheke, yakibiswe ndetse yamburirwa n’uwari umukoresha we Nzeyimana Modeste utuye mu Mudugudu wa Murangi, Akagari ka Kamurera, Umurenge wa Gihundwe, Karere ka Rusizi.

Uyu mwana ngo yakubiswe bikomeye, hanyuma banamwambura amafaranga ye.
Uyu mwana ngo yakubiswe bikomeye, hanyuma banamwambura amafaranga ye.

Uyu mwana witwa Theo. K. (kubera ko ataruzuza imyaka y’ubukure) yaje guhagarika kwiga mu mwaka wa 2014, aza kwerekeza mu Karere ka Rusizi aho yari amaze umwaka umwaka umwe akorera amafaranga, aragirira Nzeyimana Modeste.

Mu ijoro ryakeye ryo kuwa 24 Ukwakira 2016, ahagana mu masaha ya Saa tanu z’ijoro  abajura bateye ikiraro uyu mwana yararanagamo n’ihene yaragiraga.

Avuga ko bari abagabo bari bafite ibimurika binini ndetse n’ibyuma, kubera ko nta kundi kwitabara yari afite ngo yaryumyeho kugira ngo batamwica kuko yari wenyine, ariko kubera uru rugo rufite imbwa nazo ngo zamotse nyirurugo aratabara, ariko asanga abajura bamaze kubaga ihene imwe, niko kuvuga ko Theo. K yabigizemo uruhare.

Muri uko kumukeka, ngo Nyir’urugo wibwe, afatanyije n’umuyobozi w’umudugudu batuyemo bamuhondaguye, ndetse bananzura ko yahita anirukanwa, akamburwa n’amafaranga yari afite.

Aganira n’umunyamakuru wacu ukorera i Rusizi, uyu mwana yagize ati “Intandaro yo kwirukanwa, ni ihene basanze yishwe n’abajura ndetse bakanshinja ko naba nabiciye ihene, gusa uyu musaza nkorera yanze kubyemera, babanza kumpata ibibazo n’abayobozi b’umudugudu.”

Uyu mwana w’imyaka 15 gusa, yatubwiye ko nyuma yo kumubaza niba ariwe wayishe akabihaka, ngo bamukubise ikibatiri cy’umuhoro, bamufungiranye mu gikoni, hanyuma bategeka ko bamwirukana mu Karere ka Rusizi.

Mu kumwirukana ngo bamwambuye amafaranga ibihumbi 20 yari afite, bakuraho ibihumbi 18 bamusigira ibihumbi bibiri (2 000 Frw), ndetse bamwima imyenda.

Icyo uyu mwana yita urubwa yambitswe, ngo cyatumye n’abaturanyi bamwanga, ku buryo ngo nta n’umwe washakaga no kumufasha wenda ngo abe yakwisubirira iwabo Nyamasheke.

Nzeyimana Modeste, wakoreshaga uyu mwana bitemewe n’amategeko kuko ataruzuza imyaka imwemerera gukora, avuga ko uyu mwana yaba ariwe wishe ihene zigera kuri eshatu amaze kwibwa.

Yagize ati “Uwakwiruka ntiwakumva imirindi ko ibyo bisambo bitabonetse? Yewe, yari afite amafaranga nayamwambuye yose, ni ayi ihene 3 namwatse ibihumbi 18. Yewe, nanze kugira umujinya wa kimuntu, nanze kugira icyo nkora iyo ngira icyo nkora nari kumwica.”

Ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Murangi ibi byabereyemo, Karasira Jean Claude nawe ashinja uyu mwana ko yagize uruhare muri buriya bujura.

Yagize ati “Uyu mwana ahubwo afitanye isano rya hafi n’abajura biba izi hene,…umva nkubwire ibyo nkubwira ndi Serious ubyumve.”

Tuvugana n’Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’Umurenge wa Kamembe Gervais Ntivuguruzwa yatubwiye ko yari ataramenya iki kibazo, ariko ko akora ibishoboka byose uriya mwana agasubizwa amafaranga ye.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Singibi ibyo nabwiye uwitwa Buntu mu nkuru bashyira igihugu ku mwanya wa 5 ku isi,reba umuntu w’umugabo ukoresha umwana ntamwishyure ngo igihugu ni shyashya,

    Ntabwo tugaya Rwanda yacu ariko igihugu kiri mu nzira ndende yo gutungana kandi ntitwarenganya abayobozi ariko ntabwo twakwemera kubeshyerwa.

Comments are closed.

en_USEnglish