Digiqole ad

Abategura ibitaramo, baraburirwa na Rwandan Music Federation

 Abategura ibitaramo, baraburirwa na Rwandan Music Federation

Iyi niyo commite ihagarariye ihuriro ry’abahanzi iyobowe na Intore Tuyisenge

Ihuriro ry’abahanzi mu Rwanda (Rwandan Music Federation), riraburira abantu basanzwe bategura ibitaramo byitabirwa n’abahanzi ko bakwiye kujya babanza bakabimenyesha iryo huriro.

Iyi niyo commite ihagarariye ihuriro ry'abahanzi iyobowe na Intore Tuyisenge
Iyi niyo commite ihagarariye ihuriro ry’abahanzi iyobowe na Intore Tuyisenge

Mu nshingano iryo huriro rifite, rifitemo no kujya rimenya imikoranire y’abahanzi n’ababtumiye mu bitaramo mu buryo gushaka guteza imbere umuziki w’u Rwanda n’abahanzi muri rusange.

Kuko ngo byagaragaye kenshi ko hari abahanzi bakoresha mu kwamamaza ibitaramo ariko nyamara rimwe na rimwe batanazi aho ibyo bitaramo bizanabera.

Ibi rero kugira ngo bicike, akaba ariyo mpamvu hazajya habanza ibiganiro byimbitse hagati y’utegura igitaramo, umuhanzi n’ihuriro ryabo.

Mu gihe byagaragaye ko hari umuhanzi wakoreshejwe mu kwamamaza igitaramo nta kintu abiziho, uwagiteguye azajya akurikiranwa n’amategeko.

Babifashijwemo n’Inteko y’Ururimi n’Umuco (RALC), abahanzi nyarwanda bishyiriyeho komite ibahagarariye izajya inyuzwaho gahunda zose zijyanye n’umuziki mu Rwanda.

Intore Tuyisenge niwe uhagarariye iryo huriro nk’umuyobozi w’abahanzi bose bo mu Rwanda mu cyo bise ‘Rwandan Music Federation’.

Yatoranywe na Patrick Nyamitali wabaye Perezida wungirije, Gatsinda Jean Paul (Jay P) watorewe kuba umwanditsi hamwe na Uwineza Marie Claire (Mutimawurugo) watorewe kuba umubitsi.

Uretse aba hari na Komite y’Abajyanama irimo abahanzi bakuze aribo Mihigo Francois Chouchou, Makanyaga Abdoul na Mucyo Nicolas (Producer).

Nk’uko bitangazwa na Tuyisenge Intore, avuga ko ibi byose bireba umuhanzi uri muri iryo huriro gusa. Naho utaririmo ubwo azajya akora ku giti cye.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • REALLY?
    UBU NI UKUVUGA KO UMUNSI BRALIRWA IZASHAKA GUTUMIRA CRIS BROWN IZABANZA KUBISABA RIRIYA HURIRO????

    • uzi gusoma?

      • hahahahaaha. ngo azi gusoma. hhaaha

    • Cris Brown se ari muriri huriro

  • aliko ribaye organised bikabacaho ibintu bikajya bikorwa bifite umurongo ntihagire nuza wese ngo aje guhagarika ikirori buaba ari byiza vraiment. gusa bazabe serieux mu mikorere

  • Inkuru nkiyi ,mujye muyikora yuzure,nkubu urangije uvuga ngo:ibi birareba abahanzi bari muru iri huriri,ariko aruwatanze amakuru,ari nuwanditse,ntanumwe werekanya amazina yabo bahanzi barimo nabatarimo….

  • Ibi byose ikibihatse ni kimwe.Uyu mutype bita Tuyisenge arashaka kujya arya frws atavunikiye.Ameze nka babandi bahururana amashoka bakajya gushaka imyase ku giti batatemye(batagushije).Abahanzi bararara amajoro bakora bavunika na we ati mfite ihuriro.Ntazi na Do re mi fa sol la si do!!None aritwaza abo mu nteko y’ururimi n’umuco ngo abone uko anyunyuza abahanzi!Sha urabeshya uzayarya akuvunnye.Abahanzi baciye akenge na bo aho inkiko zikorera barahazi si ngombwa ko bagutuma igihe bahemukiranye!Bazajya bigirayo.

    • uzi ubwenge kbsa ndakwemeye
      ariya ni amaco y’inda buretseko ayange yo batazaryaho niritoboye

    • Wowe ufite inguni ureberamo ibintu Ugize uti “amaco y’inda”Ndagirango abantu nkamwe mwirengangiza akajagari kari muri music industry muhinduke mureke urugaga rukore icyo abahanzi barushyiriyeho.ese nkwibarize.. nihe yatangaje ko azaguca amafaranga?kuki aricyo cyahise kikwuzura mu bitekerezo?bigaragara ko uri muri bamwe bategura ibitaramo bya baringa ugamije kwiba public amafaranga.

Comments are closed.

en_USEnglish