Digiqole ad

Impuguke 9 zizafasha Kagame kunoza imikorere ya AU zizahurira mu Rwanda kuwa mbere

 Impuguke 9 zizafasha Kagame kunoza imikorere ya AU zizahurira mu Rwanda kuwa mbere

Uhereye ibumoso hejuru; Dr Acha Leke, Cristina Duarte, Dr Donald Kaberuka, Dr Carlos Lopes, Mariam Mahamat Nour, Amina J. Mohammed; Strive Masiyiwa, Tito Mboweni na Vera Songwe

Amakuru atangazwa na Jeune Afrique aravuga ko kuwa Mbere taliki ya 31, Ukwakira 2016 impuguke icyenda zatoranyijwe n’Umukuru w’igihugu Paul Kagame zizaza mu Rwanda kuganira ku bikubibye mu nshingano zazo.

Uhereye ibumoso hejuru; Dr Acha Leke, Cristina Duarte, Dr Donald Kaberuka, Dr Carlos Lopes, Mariam Mahamat Nour, Amina J. Mohammed; Strive Masiyiwa, Tito Mboweni na Vera Songwe
Uhereye ibumoso hejuru; Dr Acha Leke, Cristina Duarte, Dr Donald Kaberuka, Dr Carlos Lopes, Mariam Mahamat Nour, Amina J. Mohammed; Strive Masiyiwa, Tito Mboweni na Vera Songwe

Ubwo mu Rwanda haberaga inama yaguye y’Umuryango w’Africa yunze ubumwe ku nshuro yayo ya 27 nibwo President Paul Kagame yahawe inshingano zo guhitamo abahanga icyenda bazamufasha gushyiraho uburyo bushya bwatuma uyu muryango urushaho gukora neza ukagera ku ntego zawo.

Imyanzuro izava mu nama zose azagirana na ziriya ntiti izayishyikiriza inama rusange ya AU izaba muri Mutarama umwaka utaha.

Abahanga President Kagame yahisemo barimo abazi iby’ubukungu, abanyapolitiki, ba rwiyemezamirimo,n’abandi bafite aho bahurira n’imibereho myiza y’abaturage.

Barimo abakorera Leta n’abikorera ku giti cyabo. Muri aba harimo Dr Donald Kaberuka ubu wigisha ubukungu muri Kaminuza ya Harvard, USA.

Undi uzwi cyane mubo Presiden Paul Kagame yatoranyije ni Carlos Lopes ukomoka muri Guinnee Bissau .

Harimo kandi uwahoze ayobora Banki nkuru y’Africa y’epfo witwa Tito Mboweni.

Umunyemari wo muri Zimbabwe uba i Londres witwa Strive Masiyiwa ufite ibigo byinshi by’itumanaho nawe ari mu  bazafasha President Kagame kunonosora imikorere ya AU.

Umunya Cameroun witwa Acha Leke ukorera mu kigo kitwa Mc Kinsey&Co nawe ari muri bo.

President Kagame kandi yatoranyije abagore bane bazamufasha muri kariya kazi abo bakaba ari:

Minisitiri ushinzwe ibidukikije muri Nigeria ariwe Amina J. Mohammed,  Cristina Duarte wahoze ari minisitiri w’imari n’igenamigambi muri Cap Vert, Mariam Mahamat Nour akaba ari Minisitiri w’imari, igenamigambi n’ubufatanye mpuzamahanga muri Tchad.

Umugore wa kane uzafasha P Kagame ni Vera Songwe uyobora ishami ry’Ikigo cy’ubufatanye mu by’imari muri Africa y’Uburengerazuba n’iyo hagati.

Uyu mugore kandi akorana bya bugufi na Banki y’isi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ko ntarimo ??

Comments are closed.

en_USEnglish