Digiqole ad

Abavuga ko bavurisha imbaraga z’Imana barifuza gufatwa nk’abandi bavuzi Gakondo

 Abavuga ko bavurisha imbaraga z’Imana barifuza gufatwa nk’abandi bavuzi Gakondo

Abayobozi b’Abarangi barimo Kajongi w’isuti ya chocolat n’impapuro mu ntoki

*Basanzwe bazwi nk’Abarangi…Benshi bazi ko ari itorere ngo ariko si ko biri…

Kuri iki cyumweru, Abavuzi gakondo bazwi n’Abarangi bizihije isabukuru y’imyaka ibiri bamaze bibumbiye mu muryango uzwi nka ‘Ubarwa’. Aba bavuzi bavuga ko bakoresha imbaraga z’umwuka w’Imana bavuga ko na bo bakwiye kwinjizwa mu rugaga rw’abaganga Gakondo.

Abayobozi b'Abarangi barimo Kajongi w'isuti ya chocolat n'impapuro mu ntoki
Abayobozi b’Abarangi barimo Kajongi wambaye isuti ya chocolat n’impapuro mu ntoki, ngo na bo bafatwe nk’abandi bavuzi gakondo

Mu Rwanda hasanzwe hazwi Urugaga rw’Abaganga Gakondo ruzwi nka UAGA, ruhuriwemo n’abavuzi bakoresha imiti ikomoka ku bimera mu kuvura indwara zitandukanye zirimo n’iziba zananiranye mu mavuriro ya kizungu.

Hari abandi bavuzi bazwi nk’Abarangi bavuga ko bakoresha imbaraga z’umwuka w’Imana, banibumbiye mu muryango kugira ngo bahuze imbaraga n’ubushobozi.

Kajongi Jean Bosco uyobora uyu muryango uhuriyemo abavuzi gakondo b’Abarungi avuga ko abafite imyumvire ko Abarungi ari itorero atari ko biri kuko ari abavuzi gakondo nk’abandi bose.

Kajongi uvuga ko abantu bakwiye gushishoza bakabagana kuko nta ndwara batavura, avuga ko Leta y’u Rwanda yahaye ubuzima gatozi abandi baganga gakondo bibumbiye mu rugaga rwabo, akavuga ko Abarangi na bo bakwiye kwinjizwa muri uru rugaga.

Ati  “ Turifuza ko twagirana imikoranire ya hafi na Minisiteri y’Ubuzima kuko hari indwara nyinshyi tuvura kandi zitavurwa na buri wese.”

Uyu muyobozi w’Abarangi wagaragazaga ubuhanga bafite, yavuze ko bakoresha ubuhanga buhanitse burimo kunga (kuvura) umuntu wavunitse bakoresheje igicucucu cy’urugingo rwavunitse.

Aba bavuzi bavuga ko abantu batarabagirira ikizere gihagije, bavuga ko mu bikoresho by’ibanze bakoresha harimo ingoma, bavuza iyo bari kuvura umurwayi wabagannye.

Mu buhamya bwatangiwe mu birori byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka ibiri Abarangi bamaze bibumbiye mu muryango, Mukakarerenzi Jacqueline avuga ko aba bavuzi bamuvuye indwara yo kuva yari amaranye amezi atandatu n’indwara y’igisukari (Diabetes).

Ati ” Nagiye kugana Abarangi ibitaro bikuru bya kaminuza I Butare byarananiwe kumvura banyohereza CHUK ariko naho biranga biba iby’ubusa…”

Akomeza agira ati “ Aho ngereye mu barangi sinongeye kunywa imiti kuko ubu narakize yaba kuva, yaba na Diabete”

Amwe mu mahame y’aba bavuzi, bavuga ko Umurangi afite inshingano zo gutabara abantu. Abarangi bavuga ko bakoresha imbaraga z’Imana, bakorera mu bihugu byo mu karere, birimo Uganda,Tanzania n’u Rwanda.

Bamwe mu bakirisitu bo mu matorero atandukanye mu Rwanda ntibemera ibikorwa by’Abarangi ndetse bakabashinja gukoresha imyuka mibi.

Mukakarerenzi Jacqueline avuga ko Abarangi bamukozeho rikaka
Mukakarerenzi Jacqueline avuga ko Abarangi bamukozeho rikaka
Bamwe mu bavuwe n'Abarangi bari baje kwifatanya na bo kwizihiza uyu munsi
Bamwe mu bavuwe n’Abarangi bari baje kwifatanya na bo kwizihiza uyu munsi

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Aho bakomora imbaraga harakemangwa!!!!Murabe maso bakristo na Satani n’abakozi be hari ibyo bashobora gukora ngo bayobye nintore z’Imana niba bishoboka.Uku ni ugukora kwa Antikristo ku mugaragaro dufite ubuhamya bw’ababanye n’abarangi kd abari maso bo babonye ko ibyo bakora bihabanye nubukristo.Ntimuyobe!!!!

  • tuyisenge wee tandukanya ivuriro n’idini.abarangi baravura ntago basenga.wowe niba utarwaye ntuzageyo hajya abarwaye.kdi badutegeka gusenga imana yaturemye ntagutandukanya idini buri wese aho asengera akisanga.

  • Ese muvandi wemera uburoziko bubah ese uwaguhaye ubuhamy yakubwiye ngwicyi waduhaye ubwo buhamya yakubwiye natwe tubumenye kugirango tubone aho duhera tubyamagan .

  • Ese muvandi wemera uburoziko bubah ese uwaguhaye ubuhamy yakubwiye ngwicyi waduhaye ubwo buhamya yakubwiye natwe tubumenye kugirango tubone aho duhera tubyamagan .

  • Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi satani c akubwira gukora ibyiza uwavuwe nabo niwe uzi ikiza cyabo

  • Tuyisengewe baca umugani ngo utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi,tuza ibyo urabivugishwa nuko urimuzima nyamara urwaye ntiwavuga gutyo ,ninumwa yimana yararozwe kd imana yaduhaye ubwenge iduha nokubukoresha ,nge narumusazi kugasozi naravuwe ndakira ubu ndi iburayi ndashima imana nabamarayika bayo bamvuye.ubugara buraryana vuga macye witurize.

  • Mutubwire,mwamenya niba bagira umuti ufasha kureka kunywa itabi?si oui mwadushyiriraho contact zabo mwaba mukoze.

  • manyinya wee!! biterwa nigituma unywa iryo tabi. niba biterwa nuburwayi baguterereje cgwa ari imyuka mibi iva iwanyu ku ivuko uraza rwose bakakuvura.kdi mu barangi nta miti bakoresha. upfa kuba wizeye ko bakuvura ubundi ukisabira malayika wawe imana yakuremanye akagukiza. ariko iyo iryo tabi urinywa kubera kamere aho ni ikibazo kuko ntibavura kamere bavura indwara.erega izina umurangi mwirifata uko ritari bivuga umwiza mu kinyarwanda nuko riri mu kigande.abatuvura ni abamalayika b’imana niyo mpamvu baziririza ibyo Imana yangaaa bakishimira ibyo Imana ikunda. murakoze mugire umunsi mwiza

  • Murakoze rutaganira we!!!please mwamfasha contact zanyu mwaba mukoze.

  • Abadayimoni bafite imbaraga so gukora ibitangaza,muribuka bimwe mu bitangaza Mose yakoraga abamaji ba Farawo nabo bakabyigana bakoresheje ubumaji bwabo,ntibitangaje rero ko na n’ubu abapfumu basigaye bitwikira izina rya Yesu n’iry’Imana bakayobesha abihebye ibyo bikorwa byitwa ko ari iby’ubugiraneza nyamara mu by’ukuri bidaruruka Ku Mana(Matayo 7:21-23;Matayo 24:24)

  • ubibwirwa niki ko bidaturuka ku Mana. kdi ubatandukanye n’abapfumu kuko umupfumu utamuhaye amafr ntago yaguha ibyo upfumurira.naho mu barangi udafite amafr uravurwa rwose yewe udafite nicyo urya bategeka abagifite kukugaburira.naho maji zo kwa faraon bavugaga ko nta Mana ibaho naho twe twemera ko ari Imbaraga z’abamalayika b’Imana baje kuruhura abarushye n’abaremereweee.kdi kwivuza mu barangi si itegeko haza abarushye n’abaremerewe. bakavurwa. murakoze

  • nyamara niba aruku abarangi bakora ndumva ntakibazo cyabo nonese niba banga ibyaha kandi tuziko satani adushora mu kubikora ahubwo jye ndumva arabo gushyigikirwa @ RUTAGANIRA reka nkubaze gato ndumva wowe ubisobanukiwe cyane abarangi ko numva bavura indwara zikomeye zananiranye kwa muganga ubwo ntibaca amafaranga menshi ? jye mbere numvaga ngo abarangi habamo abantu bamwe babakene nyakujya batagira nurwara rwokwishima batajya bakaraba none simbona ahubwo harimo abantu basobanutse ra! ahubwo dukeneye kumenya neza aho abo barangi bakorera wasanga ibyishe umuntu ari byishi atabizi. murakoze

  • Waba ufite icyibazo kubarangi wampamagara kuri iyinimero nkagu sobanurira bihanjyije 0787508700 ubaye ufite icyibazo wampamagar nkagusobanurira ntampamvu yokuvuga ibitaribyo ntampavu yo kuguma murungabogabo rwose nzangusobanurira unyurwe ndetse ushak nokuhanjyera nzagufasha wimenyere byici atarukumva amagambo yabanu ngo habinzok ntazo ryose ihaba ntibakababeshye .

Comments are closed.

en_USEnglish