Digiqole ad

Kwivuza ihungabana iryo ariryo ryose ntibikwiye kugira uwo bitera ipfunwe – Jeannette Kagame

 Kwivuza ihungabana iryo ariryo ryose ntibikwiye kugira uwo bitera ipfunwe – Jeannette Kagame

Rwamagana- Kuri uyu wa gatandatu, ubwo Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame yatangizaga ihuriro ry’urubyiruko “Leadership and Mentorship” rigizwe n’abasore 200 barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yasabye Abanyarwanda bafite ibikomere bakomora kuri Jenoside cyangwa ku zindi mpamvu gutera intambwe yo kuryifuza kuko kubana naryo aribyo bibi.

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame aganiriza urubyiruko rw’abanyamuryango rwitabiriye ihuri ry’urubyiruko.
Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame aganiriza urubyiruko rw’abanyamuryango rwitabiriye ihuri ry’urubyiruko.

Urubyiruko rw’abasore bagera kuri 200 rubarizwa muri AERG -umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 biga muri Kaminuza 41, rugiye kumara imyaka itatu ruganirizwa n’abahanga mu mitekerereze bo muri CHUK, kugira ngo babafashe gukira ibikomere basigiwe na Jenoside babonye bakiri bato cyane.

Iri huriro ry’abasore rifite insanganyamatsiko igira iti “Strong and dignified” – “Kudadira no kwiha agaciro”, rije nyuma y’andi mahuriro nkaya y’abakobwa b’abanyamuryango ba AERG – umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Atangiza iri huriro, Madamu Jeannette Kagame yashimiye aba basore kuba barabashije gukomeza guharanira ubuzima bakaba bamaze kuba abasore basobanutse kandi baranyuze mu bibazo bikomeye.

Ati “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza, ababyeyi banyu mubateye ineza, igihugu cyacu twese mudutera ishema.”

Yavuze ko iri huriro ry’abasore ryasabwe na bashiki babo nabo barokotse Jenoside, nyuma yo kubona akamaro ryabamariye mu buzima bwabo.

Ati “Nagira ngo mbonereho akanya ko kubaha ikaze mu rugendo tugiye gutangirana, nk’uko bigenda itsinda ry’abasore bacye rizajya rihuzwa n’umuntu twita mentor.

Muzakorana urugendo rugana ku ntego yo gukira ibikomere, gutera imbere mu myigire no mu yindi mibereho, kwiha icyerekezo ushaka no kukigeraho, n’ibindi mushobora gusanga ari ngombwa kandi bikenewe mu buzima bwanyu.”

Jeannette Kagame yavuze ko kuba aba bana barabonye Jenoside bafite munsi y’imyaka itanu, ari ishusho mbi ihora ibagarukamo bamaze no gukura, ari nayo mpamvu bakeneye ubu bufasha.

Ati “Kuri iyo myaka ibintu byinshi ubwonko burabibika, kandi bikagenda bigaruka uko umuntu akura. Bamwe mugenda murwana nabyo, bikanabagora kubyisobanurira kuko icyo gihe mwari mukiri bato, iyo umuntu rero arebye imyaka mumaze muharanira kubaho, mufashanya nk’urungano, ntawatinya kuvuga ko mwahagaze gitwari, mujye munabyishimira.”

Jeannette Kagame yasabye uru rubyiruko gufunguka rukavuga ibiruremereye mu mitwe, kuko inararibonye ikomoka ku mahuriro nk’aya yabanje igaragaza ko bitanga umusaruro.

Ati “Mu muco wacu ntibikunze koroha ko abasore cyangwa abagabo bavuga akababaro kabari ku mutima, ngo amarira y’umugabo atemba ajya munda.

Ugira umwumva aba agira amahirwe, twabonye ko gutegwa amatwi n’umuntu wizeye bishobora gutuma uherekezwa kandi ukagera ku ntego zakugoraga kugeraho, aha navuga nko kongera amanota mu ishuri, kugutera inyota yo kujya guhatanira akazi ukanagatsindira, gufunguka mu mutwe ukabona amahirwe ari iruhande rwawe cyangwa ukanayashakisha. Muzabona impinduka mu mibanire n’abandi no mu cyerekezo mushaka kugeraho no kuganamo.”

Kwivuza ihungabana iryo ariryo ryose ntawe bikwiye gutera ipfunwe

Jeannette Kagame avuga ko urebye ingaruka za Jenoside n’izindi mpamvu zitandukanye mu buzima, kuvuga ku ihungabana n’ihahamuka bidakwiye gufatwa nka kirazira.

Ati “…ntabwo mwabyiteye, nta n’ubwo mukwiye guheranwa. Ntimukwiye kumva ko nta musore ukwiye kwerekana ko afite ikibazo cyangwase ko ababye, abantu bose ni ngombwa ko batekereza kuri iki kibazo maze bakagana abafite ubumenyi n’ubushobozi bakabafasha kubikira, kwivuza ihungabana iryo ariryo ryose ntibikwiye kugira uwo bitera ipfunwe kuko kuribana aribyo bikomeye kuruta kwivuza.”

Kuva mu mwaka wa 2007, umuryango ‘Imbuto Foundation’utegura amahuriro anyuranye y’urubyiruko. Muri ayo mahuriro harimo n’ay’umwihariko agenewe urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, agamije kubaganiriza, kubavura ibikomere, kubigisha no kubategura nk’abagore n’abagabo b’ejo hazaza.

Madamu Jeannette Kagame (hagati), Minisitiri w'urubyiruko n'ikoranabuhanga Nsengimana Philbert (iburyo), n'umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab mu ihuriro ry'urubyiruko rw'abanyamuryango ba AERG - Rwamagana - 22 Ukwakira 2016.
Madamu Jeannette Kagame (hagati), Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Nsengimana Philbert (iburyo), n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab mu ihuriro ry’urubyiruko rw’abanyamuryango ba AERG – Rwamagana – 22 Ukwakira 2016.
Lt Colonel Janvier Mujalibu (ibumoso), Denise Umunyana, Soeur Immaculee Uwamariya, Sibylle Ugirase mu kiganiro cya mbere bahaye iri huriro ry'urubyiruko rw'abasore rigenewe abanyamuryango ba AERG.
Lt Colonel Janvier Mujalibu (ibumoso), Denise Umunyana, Soeur Immaculee Uwamariya, Sibylle Ugirase mu kiganiro cya mbere bahaye iri huriro ry’urubyiruko rw’abasore rigenewe abanyamuryango ba AERG.
Bamwe mu banyamuryango bitabiriye iri huriro
Bamwe mu banyamuryango bitabiriye iri huriro.
Bagiye gufashwa kwitegura kuzaba abagabo bahamye.
Bagiye gufashwa kwitegura kuzaba abagabo bahamye.

Amafoto: Innocent Ishimwe

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • mrng!!! ese ubwo abo basore maganabiri bo ntibashobora kwibona mundorerwamo yamoko?? ibi mbivugiye kuri report yabadepite, bavuga ko ingengabiterezo ya Genocide iteye inkeke mugihe hari urubyiruko rukibona mundererwamo yamoko.

    murakoze

    • Oya aba nta ngengas bagira, iyo baza kuba bayigira abadepite nabo baba barabasuye; buriya bagiye gusura aho bakeka ko yaboneka !

    • Ese ingengas igirwa nabahutu gusa?

  • Ariko ubundi baretse Jeanette akatuyobora muri 2017? gusa leta niyo igomba kuriha kuko ibyo byose biterwa namateka twanyuzemo usibye wawundi wavuzeko bagomba kwirwariza.Leta ntabwo igomba guhunga inshingano zayo.

  • imyaka itatu? hano mwibeshye rwose! mubihindure so byiza kuko bifasha guhindura no kwakira amateka wabayemo ahasigaye bikubaka icyizere kejo hazaza!

  • Aba bose bafite indorerwamo yamoko 100% kuko nubwoko bumwe gusa

  • Ndasa First Lady gusaba aba bafande bavuga amagambo buri munsi aduhungabanya bajye bashyiramo akayunguruzo.

  • ntibyabura kwibona mubwoko,nonese ibyo bababwira bindi nibiki?uretse kubabwira ko bacitse kwicumu ko ar abatutsi

Comments are closed.

en_USEnglish