Digiqole ad

Bulldogg na P Fla ngo bagiye kugarura HipHop irimo kuzimira

 Bulldogg na P Fla ngo bagiye kugarura HipHop irimo kuzimira

Bulldogg na P Fla ni abaraperi bafatwa nk’abahanga mu njyana ya HipHop mu Rwanda

Aba baraperi bombi ni bamwe mu batangiranye itsinda rya Tuff Gangz bakora injyana ya HipHop mu Rwanda. Nyuma yo kugacishaho baterana amagambo ubwo batandukanaga, bashyize hanze indirimbo banavugamo ko bagiye gusubiza iyi njyana ku rwego yahozeho.

Bulldogg na P Fla ni abaraperi bafatwa nk'abahanga mu njyana ya HipHop mu Rwanda
Bulldogg na P Fla ni abaraperi bafatwa nk’abahanga mu njyana ya HipHop mu Rwanda

Iryo tsinda rikaba rya ririmo abandi nka Green P, Fireman na Jay Polly ariko kugeza ubu abo bose bakaba batakiri kumwe.

Kuko Green P, Bulldogg na Fireman mu minsi ishize bashinze irindi tsinda baryita ‘Stone Church’, bidatinze riza gusenyurwa nuko buri umwe ngo yashakaga ko yakwitwa ko ariwe uyoboye abandi.

Izina rya ‘Tuff Gangz’ risigaranwa na Jay Polly wahise ashaka abandi bana bakizamuka bakora injyana ya HipHop mu buryo bwo kutayisigaramo wenyine.

Uko kugenda havuka ibice bice muri aba bahanzi, byaje kugera ubwo BullDogg na P Fla bakora indirimbo irimo ibitutsi ku babyeyi babo.

Benshi mu bakunzi b’ibihangano by’aba bahanzi, bagiye bagaragaza ukutishimira na gato kw’izi ndirimbo zashyizwe hanze n’aba bahanzi.

Mu ndirimbo nshya bashyize hanze bise ‘MCEE’ bavugamo ko bagarutse kuzanzamura injyana ya HipHop yatabwe n’abiyita abaraperi.

Bagakomeza bavuga ko buri umwe wese waba yumva ashaka kubiyungaho yaza. Aho kuba yashaka gushyamirana nabo kandi bayoboye mu njyana ya HipHop.

https://www.youtube.com/watch?v=bJtAwTHjeuU&feature=share

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Bahanzi bacu,nyamuneka ni muhe agaciro amazina yanyu ababyeyi babise akabakuza,ahubwo mushyiremo imbaraga kugirango amahanga abigane,aze kubigiraho injyana nyarwanda mwahanze.
    Amahanga aza kwiga no kwihugurira mu rwanda kubera ibikorwa dukora.
    Haba mu ngabo Z’URwanda,mu gipolisi,kwiga uko dukora umuganda n’ibindi.
    Itorerao ry’U Rwanda rimaze kwegukana imidari myinshi kw’isi.
    ibyo ntacyo bibereka mubyo mukora mu buhanzi bwanyu?
    ubu musigaye muririmba nk’aba banyanigeria mukisiga ibintu mu maso mukambara nkabo,mbese mukamera nk’imandwa zo muri Nigeria.
    none mugeze n’aho mwihimba amazina adasobanutse.
    ubu uwabaza abanyarwanda bumva bulldogg,ugashyiraho ikizamini cyo kuvuga izi kavukure rya bulldogg, 99% ntawurizi,ariko ubajije abanyarwanda izina rya MAVENGE SUDI natawutarizi,utaramubona azi izana rye.
    buriya ririya zina rya bulldogg ukuyeho iyi g y’inyuma yo kujijisha bya kwitwa iki ? ayo n’amateka y’abirabura bo muri amerika,kubera kuba abacakara,abazungu bafataga umuntu bakamwita igitiundi, bakamwita ibuye,niko bagiye bagira amzina adasobanutse.
    Ministeri y’umuco rero ni dutabare naho ubundi urubyiruko rurashize.
    Muri kamere y’abanyarwanda bazi guhanga,mureke kwigana ibibi by’ahandi kugeza n’aho umuntu areka kwamama izina rye kavukire akamamaza izina atazi n’icyo risabanuye. abanyarwanda n’aba nyanigeria ninde wa kwishima kurusha undi uyo uririmbye nk’umunyanigeria ukabyina nkawe,ukambara nkawe,ukisiga nk’imandwa ziwabo,ninde wishima,ninde urusha undi agaciro?
    UWAMBAYE IKIREZI NTAMENYA KO CYERA.
    MINISTERI Y’UMUCO N’IDUTABARE.

  • hip hop ni hip hop uko yaje nibe arko ikorwa ikibi ni ukurengera nah ubundi ni njyan iremereye pe basore ni muzamur hip hop nyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish