Digiqole ad

Gicumbi: Uruhinja rugejeje igihe cyo kuvuka rwasanzwe mu musarani w’ikigo cy’ishuri

 Gicumbi: Uruhinja rugejeje igihe cyo kuvuka rwasanzwe mu musarani w’ikigo cy’ishuri

Uyu musarani basanemo uru ruhinja wari umaze iminsi udakoreshwa

Mu ishuri ry’Imyaka Icyenda y’ibanze (Nine years basic Education) rya EPA Catholique riherereye mu murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, basanze umubiri w’uruhinja mu musarane w’iri shuri. Birakekwa ko uyu mwana wari ugejeje igihe cyo kuvuga yaba yajugunywemo n’uwari uturiye iki kigo cy’ishuri.

Uyu musarani basanemo uru ruhinja wari umaze iminsi udakoreshwa
Uyu musarani basanemo uru ruhinja wari umaze iminsi udakoreshwa

Abanyeshuri biga muri iri shuri rya EPA Catholique ni bo babonye uru ruhinja mu musarani kuri uyu wa Kane mu masaaha y’ikigoroba.

Umuyobozi w’Umurenge wa Byumba, Gahano Jean Mari Vianney yabwiye Umuseke ko ubuyobozi buri gukora iperereza kugira ngo bamenye niba hafi y’iri shuri hari umukobwa wari umaze iminsi atwite ku buryo ari we waba yaje kujugunya uyu muziranenge mu musarani.

Uyu muyobozi uvuga ko bashaka kumenya ko hari umukobwa cyangwa umugore waba yakuyemo inda muri aka gace, avuga ko uru ruhinja rwari rugejeje igihe cyo kuvuka.

Ati “ Amakuru twayamenye mu saaha ya nyuma ya saa sita, ikibanze twakoze tumaze kumusanga mu musarani twamukoreye isuku, dusanga ari Umwana w’umukobwa wari ugejeje amezi icyenda, nk’uko byagaragaraga yendaga Kuvuka.”

Uyu muyobozi uvuga ko bahise bashyingura uru ruhinja, yaboneyeho umwanya wo kugira inama abaturage, avuga ko niba umuntu yasamye atabiteganyije adakwiye kumva ko umwanzuro ugukuramo inda cyangwa kwambura ubuzima umwana kuko ari icyaha gihanirwa n’amategeko.

Mu masaaha ya mugitondo, ubwo twavugana na Gahano wirinze kuvuga byinshi ku iperereza riri gukorwa, avuga ko hari abagore/abakobwa bakekwaho iki gikorwa bamaze gufatwa bari bagiye kujyanwa ku bitaro kugira ngo bapimwe niba ntawakuyemo inda.

Uhagarariye Uburezi mu murenge wa Byumba wabereyemo iki gikorwa, avuga ko abanyeshuri bakimara kubona uru ruhinja, ikigo cyahise kibimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Asaba abarezi (abarimu n’abayobozi b’ibigo) kujya bakurikirana ubuzima bw’ishuri umunsi ku munsi, akanasaba abanyeshuri b’abakobwa kugendera kure inda zitateguwe.

Bamwe mu baturiye iki kigo cyasanzwemo uru ruhinja, bavuga ko uwakoze aya mahano atiga muri iri shuri kuko bagenzi be bari kuba baramutahuye dore ko bigaragara ko uru ruhinja rwari rugejeje igihe cyo kuvuka.

Evence Ngirabatware
UM– USEKE.RW/GICUMBI

7 Comments

  • mukoze iperereza murebe ko mwafata izo nkozi zibibi.

  • arko mutanga inkuru igice!!!ntakutubwira ngo ubuzima bw’umwana buhagaze gutya.ariho cg nimuzima?mbere yo gutangaza inkuru mujye mubanza musesengure neza.murakoze

    • ntaho ubona ko bashyinguye uruhinja se? urashinyagura

    • iyo bavuzeko bahise bashyingura,wumva iki? ubwose urumva bashyinguye umuntu muzima? jya ubanza usome mbere yo kubaza. naho ubundi inzego zibishinzwe zikomeze iperereza iyo nkoramahano iraboneka. ntago Imana yakwemera ko iyo nkoramabi ibura pe!

  • @ Elisa nawe uransekeje urabaza niba ariho cyangwa ari muzima ubuse koko ubajije icyi? any way iyo bavuze ngo umubiri w’umuntu ujye wumva ko yapfuye.

  • Ariko wowe uvuga ko iyi nkuru ari igice,ushobora kuba utayisomye neza,
    umuyobozi w’umurenge wahabereye ariya mahano amaze kubisobanura neza ko umubiri wuwo mwana bawukarabije bagahita banwushyingura.

  • bazatangaze ibyavuye mu iperereza,nuwabitekerezaga abone ko kwihekura bihanirwa n’amategeko

Comments are closed.

en_USEnglish