Digiqole ad

Nta gikozwe umuziki gakondo wacika- Mavenge Sudi

 Nta gikozwe umuziki gakondo wacika- Mavenge Sudi

Mavenge Sudi yifuza ko umuziki gakondo utacibwa n’urubyiruko rw’ubu kubera ikinyarwanda gike

Mavenge Sudi wabicaga bigacika cyane mu mwaka wa 1998 kubera indirimbo nka “Agakoni k’abakobwa”, “Simbi” n’izindi, asanga abanyarwanda bamaze kumva ibijyanye n’umuziki ahubwo habura kumva umuziki nyawo.

Mavenge Sudi yifuza ko umuziki gakondo utacibwa n'urubyiruko rw'ubu kubera ikinyarwanda gike
Mavenge Sudi yifuza ko umuziki gakondo utacibwa n’urubyiruko rw’ubu kubera ikinyarwanda gike

Avuga ko ku myaka 50 agiye kuzuza mu minsi ya vuba, atifuza kuba yakora umuziki ngo amenyekane nk’abahanzi b’ubu.

Ahubwo yifuza kubona umuziki ufite icyo ufashije abanyarwanda bitari iby’ubu. Kuko asanga abahanzi bakunzwe ‘Stars’ bakabaye baba urugero ku babyiruka.

Akaba aribo babafasha kujya mu njyana zigaruka k’umuco nyarwanda. Ariko usanga aribo bafata iya mbere bakora izidafite icyo zizafasha abanyarwanda mu myaka iri imbere.

Ati “Umuziki urimo kumvikana cyane ubu, ni umuziki ugezweho koko….ariko se ubu niwo murage duha abahanzi bato bazamuka cyangwa se abana bacu bazaba abahanzi?”.

Anenga bamwe mu bahanzi yita urubyiruko ko bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda nabi bituma n’ibyo baririmba nta busobanuro biba bifite.

Abasaba kwegera abahanzi bakuze kugira ngo babigireho byinshi birimo no kunoza ururimi rwabo. Bityo ejo n’ejo bundi umuziki gakondo utazacika burundu.

Mavenge Sudi yatangiye umuziki mu itsinda (orchestre) “Inkumburwa” mu myaka y’i 1989, aho yari kumwe na Makanya Abudul afata nk’umwarimu wa mu muziki nyarwanda.

Yemeza ko kandi inganzo afite ayikesha abahanzi bo hambere yakunda kwegera bakamugira inama nka Rugamba, Munzenze, n’abandi.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ariko Mana weee mavenge koko yagiye areka kubeshya ubu turi hafi kumutamaza kuko twe nkabo mumuryango ukomokamo KAYITARE Gaetan turimo gukusanya indirimbo za Gaetan(KAYITANI)kugirango atazazima burundu mavenge akigarurira ibihangano bye burundu abyiyitirira kandi ntakintu na kimwe mavenge yigeze akora uretse gukoporora ibya KAYITANI nasabaga abantu mwese mwakundaga KAYITANI ko mwareka tukegeranya ibihangano bye rwose mavenge ntabyiyitirire abeshya ngo Rugamba, Munzenze ntandirimbo nimwe agira kuko amakasete ya KAYITANI turimo kugenda tuyabona ntitwifuza ko yazima abanya KIGOMA muzamfashe uwashaka kutugezaho ibitekerezo yambona kuri 0788558029

Comments are closed.

en_USEnglish