Digiqole ad

Maroc igiye gufasha u Rwanda kugira uruganda rukora ifumbire

 Maroc igiye gufasha u Rwanda kugira uruganda rukora ifumbire

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana bamaze gusinya aya masezerano.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane, u Rwanda na Maroc byasinye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’ubuhinzi, by’umwihariko mu ishoramari no gusangira inararibonye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana bamaze gusinya aya masezerano.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana bamaze gusinya aya masezerano.

Aya masezerano yo guhererekanya inararibonye akubiye mu byiciro nyamukuru birimo kwita ku mazi (water management), ishoramari n’ubwishingizi mu bihinzi, ubuhinzi bw’indabo, ubuvuzi no kongera umusaruro w’ubworozi, ubushakashatsi buzagaragaza ubutaka bushobora guhingwaho n’ibihingwa byabweraho, kuhira, n’uruganda rukora ifumbire.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda (MINAGRI) yasinye amasezerano yihariye na Kompanyi yo muri Maroc ‘OCP’ ikora ifumbire, kugira ngo izafashe u Rwanda kubaka uruganda rukora ifumbire y’ibihingwa.

Leta y’u Rwanda kandi yasinye amasezerano y’ubufatanye n’Ikompanyi y’Abanya-Maroc yitwa “Mutuelle Agricole Marocaine d’Assurance (MAMDA)” izafasha mu guteza imbere ubwishingizi mu buhinzi mu Rwanda.

Aya masezerano azafasha ngo mu kuzamura ubuhinzi ku rwego rw’ababigize umwuga n’abahinzi bato n’abaciriritse mu miryango.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Geraldine Mukeshimana yavuze ko aya masezerano afunguye imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Maroc iri mu bihugu bya mbere ku isi bikora ifumbire ya Phosphate,…bazadufasha natwe kugira uruganda rukora ifumbire iberanye na buri karere ndetse na buri gihingwa kuko ubundi usanga dukoresha ifumbire imwe ku bihingwa byose.”

Minisitiri Mukeshimana avuga ko biteguye kwigira byinshi kuri Maroc kuko yateye imbere mu bijyanye n’ubuhinzi.

Ubuhinzi ni rumwe mu nzego zifatiye runini ubuhinzi bw’u Rwanda, bufite hejuru ya 30% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP).

Perezida wa Repubulika Paul Kagame n'umwami wa Maroc Mohammed VI nabo bakurikiranye isinywa ry'aya masezerano.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’umwami wa Maroc Mohammed VI nabo bakurikiranye isinywa ry’aya masezerano.

30151397600_47b4a75904_o 30412531376_3f4132f0e6_o

Amafoto: Village Urugwiro

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Ibi ntako bisa guhinga neza tugasarura neza nicyo gisubizo cyiza kurenza byose.Iterambere ryiza niy,umuturage ashobo
    ra kwihaza mubiribwa.Andi majyambere akaza nyuma.Ndashimir;ubuyobozi budahwema kwita kucyazamur;umunyarwanda.HE Imana ikomez;ikulinde kuko tugutezeho byishi.

    • Hari indilimbo yabivugaga neza yahimbwe numucuranzi ntibuka neza muri 1980.Nta gihugu gishobora guterimbere namagorofa gusa mugihe umuturage yicwa ninzara nibyo bizana revolution sociale.Tugomba kubyirinda rero.Aha leta ndabona abajyanama bayo barakoze akazi keza.

  • Babaswa bavugaga ejo ngwigihugu bakigurishije nibagaruku bavugese ndebe.

  • aya masezerano ni ingirakamaro. Ariko icyo bashyizemo cyo kuzana uruganda rukora ifumbire cyo si igisubizo cy`ibibazo by`umusaruro muke mu Rwanda. Ese urwo ruganda ruzaba ari urushingiye ku ifumbire y`imborera (compost manure)? Niba ari za fumbire mva ruganda (Chimiques),izo ni ingorane bazaniye ahubwo abanyarwanda, ku bucuruzi bw`abanyamahanga> Leta ntikwiye gutekereza gusa ku misoro izinjiza ivuye ku nganda zishingwa n`abanyamahanga, ahubwo ikwiye no kureba ingaruka zikomeye kandi zihishe zizazanwa n`izo nganda. Ingero ni nyinshi. Niba akazi kazatangwa, ariko ingaruka zo gukoresha ifumbire mv RUGANDA NYINSHI MU GIHUGU, BITEZA UBURUMBUKE, INDWARA, …. KUKI HATAZANWA CG NGO HATEZWE IMBERE INGANDA ZISANZWE ZIKORA AMAFUMBIRE ASHINGIYE KU MBORERA. Mu Rwanda zirahari, ex.COPED). Ese innovation y`abanyarwanda izajya ihora irutishwa iy`abanyamahanga?
    Kuki?

  • Muvara wowe komeza nawe ukore innovation hanyuma tuzahitamo ibidufitiye akamaro tu

    • @Mamina iyo umuntu atabona ibintu kimwe nawe ntabwo ari ubuswa kereka niba ari wowe muswa.Iyo bavuga kugurisha igihugu ndumva bitagoye kubisobanukirwa.Baba bavuga imyenda leta ifata ishobora kuzadindiza igihugu mubihe bizaza bikabera ikibazo umuyobozi wese uzatuyobora mu myaka irimbere.

  • Igishya se muribi n’ikihe ururuganda se ntiruhari murwanda, ariko ubwo ari umunyamahanga bizashoboka.. umunyarwanda yararuzanye mumwima ibyangobwa

  • Uruganda nkuru rurahari kandi Minagri yararutashye ku mugaragaro i Nyandungu ahubwo hibazwa impamvu rudakora. Twizere ko abo muri Maroc batazahabwa monopole kandi n’uruganda rwumunyarwanda ruhari. Uyu munyarwanda kandi uretse labo ipima ubutaka nimashini zivanga ifumbire mvaruganda afite nimashini zivanga ifumbire yimborera. Promete “Made in Rwanda”please

Comments are closed.

en_USEnglish