Umwami Mohammed VI yasuye urwibutso rwa Gisozi, ahasiga ubutumwa bw’icyizere
Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda, Umwami wa Maroc Mohammed VI yasuye urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisozi, ndetse ashyira indabo ku mva zishyinguyemo imibiri.
Yageze kuri uru rwibutso mu masaha y’igicamunsi, aherekejwe na Minisitiri w’umutongo kamere DR Vincent Biruta, Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu, n’abandi banyacyubahiro banyuranye.
Kuri uru rwibutso yabaje, yabanje gushyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 250.
Amaze gushyira indabo kumva nibwo yinjiye mu rwibutso imbere, ahari amateka y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa, uko yahagaritswe n’ingaruka zayo. Aha ariko unahasanga n’amateka y’izindi Jenoside zagiye zibaho ku Isi.
Kubera ko itangazamakuru rinjiranye nawe imbere mu rwibutso, biragoye kumenya amarangamutima yagize imbere mu rwibutso.
Gusa, nk’uko tubikesha itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bw’urwibutso rwa Gisozi, umwami Mohammed VI ngo yasize ubutumwa bushishikariza Abanyarwanda gushyira hamwe.
Yagiz ati “Jenoside ni igihe cy’umwijima mu mateka Abanyarwanda bose. Ni akaga ku kiremwamuntu muri rusange kandi kazakomeza kugaruka mu mitwe y’abantu. U Rwanda uyu munsi ruri kugaruka mu buzima n’umutima wose, biratanga icyizere uyu munsi n’ejo hazaza, twizeye tudashidikanya ko ejo hazaza harimo ubwuzuzanye, ubufatanye, ubumwe, umutekano n’ituze bizatanga umusaruro.”
Ku rundi ruhande, umuyobozi w’urwibutso rwa Gisozi Honore Gatera we yavuze ko kuba umwami Mohammed VI yasuye uru rwibutso bifite icyo bivuze kinini mu ntego bafite.
Ati “Twizeye ko bizafasha cyane mu kwigisha isi ibya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse no guharanira ko ubwicanyi nk’ubu butazongera kubaho.”
Andi mafoto ajya n’uru rusinduko yagiriye ku rwibutso rwa Gisozi
Amafoto: Evode Mugunga
UM– USEKE.RW
2 Comments
Uyu mwami ikimugenza muri Africa y’abirabura ntazatubeshye.Arikugenzwa nikintu kimwe.Kuvana polisariyo riharanira ukwigenga kwa Sahara muri AU.Ibi niba bamaze guhitana Kadhafi yumvako bizashoboka aribeshya.Turi maso turi benshi turabirwanya kuva kera.
Naduhe umuhanda kimwe na kadhafi izindi tuzazirimbe twawutashye.
Comments are closed.