Kamonyi: Compassion yavanye mu manegeka imiryango 28
Umushinga Compassion Internationale wubakiye abaturage bari batuye mu manegeka inzu 28, aba baturage bavuga ko bishimiye iki gikorwa kuko ubuzima bwabo bwari mu kaga.
Iyi miryango 28 yubakiwe mu Karere ka Kamonyi igizwe n’abantu 151 ikaba kandi yari ituye mu mirenge ya Gacurabwenge, Rugarika na Rukoma ihuriye ku kuba yose yari ituye nabi ahantu ubuyobozi, na bo ubwabo bahamya ko hashoboraga kwangiza ubuzima bw’abahatuye.
Murigo Eugène, Umuyobozi ushinzwe gahunda mu mushinga wa Compassion International ku rwego rw’igihugu, avuga ko abo bubakiye ari abagenerwabikorwa bari basanzwe bafite abana bafashwa n’uyu mushinga muri gahunda zitandukanye zo kubishyurira amafaranga y’ishuri.
Avuga ko bagenzuye bagasanga aho bataha ari mu manegeka basaba ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko guhitamo abababaye kurusha abandi.
Uyu muyobozi avuga ko urutonde bahawe ari rwo bifashishije bahereyeho baha ubufasha bwo kubakirwa inzu zo kubamo.
Murigo ati: “Muri gahunda tugira, ntabwo dufasha gusa abana, tureba n’aho bataha kugira ngo ubufasha dutanga bugere ku muryango wose.”
Bazubagira Béatrice, umwe mu bagenerwabikorwa bubakiwe inzu, avuga ko ubusanzwe abarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, kuko Leta ari yo yamwishyuriraga mituweli we n’abana be barindwi (7).
Gusa ngo yahoraga yibaza aho azavana ubundi bufasha bwo kubakirwa icumbi, ariko ntabone igisubizo.
Avuga ko yaje kugira amahirwe yo gusurwa n’abayobozi b’umushinga batinya kugera mu rugo iwe kubera ko bitari kuborohera kuhagera bitewe n’amanegeka inzu ye yari yubatsemo biba ngombwa ko basubirayo.
Ati: “Baje kumpamagara bambwira ko bagiye kunshakira ikibanza bazubakamo icumbi noneho nkimuka aho hantu kureba aho nabaga byasabaga kurira igiti, ngo uhabone.”
Meyor w’Akarere ka Kamonyi, Udahemuka Aimable avuga ko bafite umubare munini w’abagituye mu manegeka, kuba aba bafatanyabikorwa bari kubakira bamwe muri bo ngo bigiye kugabanya uyu mubare.
Avuga ko byorohereza ubuyobozi bw’AKarere kubakira abandi basigaye bahereye ku mikoro n’amafaranga bateganya mu ngengo y’imari.
Ati: “Twizera ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bacu abatuye mu manegeka bazubakirwa.”
Miliyoni zirenga 70 z’amafaranga y’u Rwanda niko gaciro aya mazu afite, muri aka Karere ka Kamonyi abatuye mu manegeka barenga ibihumbi bine.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Kamonyi