Digiqole ad

Nyamasheke: Arashinja ubuyobozi kumwambura inka kuko yabuze ruswa y’amaFrw 40 000

 Nyamasheke: Arashinja ubuyobozi kumwambura inka kuko yabuze ruswa y’amaFrw 40 000

Mushinzimana atuye muri iyi nzu.

Nyamasheke – Umuturage witwa Byumvuhore James bita Mushinzimana utuye mu mudugudu wa Bigeyo, mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Rangiro arashinja ubuyobozi kumwambura inka yari yarahawe muri gahunda ya Girinka kubera ko atatanze amafaranga ibihumbi 40 bita “Mutuelle” ngo yasabwe n’ubuyobozi bw’Akagari.

Mushinzimana atuye muri iyi nzu.
Mushinzimana atuye muri iyi nzu.

N’ubwo Byumvuhore James bakunze kwita Mushinzimana nta butaka afite, ngo ntiyari kuburira ubwatsi iyi nka yari yayihawe n’ubuyobozi bw’Umudugudu byemejwe n’inteko y’abaturage yari yateranye.

Iyi nka ngo yaje kunanirwa kwima (gufata amezi), arayigurisha agura indi ishobora kwima ikabyara, ariko ngo umuyobozi w’Akagari amusaba gutanga amafaranga ibihumbi 40 yiswe aya “Mutuelle”.

Aya mafaranga ayabuze, ngo yaje kugera mu rugo asanga ya nka ntayiri mu kiraro cyayo ngo ubuyobozi bwayitwaye. Agiye kubaza impamvu bayitwaye, ngo bamubwira ko basanze nta bushobozi afite bwo korora inka.

Ngo yakomeje kugenda abaza iki kibazo cye none umwaka urashize, ndetse n’abayobozi bayimwambuye bajyanwe ahandi.

Mushinzimana akavuga ko yifuzwa kongera guhabwa inka kuko yari yayihawe ayikwiriye kubera ko atishoboye kandi ngo yakora ibishoboka byose akayorora.

Abaturanyi b’uyu mugabo baganiriye n’Umuseke bamuzi neza batubwiye ko koko uyu muturage yaba yarazize ko ntamafaranga ibihumbi 20 yakwa abagiye guhabwa inka n’abayobozi.

Uwitwa Damascene Manirafasha yatubwiye ko bakunda guhura n’akarengane muri gahunda nyinshi zibareba nka Girinka, ubudehe n’ibindi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge Ramiro, Emmanuel Gatanazi yabwiye Umuseke ko iki kibazo batari bakizi, gusa ko agiye kubaza umuyobozi wayoboraga uyu murenge umwaka ushize akamenya uko giteye.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Claudette Mukamana we yatubwiye ko bagiye kubikurikirana uyu muturage akarenganurwa kandi vuba.

cyakora-ni-uku-ubwiherero-bumeze inyubako-atuyemo-ni

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish