Digiqole ad

Icyo twasabye Ivan Minnaert ni marketing ya Rayon Sports gusa- M.Rutagambwa

 Icyo twasabye Ivan Minnaert ni marketing ya Rayon Sports gusa- M.Rutagambwa

Ivan Minnaert ashobora kugaruka muri Rayon Sports.

Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sports, umubiligi Ivan Jacky Minnaert ashobora kuyigarukamo afite izindi nshingano. Ubuyobozi bw’umuryango wa Rayon Sports buri mu biganiro nawe, ngo bwamusabye gushaka uko izina rya Rayon Sports ryabyazwa amafaranga.

Ivan Minnaert ashobora kugaruka muri Rayon Sports.
Ivan Minnaert ashobora kugaruka muri Rayon Sports.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 20 Ukwakira 2016, nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye ibiganiro n’uwahoze ari umutoza wayo, umubiligi Ivan Jacky Minnaert.

Uyu mugabo umaze iminsi ibiri mu Rwanda, ngo ntabwo aje gusimbura umutoza mukuru usanzwe muri Rayon Sports Umurundi Masudi Djuma, ahubwo ngo aje kumworohereza inshingano, nk’uko Umuseke wabitangarijwe na Visi-Perezida wa Rayon Sports FC Martin Rutagambwa, uwo umuryango wa Rayon Sports wahaye inshingano yo kuganira na Ivan Minnaert.

Martin Rutagambwa yatubwiye ko bamaze gutangira ibiganiro, ariko ngo ntibabirangije barakomeza kuri uyu wa gatatu.

Ati “Tugomba kumvikana ku ngingo nyinshi zitandukanye, niyo mpamvu umunsi umwe udahagije. Turifuza ko yaba ‘marketing manager’ akadufasha gushaka uko izina Rayon Sports ryabyazwa amafaranga, kandi bidakozwe mu kavuyo.”

Rutagambwa kandi avuga ko banamusabye kuba umuyobozi Tekinike “Directeur technique” wa Rayon Sports agakurikirana iterambere ry’ikipe muri rusange.

Ati “Ibyo twaganiriye twabyumvikanyeho 100%, igice gisigaye turakiganiraho uyu munsi. Ikivamo tuzakibatangariza.”

Ivan Minnaert  yageze mu Rwanda bwa mbere tariki 13 Ugushyingo 2015, aje gutoza Rayon Sports. Yayitoje amezi atatu gusa, tariki 24 Gashyantare 2016, nyuma y’umukino wa Shampiyona Rayon yatsinze Kiyovu 2-0 kuri stade ya Kigali, mu kiganiro n’abanyamakuru atangaza ko asezera.

Yasezeye avuga ko yananiwe gukorana n’abayobozi ba Rayon Sports batari inyangamugayo. Tariki 26 Gashyantare yahise asinyira AFC Leopards yo muri Kenya.

Agarutse mu Rwanda yirukanywe muri AFC Leopards.
Agarutse mu Rwanda yirukanywe muri AFC Leopards.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Kubafana ba Rayon mubyumve rwose, ntimuzajye inyuma ya ba Rusahurira mu nduru, Olivier na Gacinya bitwaye nabi mu bibazo bya transfert: ubwanjye naramwiyumviye yemeza ko umukinnyi (Kasirye) yaguzwe 25,000,000 nyuma mwabonye ko bitari byo, no mu kugurisha Diarra hajemo mafia ni gute umukinnyi wasinye amasezerano agenda ari free agent, yego barakoze ariko igihe cyari kigeze ngo tugendere ku murongo.

  • Nonese iyinkuru niyo cg nukubeshya??komuvuze ngo kumugoroba wokuwakabiri tariliki ya 20 UKWAKIRA 2016 kandi itariki 20 IITARAGERA!!!!??? cg mwibeshye??

  • Nukugira amakenga mwa ba Rayon mwe!!!!!!!!!!!!

  • Ibi bintu byo gushyiraho uyu ndarya hakabaho umukozi ubifitiye ubushobozi ni cyiza mubitekerezo byanjye nagisabye kenshi none ndashubijwe. Rayon igiye gukomera. naho ubundi waburaga uwo uyibaza . Abagize komite barimo kwisarurira gusa.

  • Ndumva abantu twabanza tugategereza ariko ibyo bavuga bibaye aribyo baba bakoze ikintu gikomeye kuko Yvan numuntu ukunda ibintu birikumurongo kuko ubona Rayon ifite byinshi babyaza umusaruro.

  • Babanze banoze umushinga wo kubaruza abafana n’uburyo bagenda batanga inkunga. Ese muri 22,000 bamaze kwibaruza hari ayari yatangwa?

Comments are closed.

en_USEnglish