Digiqole ad

Innocent Habyarimana ababajwe no kudatangirana na bagenzi be Shampiyona

 Innocent Habyarimana ababajwe no kudatangirana na bagenzi be Shampiyona

Umukinnyi mushya wa APR FC Innocent Habyarimana, ngo ababajwe cyane no kudatangirana  Shampiyona na bagenzi be ngo ashimishe abakunzi b’ikipe.

Innocent Habyarimana ngo ababajwe no kudatangirana na bagenzi be urugamba rwo kwisubiza Shampiyona.
Innocent Habyarimana ngo ababajwe no kudatangirana na bagenzi be urugamba rwo kwisubiza Shampiyona.

Shampiyona y’u Rwanda 2016-17 yatangijwe ku mugaragaro mu mpera z’icyumweru gishize. APR FC yatsinze Amagaju 1-0 mu mukino ufungura, cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana kuri “free kick” yateye neza.

Mu bakinnyi bashya APR FC yaguze mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, benshi batangiranye umwaka w’imikino ibibazo by’imvune. Rutahizamu mushya Onesme Twizerimana, Mucyo Freddy Januzaj, Amran Nshimiyimana na Innocent Habyarimana bose bafite imvune.

Umwe muri aba basore, Innocent Habyarimana bita ‘Di Maria’, APR FC yavanye muri Police FC, yabwiye Umuseke ko yababajwe no kudatangirana na bagenzi be imikino ya Shampiyona kubera ikibazo afite mu itako.

Ati “Inyama zarakururutse, ni imvune bita ‘hamstring injury’. Abaganga bacu bansabye ko mara ibyumweru bibiri ntakina. Nshobora kuzagaruka mu kibuga nko ku munsi wa gatatu wa Shampiyona.”

Di Maria ngo akavuga ko bibabaza kudatangirana na Shampiyona n’abandi bakinnyi, kandi uri mu ikipe nshya igutegerejeho byinshi.

Ati “Nifuzaga gutangirana na bagenzi banjye dushimisha abakunzi ba APR FC, ariko mu mupira bibaho nta kundi.”

Uyu musore na bagenzi be, ntibazagaragara no mu mukino APR FC izakina na Gicumbi FC, ku munsi wa kabiri wa Shampiyona, ku cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016.

Habyarimana kandi azasiba umukino APR FC izakina na Mukura VS ku munsi wa gatatu wa Shampiyona, tariki 28 Ukwakira 2016.

Innocent Habyarimana (iburyo) afite imvune izatuma amara ibyumweru bibiri hanze y'ikibuga.
Innocent Habyarimana (iburyo) afite imvune izatuma amara ibyumweru bibiri hanze y’ikibuga.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish