Digiqole ad

Huye: Umujura yarasiwe kuri SACCO ya Rwaniro arapfa

 Huye: Umujura yarasiwe kuri SACCO ya Rwaniro arapfa

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri, inzego z’umutekano zarashe umwe mu bajura batatu bari bagiye kwiba Umurenge SACCO w’Umurenge wa Rwaniro mu Karere ka Huye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwaniro, Sebarinda Frederic yabwiye Umuseke ko byabaye mu masaa Sita z’ijoro. Ngo abajura bagera kuri batatu baje burira urugo rwa SACCO, umwe ajya gucukura munsi y’idirishya kugira ngo babone aho bijirira, babiri basigara hanze nyuma y’urugo/igipangu bamucungira.

Aba bajura ngo baje basanga biteguwe kubera ko amakuru hari umwe mu bazamu wari wayamenye.

Sebarinda ati “(umuzamu) yayabwiwe n’umuntu ukora mu kabari witwa ‘Mucoma’, Mucoma yari yabimenye, ngo abajura bari bamuzaniye ikinini ngo azashyire muri Fanta ahe bariya bazamu bazabe basinziriye, aracyemera ababwira ko aribubikore, ariko ntiyabikora ahubwo aburira umwe mu bazamu kuko ari Muramu we, Mucoma afite mushikiwe.

Aramubwira ati baraza kubatera, mubwire inzego z’umutekano zize kubaba hafi abo bajura mubafate, aranabivuga koko inzego z’umutekano ziba hafi.”

Sebarinda avuga ko abajura baaje, umuzamu umwe wari uri ku ruhande rwo hepfo ngo yahamamara umusirikare mu basirikare bari kuri Paturuye, umusirikare aje wa mujura wari uri hanze aramubona ariruka, ariko asiga aburiye munzi we.

Ati “Undi nawe aje yiruka ngo yurire igipangu niwe barashe arapfa. Uwo barashe ni umusore ukomeye, ucyeye ariko nta cyangombwa na kamwe kamuranga twamusanganye.”

Sekamana Frederic yatubwiye ko baje kumenya ko abajura bari batatu kuko hari aho bagiye kureba bacumbitse nijoro, bababwira ko bahacumbitse ari babiri, ariko ngo uwabazanye wa gatatu we ngo ajya gucumbika mu kandi kagari kwa Nyina.

Ngo bahise bajya kurebera kuri uwo mukecuru mu masaa cyenda z’ijoro ntibahamusange, ariko umuturage aza kubabwira ko yamubonye, ndetse bavuganye muri iryo joro.

Ati “Mukanya tumenye amakuru ko yambutse mu kagari ka Mwendo kwa nyina wabo ari n’agakapu, dutelefona inzego zaho ngo zijye kumureba, zisanga ngo aciyeho, yerekeza muri gare ngo atege imodoka icike, ariko dukomeje gutangatanga kugira ngo afatwe.”

Uwo wundi uri gushakishwa, ari nawe ngo wabanye ngo yitwa Ngayaberura Emmanuel, bakunda kwita ‘Bale’.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • bawita uwa 41!!!!!!!!

  • kabisa ndahimira inzego zumutekano
    mukomerezaho

  • ariko abantu tuzageza he gukenera indamu za hato na hato tutavunikiye? abazamu Imana iracyabarinze kd mucoma umutekano we urindwe batamwihimura ho umva ko bamwe bacitse.

  • Oya inzego z’umutekano zarangaye cg zari zisinziriye kuko ntibari kubacika ntawe bafashe mu ntoki, kuko umwe aba yaraye hafi neza n’umuzamu, ntihabe umwanya wo kujya guhamagara abasirikari.Urumva ko uwo mwanya wo guhamagara nibwo bahise biruka. Ubwo bari bararanye gahunda nabo baba begereye hafi y’abazamu. Imyitozo yabo ni mike cyane basubire kwiga kabisa! Ntibaramenya icyitwa operation

Comments are closed.

en_USEnglish