Digiqole ad

Nyaruguru: Mayor Habitegeko ngo yatahuye icyahezaga abaturage be mu bukene

 Nyaruguru: Mayor Habitegeko ngo yatahuye icyahezaga abaturage be mu bukene

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko yakiriye ubwegure bw’uyu wari umuyobozi

Akarere ka Nyaruguru kahoze ari aka mbere mu gihugu gafite abaturage benshi bari munsi y’umurongo w’ubukene n’abafite ubukene bukabije, aho mu myaka 10 ishize 85% by’abaturage b’aka Karere babaga mu bukene bukabije ariko ubu bakaba bageze munsi ya 45%. Mu gihe ku rwego rw’igihugu bagera kuri 16%.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois avuga ko ibanga ryo gutera iyo ntambwe ari uguhindura imyumvire y’abaturage. Gusa, ngo urugendo ruracyari rurerure kuko bagifite intego ko mu 2018 bazaba basigaranye abaturage 30% gusa bari mu bukene bukabije bonyine.

Habitegeko Francois avuga ko ikibazo cyabagaho cyabuzaga abaturage gutera imbere, cyari gishingiye ahanini ku myumvire y’abaturage gusa.

Agira ati “Ubundi ntacyatubuzaga kuza mu myanya y’imbere mu mihigo cyangwa kugenda tugabanura ubukene ku buryo bwihuse atari imyumvire. Ariko ubu navuga ko umusingi wo kumva ko bishoboka turawufite.”

Avuga ko muri Nyaruguru kuva mu 2006, mu myaka 10 yonyine abaturage basaga 40% bavuye mu bukene bukabije, kuko kugeza mu 2014, icyegeranyo cyagaragazaga ko abaturage baba mu bukene bukabije bageze kuri 47%.

Habitegeko ati “Icyakozwe gikomeye cyane ni ikintu utabasha kubara kuko ni uguhindura imyumvire y’abaturage kuko twari twabonye ko ku myumvire ariho hari ikibazo.”

Uyu muyobozi ngo yizeye ko ikindi cyegeranyo kigaragaza imibereho y’abaturage kizasohoka mu mwaka utaha kizasohoka hari icyahindutse.

Habitegeko Francois avuga ko hari gahunda nyinshi zo gufasha abaturage bakiri mu bukene bukabije, aho bafashwa mu buryo butandukanye bubafasha kwikura muri icyo cyiciro k’imibereho.

Mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, Akarere ka Nyaruguru karateganya guha amatungo magufi nk’ihene n’ingurube abaturage basaga 11 000, bahabwe n’inka. NAHO abasaga 4800 bazahabwa inkunga y’ingoboka.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish