Digiqole ad

Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku itanga ry’Umwami Kigeli V

 Guverinoma y’u Rwanda yagize icyo ivuga ku itanga ry’Umwami Kigeli V

Mu itangazo rigufi cyane ryanyujijwe ku rubuga rwayo, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yababajwe no kumenya iby’itanga kw’Umwami wa  Kigeli V Ndahindurwa “wahoze ari umwami w’u Rwanda”.

Kigeli V Ndahindurwa yatangiye mu buhungiro.
Kigeli V Ndahindurwa yatangiye mu buhungiro.

Iri tangazo ryasohotse kuri uyu wa 18 Ukwakira rikagira riti “Umuryango wa nyakwigendera nturamenyesha Guverinoma y’u Rwanda ibyerekeranye n’imihango yo kumushyingura. Nibamara kubitangaza, Guverinoma yiteguye gutanga ubufasha bwose bushoboka.”

Umwami wa nyuma w’u Rwanda Kigeli V Ndahindurwa yatanze mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 16 Ukwakira 2016, agwa mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Bavandi byavugwa he umuntu wabaye umwami ashyinguwe mu mahanga ? guverinoma yurwanda ibibemo

Comments are closed.

en_USEnglish