Digiqole ad

Kanombe/Busanza: Ku munsi w’Umugore wo mu cyaro imiryango itatu itishoboye yahawe inka

 Kanombe/Busanza: Ku munsi w’Umugore wo mu cyaro imiryango itatu itishoboye yahawe inka

Abayobozi b’Akarere ka Kicukiro bashyikiriza umwe mu bagore batishoboye inka

Abagize imiryango itatu yorojwe inka mu Munsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro, bashimira ko Perezida Paul Kagame n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwateguye icyo gikorwa kizabafasha kwivana mu bukene kandi abana babo bakagira ubuzima bwiza.

Abayobozi b'Akarere ka Kicukiro bashyikiriza umwe mu bagore batishoboye inka
Abayobozi b’Akarere ka Kicukiro bashyikiriza umwe mu bagore batishoboye inka

Aborojwe bagize imiryango itatu ituye mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Kanombe mu Kagari ka Busanza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe witwa Marie Rose Niyirera yavuze ko ziriya nka zatanzwe mu rwego rwa Gahunda ya  Gira Inka igamije  kurushaho guteza imbere buri Munyarwanda.

Umwe mu borojwe inka witwa Mukahazizi Verena yakiranye ibyishimo nka yahawe yahawe, avuga ko igiye kumufasha kwikenura muri byose.

Yemeza ko korora iriya nka bizamufasha kuzamura imibereho ye binyuze mu gukoresha ifumbire izamuha mu buhinzi bwe kandi amata akazamufasha kurera abana be neza.

Yemeza ko kandi ko umusaruro uzamufasha kurihira abana be amashuri.

Yagize ati: “ Ndashimira Umukuru w’igihugu washyizeho iyi gahunda. Ubu iyi nka ngiye kuyitaho kandi nizeye ko umusaruro nyitezeho nzawugeraho. Izampa amata impe ifumbire kandi urumva ko byose bizangirira akamaro”.

Uretse gutanga inka za kijyambere, mu birori byo kwizihiza uyu munsi abagore bagaragarije ubuyobozi bw’Akarere bimwe mu bikorwa by’iterambere bamaze kugeraho.

Ibyinshi muri byo byiganjemo kunga imiryango yahoraga mu makimbirane, gushishakiriza abaturage kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza, gufasha abaturanyi binyuze mu bikorwa by’umuganda, kurwanya imirire mibi n’ibindi.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr. Jeanne Nyirahabimana yashimiye aba bagore ibyiza bagezeho, abasaba gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.

Yabasabye ko mu mihigo yabo bakongeramo kuzana umuriro w’amashanyaranzi mu mudugudu wabo, gukoresha Biogas, gukangurira abana b’abakobwa kwiga no kwirinda inda zidateganijwe n’ibindi babona byabageza ku iterambere rirambye.

Muri ibi birori kandi umugoroba w’ababyeyi ukora neza  wahawe impapuro z’ishimwe (certificates) ndetse n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000). Insanganyamatsiko y’uyu munsi yagira iti: “Twubake umuryango ubereye umwana”.                      

UM– USEKE.RW

en_USEnglish