Nick de Wit yatunguwe n’ubwiza bw’u Rwanda rufite amateka mabi
Abanya-Afurika y’Epfo bakina imyiyereko ya moto, Nick de Wit na Scott Billet bishimiye cyane uko bakiriwe mu Rwanda. Bitewe n’amateka mabi baruziho, batunguwe n’ubwiza bwarwo.
Mu mpera z’icyumweru gishize, kuwa gatandatu no ku cyumweru mu Karere ka Huye habereye isiganwa ry’imodoka “Memorial Gakwaya”, riherekejwe n’imyiyereko ya moto izwi nka ‘Freestyle Motocross’, ikinwa n’abanya-Afurika y’Epfo babiri, Nick de Wit na Scott Billet.
Aba basore bamaze iminsi ine mu Rwanda, batumiwe n’ishyirahamwe ry’imikino yo gusiganwa ku modoka na moto (RAC), ngo batunguwe n’ubwiza bw’u Rwanda.
Nick de Wit ati “Kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika tujyamo bwa mbere, nta makuru ahagije twaje dufite ku gihugu tugiyemo. Gusa henshi tujya muri Afurika dusanga nta suku.
Twarebye film zivuga amateka atari meza y’u Rwanda. Twatunguwe no gusanga u Rwanda ari igihugu gitandukanye n’uko twabikekaga. Abanyarwanda batwakiriye neza. Kandi njye na mugenzi wanjye twifuza kuzagaruka.”
Nick de Wit w’imyaka 35 ni igihangange ku Isi muri uyu mukino kuko yatangiye imyiyereko ya moto (FMX) mu 2001. Muri 2014, yabaye uwa 11 mu irushanwa mpuzamahanga ryo kwiyerekana kuri moto, Red Bull X-Fighters ryabereye Pretoria muri Afurika y’Epfo.
Photos: Innocent Ishimwe
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
4 Comments
Nubindi kuva kera muri za 59 rwari rwiza,ahubwo mbona rubarubi kurusha uko rwari rumeze.
Wowe buriya soit nturuzi kuko utarubamo cg se uri impumyi ya nyuma ya 59 cg se nanone ukaba uvuga utyo wivura stress kuko rejet ya realite ku muntu urwazwa n’ukuri abona bibaho. Nakugira inama yo guhinduka muvandimwe wanjye nkunda
@Jeanne nashaka ntazahinduka azapfe uko ameze kuriya n’imitekerereze mibi gusa nk’imyumvire nkiya maheru abantu nka @KC bariho banahozeho twe tuzi iyo twavuye kandi dufita niyo tugana naho ibipinga bivuge kandi umwana wangwa niwe ukura, GendaRwanda urinziza
KABURAGASANI K.C! Puuu ndakuvumye uzakomeze uheranwe namateka, uhekenye amenyo uyamarire munda intimba uzajyana nayo ikuzimu Urwanda Rutera Intambwe ubutereba inyuma aho ba KC baheze mwisayo!
Comments are closed.