Umuhango wo gushyingura Hon. Nyandwi waherekejwe n’abanyacyubahiro (amafoto)
Kuri uyu wa mbere nibwo habaye imihango yo gusezera bwa nyuma Hon. Depite Joseph Desire Nyandwi witabye Imana mu cyumweru gishize azize uburwayi.
Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Hon. Joseph Desire Nyandwi wabanjirijwe n’ijoro ryo kumwunamira wabereye murugo rwe ku Kimihurura, ahatangiwe ubuhamya butandukanye.
Muri iki kiriyo, mukuru we yavuze ko n’ubwo ariwe mukuru, murumuna we Hon. Nyandwi ariwe wari ubafatiye runini mu muryango wabo, ku ruhande rw’uwo avukamo n’uwo yari yarashatsemo. Uyu musaza kandi yavuze ko Hon. Nyandwi asize nyina umubyara uri mukigero cy’imyaka 110.
Yagize ati “Kuva 1985 niwe wari udutunze,…nta suka nzi kubera ko mbana n’ubumuga”
Bamwe mu Badepute n’abakoranye na Nyandwi mu mirimo inyuranye nabo batanze ubuhamya bw’ukuntu babanye nawe. Bavuga ko yari umugabo w’umuhanga cyane mu mategeko.
Hon. Nyandwi kandi yakurikiranaga uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe avukamo, aba no mu nama Njyanama yatwo.
Mu buhamya kandi hagarutsemo ukuntu yayoboye Perefegitura ya Gitarama mu gihe kibi cy’abacengezi, ariko akora akazi ke neza.
Mu gitondo, abantu banyuranye babanye nawe, imiryango, inshuti n’abavandimwe babyutse bamusezeraho.
Amafoto ya mugitondo umurambo usezererwaho murugo
Hanyuma kumusezeraho bikomereza mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ari naho abayobozi bakuru b’igihugu barimo Perezida wa Sena Bernard Makuza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Sam Rugege, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, n’abandi bayobozi bamusezereyeho.
Nyuma yo mu Nteko Ishinga Amategeko, umuhango ukaba ukomereza mu Kiliziya cya Regina Pacis i Remera, ariho agiye gusomerwa Misa ya nyuma, hanyuma umurambo we ukajyanwa gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Amafoto yo mu Nteko Ishinga Amategeko
Jean Paul Nkundineza
UM– USEKE.RW
6 Comments
Prefet wa GITARAMA WAKOZE IGIHE BYARI BIKOMEYE, URUHUKIRE MU MAHORO
RIP Desideri tuzahora tukwibuka akazi keza wakoze mubihe bikomeye.
izo npfu zose aho namahoro
Mwe mundebera neza uriya Major ni Escort wa NZIZA cyangwa aramurinze se tuvuge ko ari mugenzi we barihamwe ra!
nyumvira koko ikibazo ufite
ni mugenziwe mwa
ababana kwaribeza ra?
Comments are closed.