Abafana banyotewe no kongera kubona ibitaramo bibera i Huye nka mbere
Muri 2008 nibwo Umujyi wa Huye ho mu Ntara y’Amajyepfo watangiye gushyuha cyane kubera ibitaramo byinshi birimo ibya Salax Awards byaberega mu cyahoze ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda ‘UNR’ ubu yabaye NUR.
Aho benshi mu bahanzi bigaga aho barangirije amashuri yabo bamwe bakaza mu mujyi wa Kigali, abaturage b’i Huye barasaba ko badakwiye kwubagirwa ko ariho bamenyekaniye bityo ko bakwiye kujya bahakorera ibitaramo nkuko byahoze.
Mu bahanzi bashyirwa mu majwi cyane, harimo Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, Miss Jojo nubwo atagikora umuziki arakumbuwe muri uwo mujyi.
Bavuga ko nubwo bamaze kugira amazina akomeye cyane bitari bikwiye ko babakumbura cyane ahubwo bakahafashe nk’ahantu habafashije kumenyekana cyane hakajya hahora mu mitwe yabo.
Bityo ko bitababuza gutura cyangwa ngo bakorere n’ibindi bitaramo mu mujyi wa Kigali aho batuye ndetse no mu zindi ntara.
Umwe mu bafana b’umuziki w’u Rwanda, yabwiye Radio 10 ko mu myaka irindwi ishize wasanga muri ako karere ari ahantu ha kabiri kuri Kigali mu kuhakorera ibitaramo bitandukanye.
Ariko ko ubu bashobora kumara n’amezi abiri nta gitaramo na kimwe kihakorewe kandi atari uko nta bafana bahaba cyangwa se badafite amafaranga yo kwishyura. Ahubwo batazi impamvu abo bahanzi bahanze.
Avuga ko uretse ibitaramo by’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bihaca rimwe mu mwaka, nta bindi bitaramo babona.
Nabwo batazi neza ko ibyo bitaramo bizakomeza kubaha amahirwe yo kwibonera abahanzi bafana kuko hari ubwo n’ako karere kazakurwa muri tumwe mu duce byaberagamo nkuko byabaye muri iri rushanwa rya 2016.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
1 Comment
Gumaguma yamaze gutoza abantu umuco wo kwinjirira ubuntu mubitaramo. Urumva ko bigiye kugira bishyure bigatuma ntawajya kuvunikira ubusa
Comments are closed.