Digiqole ad

Rally n’imyiyereko ya moto, ni ibirori bitazibagirana muri Huye

 Rally n’imyiyereko ya moto, ni ibirori bitazibagirana muri Huye

Nick de Wit yakoraga ibyo benshi babona nk’ibitangaza.

Abatuye Akarere ka Huye basusurukijwe n’isiganwa ry’imodoka “Memorial Gakwaya”, ryari riherekejwe n’imyiyereko y’abahanga mu gutwara moto.

Nick de Wit yakoraga ibyo benshi babona nk'ibitangaza.
Nick de Wit yakoraga ibyo benshi babona nk’ibitangaza.

Mu mpera z’iki cyumweru, kuwa gatandatu no ku cyumweru, abatuye mu mujyi wa Huye no mu nkengero zawo, babonye isiganwa ry’imodoka rigamije kwibuka igihangange mu mikino ya Rally, Claude Gakwaya.

Isiganwa ry’imodoka ryatangiye kuwa gatandatu, ryazengurukaga imirenge ya Huye itandukanye nka Ngoma, Tumba, bagana mw’i Rango, bagakomeza muri Gisagara, bagasore kuri Stade Huye binjiriye mu Rwasave.

Abasiganwa bahanyuze mu masaha ya ku manywa, gusa kuwa gatandatu tariki 15 Ukwakira 2016, habaye isiganwa ryo mw’ijoro ‘Night Stage’.

Ku cyumweru wari umunsi wo gusoza ibi birori bya Rally, yasorezwaga mu kibuga kiri iruhande rwa Stade Huye.

Abaturage abari benshi, basusurukijwe n’imyiyereko y’abatwara moto mu buryo butangaje baturutse muri Afurika y’Epfo, Nick de Wit na Scott Billet.

Abatsinze mu isiganwa ry’imodoka “Memorial Gakwaya” ntibaratangazwa, bazamenyekana kuri uyu wa kabiri. Gusa babiri ba mbere ni imodoka yari itwawe na Gakwaya Jean Claude wari kumwe na Mugabo Claude, ndetse na Mohamed Roshanali wari uri kumwe na Giesen Jean Jean.

Abasiganwa baciye mu Mirenge itandukanye ya Huye na Gisagara.
Abasiganwa baciye mu Mirenge itandukanye ya Huye na Gisagara.
Abaturage bari baje kwihera ijisho ari benshi.
Abaturage bari baje kwihera ijisho ari benshi.
Abatwara moto mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda baturutse muri Afurika y'Epfo bashimishije abantu.
Abatwara moto mu buryo budasanzwe bumenyerewe mu Rwanda baturutse muri Afurika y’Epfo bashimishije abantu.
Hari ubwo bazamukiraga rimwe ku binunga by'ibitaka byari byubatswe.
Hari ubwo bazamukiraga rimwe ku binunga by’ibitaka byari byubatswe.
Ibyo bakoraga byateraga ubwoba ababireba bakeka ko ashobora kugwa, uyu ni Nick mu bicu.
Ibyo bakoraga byateraga ubwoba ababireba bakeka ko ashobora kugwa, uyu ni Nick mu bicu.
Scott Billet nawe yakoraga ibitangaza.
Scott Billet nawe yakoraga ibitangaza.
Yahagurukaga kuri Moto ari mu kirere.
Yahagurukaga kuri Moto ari mu kirere.
Mbere yo guhaguruka babanzaga gusaba amashyi y'abareba.
Mbere yo guhaguruka babanzaga gusaba amashyi y’abareba.
Gakwaya Jean Claude ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa.
Gakwaya Jean Claude ari mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iri siganwa.
Mohamed Roshanali ukomoka i Burundi yari atwaye imodoka ya Subaru.
Mohamed Roshanali ukomoka i Burundi yari atwaye imodoka ya Subaru.
Nick de Wit na Scott Billet bashimishije benshi kuri Moto.
Nick de Wit na Scott Billet bashimishije benshi kuri Moto.
Aba ni bamwe mu bari bashinzwe kubara amanota.
Aba ni bamwe mu bari bashinzwe kubara amanota.

Amafoto: Ishimwe Innocent

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish