Digiqole ad

Huye: Abahinzi babonye imbuto batinze bafite impungenge ku musaruro

 Huye: Abahinzi babonye imbuto batinze bafite impungenge ku musaruro

Abaturage bari bitabiriye umuhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga bahinga ibigori.

Ubwo Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Mbazi, Akarere ka Huye, mu gutangiza igihembwe cy’ihinga, abaturage bamubwiye ko kuba barabonye imbuto batinze ndetse n’imvura ikaba itari kugwa ari nyinshi, ngo bafite impungenge ko bashobora kubura umusaruro.

Abaturage bari bitabiriye umuhango wo gutangiza igihembwe cy'ihinga bahinga ibigori.
Abaturage bari bitabiriye umuhango wo gutangiza igihembwe cy’ihinga bahinga ibigori.

Aba bahinzi bo mu Murenge wa Mbazi, baravuga ko bahangayikishijwe n’iki gihembwe cy’ihinga kuko ubu aribwo bari gutera imbuto y’ibigori bitwe n’uko batinze kuyihabwa, kandi ngo n’aho bayiboneye imvura yahise yanga kugwa, gusa ngo ntibibabuza guhinga mu gihe bagitegereje ko imvura igwa.

Aba bahinzi bagasaba ko bajya bahabwa imbuto kare, mu rwego rwo kugera ku ntego yo kuba abahinzi b’umwuga batari abahinzi ba nyakabyizi.

Mukandwaniye Geneveve, wo mu Kagari ka Mutunda, mu Murenge wa Mbazi avuga ko nyuma yo kwishyira hamwe muri za Koperative z’abahinzi, bashaka gukora ubuhinzi bw’umwuga kuko basanze ubuhinzi butari ubw’umwuga ntacyo bushobora kubagezaho.

Gusa, ati “Ikibazo dufite ni imbuto iza itinze kandi n’imvura ikatubera ikibazo, kuko nta bushobozi dufite twagakwiye guhabwa ibigega tukajya tubika amazi yo gukoresha igihe imvura yabuze, iki ni kimwe mu bituma tutagera ku ntego yo kuba abahinzi b’umwuga, nimudushakire abaterankunga.”

Minisitiri Judith Uwizeye aganira n'abaturage.
Minisitiri Judith Uwizeye aganira n’abaturage.

Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Judith Uwizeye, yashimiye aba bahinzi intego bafite yo gukora ubuhinzi bw’umwuga, kandi abashishikariza kurushaho kubishyiramo imbaraga.

Yagize ati “Ubuhinzi ni tubukore mu buryo bw’umwuga,…(ku bibazo mufite) hari gahunda ya nkunganire Leta igenda itanga, bityo ni muyikoreshe twongere umusaruro.”

Ku kibazo cyo gutinda kubona imbuto n’inyongeramusaruro, Minisitiri Ueizeye yababwiye ko Leta iri gushaka uburyo zajya ziboneka kare, binyuze cyane cyane mu kongerera imbaraga abazitubura.

Minisitiri yabasabye kwihangana kuko iki kibazo cyo gutinda kubona imbuto n’inyongeramusaruro kitari mu Karere ka Huye gusa, ahubwo bagisangiye n’abandi bahinzi benshi bo hirya no hino mu gihugu.

Aha Minisitiri Uwizeye yateraga ibigori.
Aha Minisitiri Uwizeye yateraga ibigori.
Nyuma yo gutera ibigori Minisitiri yaganirije aba baturage.
Nyuma yo gutera ibigori Minisitiri yaganirije aba baturage.

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Huye

en_USEnglish