Digiqole ad

Gisagara: Ihagarara ry’ikusanyirizo ry’amata ryateje igihombo aborozi bato

 Gisagara: Ihagarara ry’ikusanyirizo ry’amata ryateje igihombo aborozi bato

Imashini y’iri karagiro yatunganyaga amata.

Aborozi bato n’abaciriritse bo mu Karere ka Gisagara baravuga ko kuba ikusanyirizo ry’amata bari barubakiwe ridakora, byabateje igihombo. Bagasaba ko ryakongera gufungura imiryango rigakora.

Imashini y'iri karagiro yatunganyaga amata.
Imashini y’iri karagiro yatunganyaga amata.

Aborozi bo muri aka Karere bavuga kuba ikusanyirizo ritagikora, bituma amata bayagurisha hirya no hino mu bantu ku giti cyabo, ndetse ngo rimwe na rimwe bakamburwa.

Nyirakimonyo Vestine, wo mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara avuga ko kubura aho bagurisha amata bituma bayashyira abacuruzi banyuranye barimo abacuruza za “cantine” cyangwa Butiki, rimwe na rimwe ngo habaka n’ubwo babishyura nabi bavuga ko amata yabo ari mabi cyangwa bakavuga ko yapfuye.

Ati “Twari tuzi ko Akarere kazanye iri kusanyirizo ngo ridufashe, ariko tubona ntacyo byatumariye kuko nk’abari muri Koperative twari twamaze gutanga amafaranga kugira ngo dukoreremo, bagiye bayadusubiza ukabona umwe bamuyaye ayo kugura mituelle ngo nitugende ikusanirizo ryafunzwe, ariko mbona baduteye ubukene pe.”

Ubwo Komisiyo ya Sena ishinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari yasuraga Akarere ka Gisagara yakirijwe iki kibazo, abaturage bayisaba kubafasha kigakemuka.

Senateri Sebuhoro Celestin, Visi-Perezida w’iyi Komisiyo yasabye Akarere guhuriza hamwe aborozi mu rwego rwo gushyira hamwe umusaruro w’amata. Ibi ngo bizaborohereza kuyageza aho akwiye kujya kandi bakaba bayafitiye n’ikizere cy’ubuziranenge.

Ati “Akarere ni gafashe aborozi mu kubashyira mu makoperative kuko nibatabashyiramo, aborozi bashobora kujya bayajyana aho bishakiye kandi ugasanga bitumye ikusanirizo ribuze ayo rigurisha, nimufashe abantu babashe gushora isoko mu ibyabateza imbere.”

Iri kusanyirizo riherereye mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Ndora, Akagari ka Gisagara rimaze imyaka ibiri ryubatswe, gusa ryakoze igihe gito riza gufunga imiryango.

Muri uru ruzinduko, Abasenateri kandi bakaba basuye ibikorwa bitandukanye birimo uruganda rutunganya umuceri rwa Gikonko, uruganda rw’ibitoki, ndetse n’iri kusanirizo ry’amata ryahagaze.

Ibicuba byifashishwaga mu kubika amata birateretse ntacyo bikora.
Ibicuba byifashishwaga mu kubika amata birateretse ntacyo bikora.
Iyi ni inzu ikusanyirizwamo amata muri Gisagara
Iyi ni inzu ikusanyirizwamo amata muri Gisagara

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Gisagara

en_USEnglish