Abanyamideli n’abanditsi bagiye gutangiza igikorwa cyo kwamamaza udushya ku rwego rwa Africa
Abanyamideli, abanditsi, abanyabukorikori, ba gafotozi mpuzamahanga n’abandi bafite ubundi buhanga mu guhanga udushya bahaye abanyamakuru ikiganiro ku itegurwa rw’icyo bise Collective Rwanda, kizerekanirirwamo ubuhanga bw’abatuye Africa mu gukora ibintu byerekena ko bashobora guhangana na bagenzi babo ku rwego rw’Isi.
Iki gikorwa kiswe Collective Rwanda kuko gihuriyemo n’abantu bafite ubumenyi mu bintu bitandukanye baturutse muri Africa ariko kikaba cyarateguwe n’Abanyarwanda hamwe n’abanyamerika nk’uko Mathew Rugamba yabibwiye Umuseke.
Rugamba yagize ati:“ Turashaka ko iki gikorwa kiba buri mwaka kandi kikazitabirwa n’abantu bafite ubumenyi mu mideli, kwandika ibitabo, gufotora, ubukorikori n’utundi dushya. Turifuza ko abantu benshi bazabyitabira tukabereka uko ibikorerwa mu Rwanda no muri Africa muri rusange byakongererwa ireme, bigashishikaza abanyamahanga.”
Nubwo yemeza ko Abanyarwanda n’abatuye Africa muri rusange bashoboye guhanga udushya mu myambarire, kwandika n’ubundi bukorikori, ngo baracyakeneye kwongera ubumenyi bityo ntibahore bigana imideri y’ahandi.
Abanditsi bo muri Africa ngo bagomba kujya bandika ibitabo, imivugo cyangwa izindi nyandiko z’ubuhanga nyinshi ku muco, imiterere y’ikirere n’amateka, mbese buri kintu cyose kiranga Africa n’u Rwanda by’umwihariko.
Ibi ngo bizafasha abantu kumenya ko uyu mugabane ufite amateka n’ubuyobozi buhamye ndetse n’abahanga bifuza kumenyekanisha iby’iwabo.
Umwe mu bitabiriye kiriya kiganiro bavuga ko hakiri inzira ndende kugira Africa n’u Rwanda bigere ku rwego rw’imideri n’ubundi bukorikori ku rwego rw’Isi.
Kuri uyu wa Gatanu hateganyijwe igitaramo kizitabirwa n’abantu bo mu nzego zitandukanye basobanurirwe uko iki gikorwa kizakora kandi berekane uko bateganya kuzazamura uru rwego.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW