Digiqole ad

Rayon yanze gukina umukino ufungura Shampiyona kubera FERWAFA

 Rayon yanze gukina umukino ufungura Shampiyona kubera FERWAFA

Rayon Sports yasabye ko umukino wayo na Police FC wagombaga gufungura Shampiyona wasubikwa.

Mu gihe habura iminsi ibiri ngo Shampiyona itangire, Rayon Sports yamaze gutangaza ko itazakina umukino ufungura kuko FERWAFA yatinze gutanga ibyangombwa by’abakinnyi.

Rayon Sports yasabye ko umukino wayo na Police FC wagombaga gufungura Shampiyona wasubikwa.
Rayon Sports yasabye ko umukino wayo na Police FC wagombaga gufungura Shampiyona wasubikwa.

Kuri uyu wa gatatu tariki 12 Ukwakira, nibwo Rayon Sports itangaje ku mugaragaro ko ititeguye gutangira imikino ya Shampiyona, kubera ko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” butubahirije ibyo bumvikanye mu nama y’inteko rusange.

Umuyobozi wa Rayon Sports FC, Gacinya Chance Dennis yabwiye Umuseke ko abayobozi ba FERWAFA batujuje inshingano zabo ku gihe.

Yagize ati “Mu nama y’inteko rusange twumvikanye ko ibyangombwa (license) by’abakinnyi bizatangwa icyumweru kimwe mbere y’umunsi wa mbere wa Shampiyona. Ibyo ntibyakozwe, kugera ubu nta byangombwa baraduha. Turibaza uko dutegura abakinnyi bazakina kuwa gatanu, kandi nta byangombwa bafite. Umutoza ashobora kubizera, ejo kumva ngo bahagaritswe.”

Gacinya yatubwiye ko FERWAFA yamaze kubatangariza ko hari abakinnyi ba Rayon Sports bane bafitanye ibibazo (Litige), ku buryo bishobora kuzasaba ko habo imanza.

Ibi bibazo biri ku bakinnyi Abdoul Rwatubyaye, Yves Rwigema, Nova Bayama na Imanishimwe Emmanuel.

Rayon Sports ngo yandikiye FERWAFA ibaruwa ivuga ko itakina umukino ufungura Shampiyona kuri uyu wa gatanu, igasaba ko hakurikizwa amategeko, bagatanga ibyangombwa by’abakinnyi.

Kuri uyu wa kane tariki 13 Ukwakira 2016, saa cyenga (15h00) nibwo hateganyijwe ibiganiro hagati ya APR FC na Rayon Sports ku bibazo by’abakinnyi bagaragaye ku rutonde rw’amakipe yombi.

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Ariko Degaulle haburiki ngo yeguzwe!

  • FERWAFA=AKAVUYO/AKAJAGARI
    Ibyo biganiro ntibyari ngombwa na mba kubera ko amategeko arahari kandi niyo yagombye gukurikizwa. Ubwo hajemo ibyo kumvikana n’abunzi nta nuzamenya uko ibintu byagenze mu by’ukuri kuko bizamera nka bya bindi bya wa munyakenya Ben Mwalala!

  • Rayon Sports n’ubwo bajya bayirenganya ngo ni abaswa (dixit Yaoundé!) cyangwa ngo ikorera mu kavuyo ariko aha ho nayiha ukuri kuko ntibyumvikana ukuntu FERWAFA itegereza ko shampiyona itangira kugira ngo itangire kwiga ku bibazo yagejejweho hakiri kare. Nzamwita rwose urakabije guteza akajagari mu mupira w’amagguru mu Rwanda! Nzaba mbarirwa da…

  • Ariko se Nyakubahwa Président Degore azayobora anace nimanza ra?

  • Mwaramutse.

    Mbega akumirooooo ka De Gaule !!! Rayon Sport yatanze ikirego cyayo kuva kera isaba kurenganurwa kuri case ya Imanishimwe. De Gaule na Ferwafa ye bahitamo guceceka kugeza ku munsi wa nyuma wa championnat. None mu buswa bwayo, yongeye ho cases nzabandi bakinnyi badafite nindi équipe kuko nta rundi rutonde bagaragaho. Ese ababo barazira iki? Just because APR and De Gaule want to punish them!!! Quelle insolence!!!! Mbega Umucamanza w’intangarugero mu kubogama, mbega ubuswa mu gufata décision, mbega Umuyobozi. Gusa na kwisabura Nyakubahwa Hadj Mussa, kubera ubunyangamugayo muziho kuva kera, kureka uriya mwanya wo kuba umuvugizi w’umuriganya. Amashuli yawe nizindi activities umuryango wawe ufite byagufasha kuba neza mu cyubahiro cyawe.

  • Rayon bayikubite forfait hamwe namande

  • Degaule arambabaza kbsa,ibyo we ubwe yivugiye ko bizakemuka mbere ya Championnat yarabikoze! Degaule wagiye uba inyangamugayo koko ibyo wavuze ukabikora!!!!! Njyembona bizasaba ko HE yinjira muri FERWAFA kugira ngo ace akavuyo.

  • birakwiye ko ibi bibazo bikemurwa hisunzwe amategeko.Buriya wese ushyira mu gaciro kdi ukunda umupira w’amaguru yiteguye kureba ibyemezo FERWAFA izafata.Niba koko Emmanuel Manishimwe yarasinyiye rayon na APR, nahagarikwe bihe n’abandi isomo, nta butekamutwe dukeneye muri sport.

  • FERAFA ntibaho hariho De Gaule, ubogamye kdi inyungu ze bwite zigerwaho kdi ni mu gihe amakosa ye yitirirwa abandi. muzabaze MURUNDAHABI we abizi neza. naho akavuyo mu mikino yo mu Rwanda wagirango ni umuraga/umuvumo. nzaba mbarirwa reka jye njye mbirebera kure. ubyinjiyemo neza warwara umutima.
    ngaho umuriro wabuze ku kibuga, gaule abiri hafi;
    ngaho amasoko atangwa nabi.gaule ari aho;… nta gikorwa ngo bikemuke ahubwo bamwe bakabigwamo. ahaaaaa!

  • sorry! ni MURINDAHABI SI MURUNDAHABI

  • genda rayon barakwanga gusa icyeme zo mwafashe ni icyakigabo kuko twe nkabafana twanze agasuzuguro. burimunsi rayon. kuki ntayindi kipe ishyirwa mumaawi.

Comments are closed.

en_USEnglish