Digiqole ad

Ababyeyi bagiye kujya bamenya uko abana babo biga hakoreshejwe ikoranabuhanga

 Ababyeyi bagiye kujya bamenya uko abana babo biga hakoreshejwe ikoranabuhanga

Smart Parent izajya ituma ababyeyi bamenya niba umwana amerewe neza mu ishuri.

Kompanyi y’ikoranabuhanga ‘Smart Initiative’ yatangije application yise ‘Smart Parent’ izajya ifasha ababyeyi na mwalimu gukurikirana imyigire y’umwana w’umunyeshuri, ndetse n’imyitwarire.

Smart Parent izajya ituma ababyeyi bamenya niba umwana amerewe neza mu ishuri.
Smart Parent izajya ituma ababyeyi bamenya niba umwana amerewe neza mu ishuri.

Ubusanzwe umwarimu agomba kumenya niba abanyeshuri be bose baje kwiga, akamenya abarwaye, abarangaza abandi mu ishuri n’abagira uruhare mu myigire. Ibi bimusaba kuba maso cyane kandi agakoresha umwanya munini yandika buri kintu kugira ngo aze kwicara amasomo arangiye abikusanye byose, abisesengure azabone kubigeza ku bamukuriye nabo babone uko bafata imyanzuro yafasha abana kwiga neza.

Ubuyobozi bwa ‘Smart Initiative’ buvuga ko bwatekereje kuri izi mvune zose usanga byafasha ababyeyi, abalimu n’abana haramutse habayeho ‘application’ yafasha mwalimu kujya yuzuza ahabugenewe uko buri mwana yigisha amerewe mu ishuri, niba yaje kwiga, niba agaragaza ibimenyetso by’uburwayi runaka, niba akurikira amasomo neza, bityo akabasha (mwalimu) kubisuzuma bimworoheye.

Iyi application ubu ikiri mu igeragezwa nitangira gukoreshwa mu gihugu hose, izafasha ababyeyi kumenya uko abana babo bitwara ku ishuri; Kandi ifashe na Leta gukora za Politiki z’uburezi ihereye kubizabo byaragarajwe n’ibyavuye muri za raporo zizatangwa n’ibigo bikoresha ririya koranabuhanga.

Karasira Olivier, umuyobozi wa Smart Initiative avuga ko batekereje uyu mushinga bahereye ku bibazo byagaragazwaga n’ababyeyi n’abarezi by’uko hari abana bata amashuri kubera impamvu zitandukanye, zirimo no kudakurikiranwa neza, ahanini nabyo ngo biterwa n’uko ababyeyi batinda kubona amakuru ku myitwarire y’abana babo ku ishuri.

Olivier Karasira uyobora Smart Initiative yatangije uyu mushinga wa Smart Parent aganira n'abanyamakuru.
Olivier Karasira uyobora Smart Initiative yatangije uyu mushinga wa Smart Parent aganira n’abanyamakuru.

Iyi application ubu iri kugeragerezwa ku banyeshuri hafi 800, bo ku kigo cya Lycee Notre Dame de Citaeau mu Mujyi wa Kigali. Gusa, abanyeshuri ntibarayakira neza.

Uwitwa Umulisa yatubwiye ko asanga iyi ‘application’ nta kintu izongera kinini, ahubwo ngo byarutwa n’iyo byigumira uko byahoze mbere, kuko n’ubundi mwalimu atazamenya uko abanyeshuri bose bamerewe, ngo amenye ushonje, urwaye cyangwa abari gukubagana.

Umwalimu wigisha ‘Communication Skills’ witwa Casimir Manirareba we asanga bizaborohereza imikorere kandi ko bizagenda bitanga umusaruro ukenewe mu gihe kiri imbere.

Mu mwaka utaha wa 2017, ngo iyi ‘application’ nibwo izatangira kugezwa ku bigo byose biyifuza mu Rwanda no hirya no hino muri Afurika, dore ko nko muri Uganda ho ngo yamaze no kugerayo.

Mwalimu Casimir Manirareba asobanurira abanyamakuru ibyo iriya application izabafasha mu kazi kabo.
Mwalimu Casimir Manirareba asobanurira abanyamakuru ibyo iriya application izabafasha mu kazi kabo.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish