Digiqole ad

PAC yasabye ubushinjacyaha gusuzima icyihishe inyuma yo kwimana amakuru ku micungire y’Imicungire ya Leta

 PAC yasabye ubushinjacyaha gusuzima icyihishe inyuma yo kwimana amakuru ku micungire y’Imicungire ya Leta

Nyuma yo kugaragaza ibibazo mu micungire y’imari no kumva ibisobanuro by’abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe, Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta wungirije Habimana Patrick, yabwiye Abadepite ko aka Karere kagora abakozi b’uru rwego mu gutanga amakuru, avuga ko bishobora kuba ari nayo ntandaro y’amakosa bakora. PAC ihita isaba ubushinjacyaha kujya gusuzuma icyihishe inyuma yo kwimana amakuru ku micungire y’imari ya Leta.

Kuri uyu wa 11 Ukwakira, Komisiyo y’Abadepite ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari n’umutungo wa Leta “PAC”, yakiriye ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe ngo basobanure amakosa arimo ay’imicungire y’imari no kutubahiriza amategeko, gutanga amasoko binyuranyije n’amategeko, gutsindwa imanza zitari ngombwa, n’ibindi byagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2014/2015.

Raporo igaragaza ko inama Akarere ka Nyamagabe kagiriwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu mwaka wa 2014/2015 kazishyize mu bikorwa ku kigero cya 28.6% gusa.

Kuri iyi ngingo, Philbert Mugisha, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe yabwiye Abadepite ko mu myaka yabanje inama bahawe n’umugenzuzi mukuru bari bazishyize mu bikorwa ku kigero cyo hejuru, kuko ngo mu 2013/2014 zari zubahirijwe ku kigero cya 72%.

Avuga ko icyatumye bahabwa amanota make, ngo ni uko hari zimwe mu nama zari zigoye, zirimo izirebana n’ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), Telefone BRD yahaye abaturage ntibazishyure bose 100% kuko bamwe batari babifitiye ubushobozi, n’izindi.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha yavuze ko bagiye kureba abihishe inyuma y'amakosa yose barezwe.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha yavuze ko bagiye kureba abihishe inyuma y’amakosa yose barezwe.

Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta wungirije Patrick Habimana yabwiye kandi PAC ko bigoranye kugenzura ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bitewe n’uko ngo abakozi bako bananiza abagenzuzi, kugeza aho abagiyeyo batifuza gusubirayo kuko abakwiye kubaha amakuru babananiza mu kazi kabo.

Yagize ati “Hari Uturere ducye turimo na Nyamagabe kugenzura bigoranye cyane,…dutanga inama gusa byo kuzitanga. Ubu nsigaye ngira ikibazo cyo kohereza abakozi i Nyamagabe, ikipe igiyeyo ntabwo yongera gusubirayo, kugira ngo ubone amakuru muri Nyamagabe ni ikibazo.”

Abadepite babwiye abayobozi ba Nyamagabe ko ingingo ya 7 mu Itegeko rishyiraho Ibiro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, ivuga ko ibyo umugenzuzi asabye agomba kubihabwa, kuko iri tegeko rinakuraho ibanga ry’akazi.

Depite Theogene Munyangeyo yagize ati “Abantu bamaze imyaka umunani, iyo umuntu adatanze amakuru haba harimo ubujiji cyangwa agasuzuguro?…nimutubwire aho bipfira, wasanga hari abafite ubujiji cyangwa se bakaba bafite impamvu babyimana.”

Depite Juvenal Nkusi ukuriye PAC yahise asaba uwari uhagarariye Ubushinjacyaha kumanuka bakagenzura neza bakareba niba nta cyihishe inyuma yo kwima inyandiko Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.

Akarere ka Nyamagabe kabajijwe, n’ibirebana n’imanza katsinzwe kakishyura akayabo, aho batsinzwe imanza eshatu kishyuyemo miliyoni hafi 15. Abadepite bakagaragaza ko byashobokaga ko kagirana ibiganiro n’abakareze kandi ibibazo bigakemuka hatiyambajwe inkiko.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Philbert Mugisha yizeje inteko ko bagiye kwikosora, kandi agakurikirana n’abari inyuma y’ayo makosa yose yagaragajwe.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

en_USEnglish