Digiqole ad

Gatsibo: Abagore bacye batinyutse kujya mu nzego z’umutekano

 Gatsibo: Abagore bacye batinyutse kujya mu nzego z’umutekano

DASSO bari mu myitozo.

Abagore bo mu Karere ka Gatsibo bamaze kwitinyuka muri gahunda zitandukanye za Leta zirimo n’iz’umutekano nk’urwego rwa DASSO kandi ngo ngo bishimiye akazi kabo. Mu Karere hose habarurwa Aba-DASSO b’abagore batanu.

DASSO bari mu myitozo.
DASSO bari mu myitozo.

Umuseke wavuganye na bamwe mu bagore bari muri DASSO ya Gatsibo, bawubwira ko bakunda imirimo bakora ndetse ngo hari n’abandi bifuza kuyinjiramo.

Uwitwa Slyvie umaze imyaka ibiri muri aka kazi ko gucunga umutekano mu yagize ati “Jyewe nkunda cyane uyu mwuga kuko namye nkunda ibijyanye n’igisirikare ku buryo numvaga ntazarinda nsaza ntagiye mu gisirikare cyangwa mu gipolisi.”

Kuba bakora aka kazi ari abagore ngo ntibibabuza gukora akazi kabo neza, kandi ngo nta n’ubwo abaturage babasuzugura bitwaje ko bari baramenyereye kubona abashinzwe umutekano b’abagabo, dore ko aribo akenshi bagaragara mu kazi ko gucunga umutekano.

Ku rundi ruhande kandi ngo hari n’abandi bagore bifuza kujya muri aka kazi, ndetse ngo bakaba biteguye kuzasaba nabo bakajya guhugurwa mu kiciro kizakurikira nk’uko uwitwa Mundere Annet abivuga.

Yagize ati “Jyewe n’ubwo ndi umugore numva nta kabuza umunsi DASSO yongeye gukenera abandi bakozi nanjye nzajya kwiyandikisha kuko numva mbikunda cyane kandi ibisabwa ndabyujuje, kuko namenye ko bakira abantu bakiri bato kandi bize nibura amashuri atatu yisumbuye, nanjye rero ndayafite sinabura kugerageza amahirwe.”

Bwanakweli Jovia, umuyobozi wungirije uyobora urwego rwa DASSO mu Karere ka Gatsibo ashikariza abandi bagore bafite ubushake kwitinyuka, bagaharanira guteza imbere igihugu mu nzego zose.

Bwanakweli ati “Nta mugore ukwiye kwitinya mu gihe yumva ko hari ikintu yifuza gukora akagira isoni ngo n’uko atari umugabo, ahubwo bakwiye gutinyuka bose kuko kugeza ubu ntawe utemerewe gukora imirimo yose. Turashishikariza buri mugore wumva yagira uruhere mu kwicungira umutekano w’igihugu cyacu ko yajya aza tukamwakira tugafatanya.”

DASSO ni urwego rwunganira ubuyobozi bw’Uturere mu gucunga umutekano. Mu Karere ka Gatsibo hakaba habarurirwa abacunga umutekano muri DASSO basaga 90, barimo abagore 5 gusa.

Josiane Uwanyirigira
UM– USEKE.RW

en_USEnglish