Amagare: Areruya Joseph yabaye uwa 57 muri Shampiyona y’Isi
Kuri uyu wa mbere, Umunyarwanda wa mbere yasiganwe muri Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare muri uyu mwaka iri kubera muri Qatar. Areruya Joseph wasiganwe muri ‘individual time trial’ yabaye uwa 57 mu bakinnyi 74 batarengeje imyaka 23.
Kuri iki cyumweru, i Doha muri Qatar hatangijwe ku mugaragaro Shampiyona y’Isi y’umukino w’amagare y’uyu mwaka.
Amakipe 17 yabigize umwuga yasiganwe n’igihe “team time trial”. Agace karangiye, Etixx – Quick Step yo mu Bubiligi ariyo ibaye iya mbere, ifashijwe n’ibihangange bizwi mu magare nka Kittel Marcel. BMC Racing Team yabaye iya kabiri, ORICA-Bike Exchange iba iya gatatu, naho iya kane iba Team Sky yo mu Bwongereza.
Kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira 2016, nibwo umunyarwanda wa mbere yatangiye gusiganwa. Areruya Joseph yasiganwe n’igihe “individual time trial” mu batarengeje imyaka 23. Bazengurutse umujyi wa Doha, ku ntera ya Kilometero 28.9.
Uyu muhungu wa Gahemba Jean Marie Vianney, yaje kugira ikibazo cyo gutobokesha ipine ry’igare, bituma aba uwa 57 mu basikinnyi 74 basiganwe.
Areruya Joseph aganira n’Umuseke yagize ati “Nagize ibyago. Habura ibilometero bitanu ngo ndangize, natobokesheje (ipine ry’igare). Byafashe umunota urenga ngo mbone ubufasha. Nafashe irindi gare ndakomeza. Sinitwaye neza uko nabyifuzaga. Ariko mu mukino w’igare bibaho nta kundi.”
Nyuma yo kubona ko uyu munsi byanze, ubu ngo we na bagenzi be umutima bawerekeje ku rindi siganwa bafite kuwa gatatu.
Areruya Joseph ati “Ubu njye na Valens (Ndayisenga) na Jean Claude (Uwizeye) tuzakina road race mu batarengeje imyaka 23.”
Umunya-Afurika y’epfo ukinira Dimension Data for Qhubeka, De BodStefan wabaye uwa mbere, niwe munya-Afurika waje hafi ku rutonde.
Umunya-Eritrea ukinira Dimension Data for Qhubeka, Gebreigzabhier Amanuel watwaye igihembo cy’umukinnyi uzamuka imisozi kurusha abandi muri Tour du Rwanda ya 2015, muri iyi Shampiyona y’Isi yabaye uwa 33.
Abakinnyi ba Team Rwanda baturutse mu Rwanda, Areruya Joseph, Uwizeye Jean Claude, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Ingabire Beatha bagiye muri Qatar kuwa gatandatu tariki 8 Ukwakira 2016. Bagenzi babo bazaturuka mu Butaliyani; Valens Ndayisenga na Bonaventure Uwizeyimana bazagera i Doha kuri uyu wa kabiri tariki 11 Ukwakira 2016.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW