Gikonko: Ibiyobyabwenge ntibyatuma abana bagira aho bagera mu burezi -Musenyeri Gasatura
Musenyeri Nathan Gasatura, Umushumba wa Diyoseze ya Butare y’itorero Angilikani yashishikarije urubyiruko rukiri mu mashuri kuzirikana gusenga no kwirinda ibiyobyabwenge kugira ngo uburezi bwiza bujyane n’uburere.
Muri iki gihe havugwa imyitwarire idahwitse ku rubyiruko rwiga n’urutiga, irimo kunywa ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi. Mu gihe, abanyeshuri bo mu kigero cy’ubwangavu n’ubugimbi ngo babona gusenga ari nko guta umwanya.
Abanyeshuri bo ku ishuri ryisumbuye rya Gikonko, bo bavuga ko imyumvire nk’iyo yagiye ihinduka babifashijwemo n’ubuyobozi, kuko basanze gusenga bigendana no gutsinda.
Umwe muri bo witwa Hagumubugingo Pascal wiga mu mwaka wa gatandatu, avuga ko mbere yumvaga gusenga atari ngombwa, kandi no kwiga ngo yabifatanyaga n’uburara. Gusa, ngo byamugiragaho ingaruka zo gutsindwa, ariko ubu avuga ko asenga akanatsinda kandi neza. Akagira bagenzi be inama zo kwirinda uburara, bagaha agaciro umuco wo gusenga.
Ubwo yasuraga iri shuri, Musenyeri Nathan Gasatura, Umushumba mukuru wa Diyoseze ya Butare y’Itorero Angilikani mu Rwanda, avuze ko iri shuri ryubatswe ku mahame ya Gikiristu bituma bakomeza gushishikariza abanyeshuri kwiga babifatanya no kubaha Imana, kuko ari byo bizabarinda ibishobora kubashora mu ngeso mbi.
Yagize ati “Umwana wagiye mu biyobyabwenge ntabasha kubaha abarezi ndetse no kwiga kwe kuba ari nta mbaraga, bana mukunde gusenga kandi mwige mushyizeho umwete.”
Ishuri ryisumbuye rya Gikonko rimaze imyaka 22, ngo ritsindisha neza kubera ko ishuri ryubakiye ku ndangagaciro zo kubaha Imana nk’uko Bizimana Adrien umuyobozi waryo abivuga.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/GISAGARA
1 Comment
Umuyobozi w’ikigo cya ES Gikonko, Bizimana
Adrien avuga ko ibiyobyabwenge bitatuma
abana biga nabi.Niko yavuze cg? Mukosore rwose…
Comments are closed.