Digiqole ad

EU yasabye ko urubanza rwa Victoire Ingabire rusubirwamo

 EU yasabye ko urubanza rwa Victoire Ingabire rusubirwamo

Kuwa kane w’icyumweru gishize, Inteko Ishinga Amtegeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi yafashe umwanzuro ukubiyemo ingingo zigera kuri 13 zisaba u Rwanda kwisubiraho ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu no kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo; Ndetse basaba ko urubanza rwa Victoire Ingabire rwasubirwamo kubera ko ngo hari amahame mpuzamahanga atarubahirijwe mu iburanishwa rye, ndetse basaba ko n’Abanyapolitike bose bafunze kubera ko batanze ibitekerezo kurekurwa byihuse.

Victoire Ingabire yari yicaye ku ruhande nawe akurikirana ibi bikorwa
Victoire Ingabire yari yicaye ku ruhande nawe akurikirana ibi bikorwa

Nk’uko bigaragara mu nyandiko iri ku rubuga rw’iyi Nteko Ishinga Amategeko, ngo bafashe iyi myanzuro bagendeye ku mahame, amategeko, amabwiriza, imyanzuro n’amasezerano mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.

Bagendeye kandi kuri Raporo z’imiryango inyuranye nka Amnesty International, Freedom House, Raporo za UN, Raporo z’abagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ku rubanza rwa Ingabire, ifungwa ry’abanyapolitike n’abanyamakuru, ubujurire bwa Ingabire mu rukiko rwa Afurika n’imbogamizi zirimo, n’ibindi.

Mu kwezi gushize, Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’uburayi basuye u Rwanda, batangaje ko bashatse gusura Ingabire ngo barebe uko abayeho, ndetse abahe ibitekerezo ku birebana n’uruhare rw’abagore muri Sosiyete Nyarwanda, gusa ngo babyangiwe na Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane.

Imyanzuro 13 iyi Nteko yafashe ku Rwanda:

1.Twamaganye imanza za Politike, gukurikirana abatavuga rumwe na Leta ndetse no guca imanza mbere y’uko urukiko ruburanisha ukekwaho ibyaha. Bagasaba Guverinoma y’u Rwanda gukora ibishoboka byose, guhindura imibereho y’abaturage n’iterambere ry’igihugu, bikajyana no kuzamura urwego rw’uburenganzira bwa muntu, kugira ngo bagere kuri Demokarasi ya nyayo kandi bose bagizemo uruhare.

Bagasaba kandi ko Guverinoma y’u Rwanda ikora ibishoboka byose ubujurire Ingabire Victoire Ingabire bukaba kandi urubanza rukaba mu mucyo kandi rukubahiriza amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga, ngo ateganya ko umuntu ataburanishwa hakurikijwe amategeko adasobanutse “vague and imprecise laws” kuko ngo imanza zabanje ari ko byagenze.

2.Inteko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ngo itewe impungenge n’uko Urukiko rw’Ikirenga rwanze ubundi bujurire bwa Ingabire, n’igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe; Ndetse ngo n’imibereho mibi abayeho muri gereza. Bakavuga ko urubanza rw’ubujurire mu Rwanda, rutubahirije amahame mpuzamahanga arimo n’uburenganzira bwo kwitwa/kuba umwere mbere y’uko urukiko rugukatira.

3.Bavuze ko, muri Werurwe 2016 u Rwanda rwikura ku gace k’amasezerano ashyiraho Urukiko Nyafurika rw’Uburenganzira bwa Muntu (kemerera abantu ku giti cyabo n’imiryango yigenga ‘NGO’ kurega Leta, ari nako Ingabire yashingiyeho atanga ikirego muri urwo rukiko) mbere y’uko uru rukiko rutangira kumva Ingabire, ngo bifitanye isano n’ubujurire bwa Ingabire; Ndetse bikaba bigamije kubuza abantu na NGOs kongera kurega u Rwanda.

Leta y’u Rwanda, yavuze ko impamvu yo kuvamo ari uko ubu burenganzira bwari butangiye gukoreshwa nabi, bugakoreshwa n’abantu bashaka gutesha agaciro imyanzuro y’inkiko z’u Rwanda.

4.Bakibutsa abayobozi b’u Rwanda ko EU ifite impungenge nyinshi ku birebana no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu, no kubona ubutabera mu rwego rw’ibiganiro bya Politike nk’uko bigenwa n’ingingo ya 8 y’amasezerano y’i Cotonou.

Basaba ko bidatinze urubanza rwa Ingabire rwasubirwamo kandi bikaba mu mucyo, hashingiye ku bimenyetso bifatiye ku mategeko, nta hohoterwa, nta guterwa ubwoba, nta ruhare rw’uwo ariwe wese, nta kubuzwa uburenganzira.

Basaba ko Ingabire yahabwa uburenganzira bwose agombwa, burimo n’ubwo kubonana n’umwunganira mu mategeko (wakunze kuvuga ko abibuzwa), ibiribwa n’ubuvuzi bwiza mu gihe akiri muri gereza.

5.Bamaganye ibikorwa byo gutera ubwoba, gufata, gufunga no kuburanisha abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe na Leta, abanyamakuru, n’ibindi bikorwa bya Guverinoma bigamije kubacecekesha. Aha, bagasaba abayobozi b’u Rwanda, kuvugurura amwe mu mategeko yo mu gitabo cy’amategeko ahana nk’ingingo ya 463 na 451, kuko ngo zibangamira uburenganzira no kwishyira ukizana mu gutanga ibitekerezo.

6.Basaba kandi Guverinoma y’u Rwanda kugaragaza ubushake mu gukora iperereza ku ihohoterwa ry’abatavuga rumwe na Leta n’abanyamakuru, no guhindura imikorere y’ibigo bifungirwamo abantu by’agateganyo kugira ngo bikore bishingiye ku mategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga.

Basaba ubuyobozi bw’u Rwanda guhita irekura abantu bose n’abatavuga rumwe na Leta bafunze bazira uburenganzira bwabo bwo gutanga ibitekerezo, kwishyira hamwe no gukora inama mu mahoro, no gukora uko ishoboye imikorere inzego Nyubahiriza tegeko, Nshinga mategeko n’Ubutabera igatandukana, by’umwihariko ubwigenge bw’urweg rw’ubutabera.

7.Basabye kandi abayobozi b’u Rwanda kongera imbaraga mu gukora iperereza kuri Illuminée Iragena, John Ndabarasa, Léonille Gasangayire n’abandi bantu bivugwa ko baburiwe irengero niba hari ababigizemo uruhare bakaburanishwa, cyangwa niba bari muri za gereza bakaburanishwa. Bagasaba kandi ko Frank Rusagara, Joel Mutabazi, Kizito Mihigo n’abo baburanaga bahabwa ubutabera buboneye.

8.Basaba kandi abayobozi b’u Rwanda kuzakora uko bashoboye amatora yo mu mwaka wa 2017 akazaba mu mahoro, neza kandi mu mucyo. Bagasaba Guverinoma kuganira n’abatavuga rumwe nayo. Ndetse bavuga ko bazoherereza indorerezi zabo mu matora ya 2017, zije kureba urubuga n’ubwisanzure bwa Politike.

9.Bibukije kandi abayobozi b’u Rwanda ko Demokarasi ku budasa muri Guverinoma, abatavuga rumwe na Leta bakora, itangazamakuru riteye imbere n’ubutabera, kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe. Basaba u Rwanda gufungura urubuga rwa Politike, kuvugurura urwego rw’uburenganzira bwa muntu, no gushyira mu bikorwa amabwiriza ya ‘UN Special Rapporteur’ ku birebana n’ubwisanzure mu kwishyirahamwe no gukora inama.

10.Basabye kandi abayobozi b’u Rwanda gusubira byihuse ku gace “declaration” k’Urukiko Nyafurika rw’uburenganzira bwa muntu kemerera abantu na NGOs kuba barurega muri ruriya rukiko.

11.Basaba kandi EU n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga bayo gukomeza gushyigikira Abanyarwanda mu bikorwa barimo byo kubaka amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo no mu karere.

12.Basaba ko Komisiyo yabo ikomeza gusuzuma uko inkunga EU itera inzego za Guverinoma y’u Rwanda ikoreshwa, kugira ngo bizere ko ishyigikira izamuka ry’uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe, amashyaka menshi na Sosiyete Sivile yigenga.

Umwanzuro wa nyuma wa 13, wo uramenyesha ko iyi myanzuro yamenyeshejwe Perezida w’u Rwanda, abahagarariye Victoire Ingabire, UN Security Council, UN Secretary-General, African Union, East African Community n’izindi nzego.

U Rwanda rwabyamaganiye kure

Mu muhango wo gutangiza umwaka w’ubucamanza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Sam Rugege yifashishije Raporo zinyuranye zigaragaza ko urwego rw’ubutabera bw’u Rwanda rwateye imbere, harimo na raporo ya “World Economic Forum” yitwa “competitiveness report 2016/2017” yashyize u Rwanda ku mwanya wa 25 mu bihugu 138 byagenzuwe, rukaba urwa kabiri muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo mu birebana n’ubwigenge bw’ubucamanza.

Rugege ati “Ibyo byose bivuguruza ibiherutse gutangazwa n’abanyapolitike bo mu nteko ishinga amategeko yo mu bihugu byunze ubumwe by’Uburayi, aho banenga imicire y’imanza mu Nkiko z’u Rwanda, bavuga ko zitigenga, ko hari imanza zigomba gusubirwamo, hagashingirwa ku bimenyetso no ku mategeko mu bwisanzure.

Twakwibutsa ko gusubirishamo imanza bifite inzira ziteganywa n’amategeko y’u Rwanda. Tubamenyesha ko icibwa ry’imanza mu Rwanda rishingira ku bimenyetso bifatika, ku mategeko, kandi mu bwisanzure.”

Rugege yavuze ko kuba ushinjwa ari umunyapolitike ntacyo bihindura, iyo yishe amategeko agahamwa n’icyaha, ahanwa nk’abandi bose, hashingiwe ku mategeko ariho.

Ati “Abo banyapolitike kandi banenga amategeko y’u Rwanda, bavuga ko adahuje n’amategeko mpuzamahanga, ko agomba guhindurwa. Nyamara ayo mategeko bavuga ahuje neza n’amategeko y’Iburayi bitari bicye harimo Austria, France, Belgium, Switzerland, n’ibindi byinshi.”

Yongeraho ati “Ngira ngo ikibazo dufite ni uko twakomeje gukoresha amategeko y’Igikoloni nyuma y’uko tubonye ubwigenge, bakumva ko bakomeza kutubwira amategeko adukwiriye n’atadukwiriye, ntibishimishije kubona ko nyuma y’imyaka irenga 50 tubonye ubwigenge tugifite amategeko y’umwami w’Ububiligi n’aya Uuverineri w’u Rwanda-Urundi rimwe na rimwe akaba ashingirwaho mu guca imanza, ababishinzwe babisuzuma niba igihe kitageze ngo u Rwanda ruhagarike bene ayo mategeko.”

Perezida w’urukiko rw’ikirenga yavuze ko aya mategeko ‘y’Igikoloni’ hari abayakoresha kugira ngo bagere ku nyungu zabo. Ngo n’ubwo kuyavugurura cyangwa kuyasimbuza byafata imyaka myinshi, ngo u Rwanda rushatse rwahita ruyahagarika, rukagenda ruyasimbuza andi uko bishobotse.

Ati “Nta cyuho cyahaba kuko amategeko ateganya uko umucamanza abigenza iyo nta tegeko rihari rigenga ikibazo. Uko ni nako byagenze nka Leta zimwe muri Leta Zunze ubumwe za America, Singapore na Irland”

Urukiko rw’uburenganzira bwa muntu rwa EU, rwo rwatangaje ko ubutabera bw’u Rwanda bumaze gutera imbere, ari nabyo ibihugu bimwe na bimwe by’Iburayi byashingiyeho byohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside kuburanishirizwa mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

30 Comments

  • Abafaransa batumereye nabi.Tuzajye kubarasa.

  • Si nabivuze, ziriya ntumwa zari gatumwa. Bari baje gusura INGABIRE. “Mama, icecekere tuzakurengera!!!! ndetse nibinaba ngombwa tuguhorere.” Ngo urubanza rusubirwemo, ngo kwivana mu rukiko rwa …. n’ibindi; Ibi se bwa bukoloni? Kweri mu Rwanda rwo muri 2016!!! Burya abayobozi baragowe kweri. Ibi ni agasomborotso.Ni agasuguro kabi;Ngaho bazenguruke isi na Afrika bagende bakore nk’ibyo bakoze mu RWANDA turebe.

    Bibagiwe umwanzuro wa 14 wagombaga kuvuga ko : “NIBA U RWANDA RUTUBAHIRIJE IBYO DUSABYE, TURASABA EU kuruhagarikira imfashanyo zose.” Kuko ni icyo baba bashaka, no kudutobera amatora yo muri 2017. Birebeshya cyane. Barashaka ko INGABIRE Yiyamamaza muri 2017 se bahu; Maze mu kubigeraho bakabanza ku mugira umwere ngo ibyo yavuze byari uburenganzira bw’abagore? MANA WE.AKAGA KABAHO KOKO. Ngo arya nabi? Bagiye se bamugemurira amafiriti na za HAMBOURGER? Afatwe uko abandi badafashwe se kuko ari UMWAMIKAZI?Ngaho nibamwubakire hotel we n’abo bandi bashaka maze abe ariho bafungirwa; ABACUNGAGEREZA MURABE MASO , AMAHEREZO E U iri bubagabeho ibitero uko mbibona. Mbiswa ra.

    • Niba kubaho kwacu ari bo tubikesha twabuzwa n’iki kwemera ibyo badusaba?

      • Ibanga Abanyarwanda tugendana abanyamahanga byarabayobowe.

      • Niba mubayeho mubikesha abazungu,twagirango tukubwire ko atari abanyarda bosee,twe kubaho kwacu tubikesha Imana na zeal yacu abanyarda bateketeza nkuko mbibona yo guharanira kwibeshaho:-!mugire amahoro

    • Ibyuvuze barimo ukuri kwinshi bamwe bagombye kumvira murusaku bumvise.leta yu Rwanda nayo ikora amakosa mensi igatanga inkoni bayihondesha.Byari kubatwariki iyo ireka bakajya gusura Ingabire muri prison? Iyi rapporo wanda ntabwo yarikuza ishaliriye gutya nkuko twayisomeye nubwo Louis Michel yagerageje kuhirambika bikaba ibyubusa.Uwagiriye inama kiriya cyemezo cykubabuza kujya muri 1930 barangiza bakayifotoreza imbere nawe ntashakira ubutegetsi buriho amahoro.Imana igume kurebera abanyarwanda ikiza.Ibarinde ababisha.

    • ko numva wavuze urwanga rwakurenze,wacishije makeya

  • Igisigaye ni ukumenya icyitwa uburenganzira bwa muntu icyo aricyo!!! Harya buriya ababateraho ibisasu n’abafata amakamyo bakirara mu mbaga bakararika bo ntibavuga ko aribwo buryo bwabo bwo kuvuga icyo batekereza? Bene izi mvugo zikoreshwa gusa iyo bigeze ku guteza akajagari muri Africa kabisa nge zintera isesemi.

  • Ibi byose ni amagambo kandi n’imvura itari iyi yarahise! Nibasubiremo imanza z’abirirwa batera ibisasu abaturage babo nibashaka banabafungure naho ibya Victoire Ingabire babirekere benebyo… Asyigari we…

    • Abo benebyo nibande se uvuga? Sabanyarwanda? Ese mbere ya 1990 wigeze uvugako USA na UK itagomba kwivanga mu byu Rwanda kuko aribya benebyo? Muge mureka kubabwa iyo babashimye aho mutaribwa Isi numuzunga kandi uyibamba ntakurura nabo mwahasanze ntibari barigize ibigirwamana gake.Ibi byose ni géopolitiki abatabyuma sijye wahera.USA UK byari bikomeye ubu siko bikimeze..

      • @ Kalimiro

        Ndumva wowe ukumbuye ibya mbere ya 1990 biri no mu byo iyo nkozi y’ikibi ngo ni Victoire Ingabire ifungiye! Uri kwivunira ubusa kuko naho EU yakwandika iki igafata n’ibihano bimeze bite ibyo ukumbuye ntibizagaruka kuko byagiye nk’ifuni iheze nk’uko Parmehutu yabiririmbaga…

  • yewna bado ni hatari,nakatari aka bazakazana tu. reka bateze imvururu batume amatora ya 2017 ataba mumutuzo. ubwo batuziye nukuba maso tukihagararaho

  • Ese koko wa mugani niba turi mukuri kuki twanze ko Victoire asurwa? aho ntitwikekaga ikintu runaka??!!! yewe ntangiye kwemera ko wa mugore afite imbaraga rwose. gusa namwe mwimye bariya badepite uburenganzira mutuma bwiyongera.naho ubundi abazungu baradufite kuva bakiduha igice kinini cya budget yacu. Ibyo twavuga byose tuzasubira ejo kubasaba umugati rero ducishe make ahubwo inzira za politiki zikore akazi kazo

  • iyo itegeko risohotse mu i gazeti rya leta maze ntirishyirwe mu bikorwa nta butabera buba buhari haba hari ubushishozi ibyo rero umuzungu ugutunze ntabyemera na gato

  • abazungu mu bibazo muba bafitanye, baba bameze nk,ayambeba iruma igahuha, mu byukuri.nta numwe urimo w,incuti y,urwanda. aho ntimuzibeshye.ntibagira incuti. reba ukuntu babanje kuhigerera,kugirango hatagir n,uvuga ngo babibwiwe. ibi byose barabiteguye.aho badutegeye ni ku matora.kuko iyo bagufite ntibakurekura,bakurekura iyo wapfuye, bazagenda buhorobuhoro kugeza kumwisho,Rappor baraihagarika, hashira akanya bakazibyutsa, haaaaaaaaa reba iya ingabire n,iya enquette y,indege z,ibyukiye rimwe. ureba kure ahita amenya ejo hazaza uko hasa .bazatuza babonye icyo bashaka.bagira inzika.reba kadaffi n,abandi bose…imana ibe Urwanda hafi kabisa.

  • Ntabwo abazungu bakunda igihugu cyo muri afrika kiri munzira y’amajyembere gitera imbere mu muvuduko nk’uw’u RWANDA. Mu byo LIBYA yazize nabyo birimo. Turubaka ibintu byinshi nta ruhare babigizemo; Convention Center iruta inzu nyinshi zo mu Burayi ziberamo inama; None tugiye no kubaka ikibuga cyo MU BUGESERA. EAC nayo iratera intambwe umunsi ku wundi. Uburundi na Congo nt’amahoro; ubwo bagomba gukora uko bashoboye bagateza akaduruvayo muri aka karere maze bakaza baje kuzimya umuriro, tugasubira inyuma, bakongera kuza gusahurira mu gusana ibyangijwe n’intambara; ESPAGNE yadushatse kuva kera; none iranze igiye kutumirisha ishokoro. BARIBESHYA ARIKO. AGATI KATERETSWE N’IMANA NTIGAHUNGABANYWA N’UMUYAGA. SIBOMANA. 94 badusigiye imbwa z’interahamwe ziraturya , ziraturangiza, abarokotse si kubwabo. Nya COMISSION Y’UBURENGANZIRA BWA MUNTU yigeze iza kandi UNION EUROPEENNE YARI IRIHO. None bamaze kubona ibintu bijya mu buryo, igihugu cyiyubaka ubutitsa, none bagiye guteranya abanyarwanda. TURABYANZE.MUBIME AMATWI. ICYO BASHAKA NI UKUDUTANYA.Birashoboka ko aribo bari banamutumye, cg bamushutse; Ni iritari iri ryarakeye.

  • Njye ntecyereza ko izi raporo zirimo ubutumwa kubayoboye u Rwanda! Kandi ziraganisha kumatora ya 2017. Ubu ejo kare barasunika Padiri Nahimana Thomas aze ayadodomore! Nibamukoraho hafungwe nka Robinets 5 zazanaga amafaranga mu gihugu! Inflation yitimbure hasi, bamwe mu bakozi bamare amezi 2,3 badahembwa batangire bijujute za RFI VOA, BBC zibisamire hejuru, nibucya kabiri wumve hari undi mu “Nyamwasa” nawe wahunze igihugu akivumira kugahera bamuhe umuzindaro ayadudubize! Nujya kumva wumve batumije umwe mu baregwa muri affaire y’indege ngo aze yitabe! Abazungu icyo bazaba bagamije ni ugukoma mu nkokora ukwiyamamariza mandat ya 3 ya HE! bizabe akavuyo hari umunyaburayi watawe muri yombi cg wirukanywe ku butaka bw’u Rwanda. Impamvu ingane ururo. Nizere ko tuzambukana ikiraro tukigezeho kandi ko MOTERI izaba irimo amavuta mashya. Evode abe hafi adufashe kwamagana abo batakaragasi!

  • Reka dukurikire agakino ndabona ibintu ari danger! Na nyina w’undi abyara umuhungu!murerw

  • Twari tumaze kabiri dutuje! Iyi bomboli bomboli kandi turayibamo na Nzaramba ivuzaubuhuha tubishobore koko? Ejo numvaga na ya dosiye y’indege yongeye kwubura umutwe! Erega iyi nayo iraje ibe ka gapfunyika ka kabutindi kamwe barenza urugo kakagaruka! iyi nkubiri rero tugiye kuyibamo kugeza umwaka utaha?! Kizito Mihigo we rwose narekurwe aze aturirimbire. Ariko n’uwitwa Icyitonderwa nawe yigirijweho nkana n’inkiko ni bamurekure. Dr. Niyitegeka Theoneste rwose nawe yazize politiki narekurwe. Deo Mushayidi nawe barakabije kumukatira burundu ntibagombaga kurenza imyaka 8 numva ntacyo atwaye yarekurwa. Victoire Ingabire igihe amaze afunze kirahagije bamurekure asange abana niba atarumvishe yarasibye. Uriya musirikare witwa Joel we azadukoraho kuko yashimuswe muri Uganda aho yari impunzi ya UNHCR. Rugigana Ngabo we arazira mukuru we w’Ikigarasha gicitse mumurekure ahabwe amafunzo yo kwitandukanya na mukuru we KAYUMBA Nyamwasa. Abandi bose barekurwe twiyinjirire mu mwaka mwiza wo kwitorera uwo dushaka.

  • aka nagasuzuguro pe…birenze nigitero.kuko uretse nigihugu kigenga nurugo rwumwe muraba ntawavuga amagambo angana gutya..muriyi myanzuro ntanakimwe kijyanye nibyabazanye..ubu rero batanze amasomo ..uburenganzira bwamuntu?ninde se wabatakiye ko tutabufite?mbega imyanzuro???????ariko bayandikanye umujinyaaaa…ibi ntacyo bitubwiye..nuburyo bwokurangaza abantu..nogutera ubwoba..nibakomeza na EU uzayivamo tubane nabashaka ntibakadusuzugure…ahubwo batweretse ibyo batewkereza nibigarasha bakorana…mureke twiyubakire igihugu..igihe cyubukoroni cyararangiye.

  • ahaaaa erega twabyanga twabyemera abazungu baraturusha kdi baradusize,nkeka ko hakiri kare ngo twigobotore abakora Politiki nabo barabizi ese mubona turusha ingufu Kadafi? sishyigikiye agasuzuguro kabo arko abakora nka Bampoyiki ntacyo bageraho dukeye abahanga bazi kwivana mubibazo

  • icyo maze kwibonera namaso yanjye nuko ntamuntu uzongera kuryanisha abana ba banyarwanda kuko aho tuvuye turahazi naho tugeze turahazi,bazavuga bahore. kuko batangiye kubona uko duterimbere buri munsi bakifuzako badusubiza mwicuraburindi,ntidushobora kubyemera.

  • Never, no body can! Ntamvururu mumatora wangu azaba mumucyo, mumahoro no mubwisanzure kuko ibanga tugendana ryarabayobeye just; Sure.

  • Ariko ndibaza. Ubu abadepite bo mu Rwanda bajya muri France cyangwa muri England bakavuga ngo bashaka gusura umugororwa runaka cyangwa un terroriste runaka? Ko batarajya gusura se gereza ya Guantamo? Yaba abo bafaransa, yaba abo ba rutuku bandi, icyo bashaka ni 2017 ariko ibyo bifuza ntabyo bazabona.

  • Ese gusura Ingabire ikibazo nikihe?

    • Ahubwo se bamusuramwo iki? nibo bamwunganira mu mategeko se? ariko disi kuba insina ngufi biragapu!!!!ngo mu Rwanda nta bwisanzure bwo gutanga ibitekerezo? ubwo rero tujyeho duhe urwaho abashaka gutanga ibitekerezo bisenya ngo ni “freedom of speech”? ngo abanya Politike bose niba fungurwe utitaye kubyo bafungiwe? Nyagasani ba hafi yacu twebwe abanyaRwanda

  • None se vitoire ni umunyarwanda cg ni umunyaburayi!?

  • abo bazungu target yabo n,usenya ibyo urwanda rwubase baribona ko ari ba superficial ico bashaka kigomba kuba imbere ya byose bagaruke inyuma gato muri 1994 ibyo bakoze i Gikongoro

  • Suko biza batangiye kwiyenza!

  • Mukaze amafunzo ubu karabaye kandi bazashirwa icyobashaka bakigezeho.

Comments are closed.

en_USEnglish