Digiqole ad

Abavuga ko HipHop irwanywa bajye babivuga ku giti cyabo- NPC

 Abavuga ko HipHop irwanywa bajye babivuga ku giti cyabo- NPC

NPC ni umwe mu bahanzi b’ibigango

Niwejambo Paulin cyangwa se NPC mu muziki, ni umwe mu baraperi bamaze igihe bakora muzika. Ku bijyanye n’abavuga ko injyana ya HipHop irwanywa ngo bakabivuze ku giti cyabo aho kubivuga muri rusange.

NPC ni umwe mu bahanzi b'ibigango
NPC ni umwe mu bahanzi b’ibigango

Inkuru iri mu baraperi ubu ngo ni uko mu Rwanda itangazamakuru ririmo gushaka gusibanganya injyana ya HipHop. Gusa NPC asanga bishobora kuba ari ikibazo cy’umuhanzi ku giti cye atari kuri bose.

Avuga ko niba hari umuhanzi udakora bigaragara cyangwa se akaba hari ikibazo afitanye n’itangazamakuru gituma atavugwa, bitagakwiye kwitirirwa abakora iyo njyana bose.

Kuko azi indirimbo za HipHop zikinwa ndetse cyane. Ku buryo aho gushaka kuzana ikibazo hagati y’abaraperi bose ahubwo ufite icyo kibazo yagashatse uburyo agikemura we bwite.

NPC yabwiye Umuseke ko aho umuziki w’u Rwanda ugeze bitagakwiye ko hatangira kuzamo gucika ibice.

Bikwiye ko aho bitagenda neza byakosorwa aho kuba hazagaragara guhangana hagati y’abahanzi n’itangazamakuru rishinjwa kutita ku njyana ya HipHop.

Uyu muraperi yahoze mu cyo bitaga ‘Inshuti z’ikirere’ zarimo Riderman, The Ben, Tom Close, K8 Kavuyo na Meddy waje kwinjizwamo nyuma ari nabwo yahise isenyuka bamaze kujya muri Amerika.

Ku muziki we, avuga ko impamvu adakunze kugaragara cyane ari amasomo arimo kwiga muri Kaminuza. Ariko ko ayagerereye ubundi akita ku muziki nk’umunyamwuga.

https://www.youtube.com/watch?v=VbA3_T1MZj4

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • bazice burundu iyntanjyana irimo weeeeee

  • Nimubivemo tujye twiyumvira za karahanyuze.ubwo se ukumva ngo:ganyobwe,muri rwanda day????????????

Comments are closed.

en_USEnglish