Digiqole ad

Gusezera muri Salax ni uburenganzira gusa kuzayigarukamo bishobora gukomera – E.Claudine

 Gusezera muri Salax ni uburenganzira gusa kuzayigarukamo bishobora gukomera – E.Claudine

Emma Claudine avuga ko abahanzi basezeye muri Salax Awards 2016 bishobora kuzagorana ko bagaruka mu yindi

Emma Claudine umuyobozi w’Ikirezi Group itegura Salax Awards, avuga ko kuba hari abahanzi basezeye ari uburenganzira bwabo. Ariko ku rundi ruhande bishobora kuzagorana kuyigarukamo ku yindi nshuro.

Emma Claudine avuga ko abahanzi basezeye muri Salax Awards 2016 bishobora kuzagorana ko bagaruka mu yindi
Emma Claudine avuga ko abahanzi basezeye muri Salax Awards 2016 bishobora kuzagorana ko bagaruka mu yindi

Kuko bishobora kuzasaba ubusobanuro bwimbitse noneho hakarebwa ko hatangwa amahirwe ya kabiri mu gihe ubusobanuro bwatanzwe bwumvikana.

Ibi abitangaje nyuma y’aho mu minsi ishize abandi bahanzi barimo Knowless, Christopher na Dream Boys bose babarizwa muri Kina Music basezeye muri iryo rushanwa.

Bakaba baraje bakurikira abandi batandukanye barimo Jay Polly nawe watangaje ko atazi impamvu yanatoranyijwe mu bahanzi bahataniraga ibihembo bya Salax Awards 2016. Kuko atazi ibyayo.

Emma Claudine yabwiye Umuseke ko mu bijyanye n’imyiteguro y’itangwa ry’ibihembo byanga bikunda hari imbogamizi bahuye nazo kubera izo mpinduka, ariko ko ntacyo bibatwaye ahubwo byabahaye gutekereza cyane.

Avuga ko kuba abo bose barasezeye hari ibyo birengagije. Kuko bamwe bamenyekanishijwe na Salax ariko ubu akaba aribo bafashe iya mbere basezera.

Ati “Ni uburenganzira kuba umuhanzi yasezera muri Salax. Ariko nanone bishobora kuzakomerera uzashaka kongera kuyigarukamo mu gihe izaba yujuje ibyo bifuza ubu bidahari”.

Imwe mu mpamvu yatangajwe na Ishimwe Clement yatumye Kina Music yose isezera muri Salax Awards 2016, ngo hari ibyo batashoboye kumvikanaho. Bityo bumva ko iryo rushanwa batarikomeza.

Kuri ubu, abahanzi bose basezeye muri Salax Awards bamaze kugenda basimbuzwa abandi batari barimo. Bakaba baragendeye ku manota uburyo yakurikiranaga.

Ibihembo bya Salax Awards bizatangwa ku wa 23 Ukuboza 2016. Byatangiye gutangwa mu mwaka wa 2008, byaherukaga kuwa 28 Werurwe 2014 ubwo hahembwaga abitwaye neza mu mwaka wa 2013.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Uyu mugore byaramushobeye nahange indi mirimo

  • Ariko nanjye byarantunguye kubona Knowless asezera Salax Awards kabisa kuko niyo yamuzamuye. Ndibuka ko hari igihe bamugize umuhanzikazi w’umwaka, kuva icyo gihe abantu bose wasangaga bibaza kuri uwo muhanzikazi ukizamuka agahita atwara Salax abandi bakobwa bari bamaze igihe mu gakino…ibi biri mubyatumye arushaho kumenyekana cyane no gukundwa. Dream Boys nayo kandi niko byagenze kuko hari igihe batwaye igikombe bituma barusha cyane Urban Boys…icyo gihe kandi banakoranagana na Muyoboke…iyo batajya muri KIna Music ntabwo Urban Boys iba yarabaciyeho. Jay kandi nawe ni uko mu mizamukire ye Salax yabigizemo uruhare runini. Wenda Christopher we sicyane kuko we ntabwo nzi atwara ibihembo bihambaye muri Salax. Teta Diana we ndibaza ko nta n’igihembo na kimwe cya Salax yigeze atwara bityo we kuba yayivamo ndumva ntacyo byica cyangwa ngo bikize. Gusa ABA BAHANZI BARAREBA HAFI CYANE kuko iyo urebye kuri Wikipedia abandi bahanzi mu bikorwa bakoze cyane cyane bigaragarira mu ma NOMINATIONS baba baragize ndetse n’IBIHEMBO baba barabonye. Wambwira ute ko uri umuhanzi nyarwanda nta gihembo na kimwe kigaragara kuri CV yawe nk’umuhanzi?! N’ubwo Salax Awards yaba ifite byinshi wumva bitagutunganiye ariko burya iba iri kuguha CV udashobora kubona idahari! Nanditse byinshi gusa abahanzi bacu murebe kure cyane kuruta gushaka inyungu za hafi (frw y’ako kanya).

  • Menya abahanzi batazi icyo guhatanira igikombe batazi icyo bivuze sinzi niba bajya bareba abo mu karere kacu ibyo batwara? Bazarebe CV nkiyaba Koffi olomide ntagakombe gacaracara atatwaye. Ibaze umuhanzi runaka atumiwe kuri TV Mpuzamahanga bamubaza igikompe afite ubwo yasubiza iki? Urugero: nko mumupira wamaguru umukinnyi wa kiyovu sport ubwo cv ye niyihe? uziko nabasimbura ba APR fc babarusha CV. Abahanzi namwe murebe kure cg mureke abazi icyo gukora bitwarire ibikombe

Comments are closed.

en_USEnglish