Digiqole ad

Ubushakashatsi: Ikizere cyo kubaho cyariyongereye, ibyorezo birazamuka

 Ubushakashatsi: Ikizere cyo kubaho cyariyongereye, ibyorezo birazamuka

Imyaka yo kubaho yarazamutse, mu bihugu 191 yazamutseho imyaka 6.1 kuva muri 1990

I London mu Bwongereza hasohotse ubushakashatsi bugaragaza ko habayeho impinduka nziza  mu buzima bw’abatuye Isi ndetse ko n’ikizere cyo kubaho (Life expectancy) kiyongereye kikagera ku myaka 69 ku bagabo na 74.8 ku bagore.

Imyaka yo kubaho yarazamutse, mu bihugu 191 yazamutseho imyaka 6.1 kuva muri 1990
Imyaka yo kubaho yarazamutse, mu bihugu 191 yazamutseho imyaka 6.1 kuva muri 1990

Ubu bushakashatsi buvuga ko indwara zitandura (non-communicable diseases) n’indwara zimara igihe kirekire (chronic diseases) ziri mu bikomeje gutwara ubuzima bwa benshi mu batuye isi kuko mu bantu 10 bapfa, zihitanamo barindwi.

Bugaragaza ko Kuva mu mwaka wa 1980, ko ikizere cyo kubaho ku batuye Isi cyazamutseho imyaka irenga 10 kuko kigeze ku myaka 69 ku bagabo na 74.8 ku bagore.

Abashakashatsi bakoze ubu bushakashatsi bavuga ko mu gihe cyo hambere, indwara z’ibyorezo nka SIDA, Malaria no gucibwamo (diarrhea) ziri mu byahitanaga benshi batazi ikibahitanye.

Bavuga kandi ko imibare y’abarwara indwara z’umutima na Cancer yaragabanyije umuvuduko ndetse n’umubare w’abahitanwaga nazo wagabanutse.

Ubu bushakashatsi bwasesenguye impamvu 249 zitera impfu, indwara 315 n’ubwoko bw’impanuka 79 mu bihugu na Leta 195.

Christopher Murray uyobora kaminuza yigisha iby’ubuzima I Washington, ‘Institute for Health Metrics ‘ wayoboye ubu bushakashatsi avuga ko izi mpinduka zishingiye ku izamuka ry’ubukungu ryagiye riba mu bihugu bigize Isi. Ati “ Amajyambere yatumye bigerwaho…”

Gusa uyu mushakashatsi avuga ko n’ubwo amajyambere akeshwa iyi ntambwe, ntawe ukwiye kumva ko amajyambere ashobora gukuraho urupfu. Ati “…Ariko amajyambere ntashobora guhagarika urupfu.”

Akomeza atanga ingero z’ibihugu byateye imbere ariko bikibarizwamo impfu nyinshi. Ati “ Turabona ibihugu byateye imbere mu buryo bwihuse nko mu burezi birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko bafite  ikizere cy’ubuzima kiri hasi ugereranyije n’aho gikura.”

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko mu bihugu 191 muri 195, kuva mu 1990, ikizere cyo kubaho kiyongereho imyaka 6.1.

Bugaragaza ko hari uduce dufite ‘Life Expectancy’ ikiri hasi ku bagore n’abagabo nko mu gace ka Amerika ya ruguru.

Ubu bushakashatsi bunagaragaza ibintu bikomeje kwibasira ubuzima bw’abatuye isi, bugaragazamo indwara y’igisukari (Diabetes), ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka Cocaine n’ibindi.

Bugaragaza kandi ko abagore ibihumbi 250 bapfa batwite cyangwa babyara, mu gihe abicwa n’indwara y’umutwe n’izamenyo babarirwa kuri umwe ku 10.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish