Min. Nyirasafari ngo ashishikajwe no kubona umugore n’umugabo bombi batera imbere
Nyuma yo kurahirira inshingano zo kuba Minisitiri mushya ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Nyirasafari Esperence yavuze ko ashishikajwe no kubona umugore n’umugabo bombi batera imbere.
Minisitiri Nyirasafari yabwiye itangazamakuru ko agiye gukomeza gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu, mu guteza imbere uburinganire, uburenganzira bw’umugore n’umugabo, ubw’umwana w’umuhungu n’umwana w’umukobwa ku buryo bungana.
Yagize ati “Nshishikajwe n’uko umugore n’umugabo bose batera imbere, imbaraga zose mfite, zaba iz’umubirn (physique) n’izo mu mutwe, zose niteguye kuzikoresha. Izo mbaraga nzazikoresha mu bwitange bwose bushoboka kugira ngo icyo nashinzwe mbashe kugira icyo nkora ngifatanyije n’abandi.”
Min. Nyirasafari Esperenceavuga ko kuba yari Umudepite hari ibibazo bimwe na bimwe umuryango nyarwanda ugenda uhura nabyo, bityo ngo azifashisha iyo nararibonye agende akemura ibibazo biri mu miryango by’umwihariko ibana itarasezeranye kuko ngo akenshi usanga ari ibibazo biba bishobora kwirindwa.
Rimwe mu mabanga azifashisha ngo ni ukuganira n’imiryango inyuranye, hamwe n’Abanyarwanda batandukanye muri rusange, kugira ngo abantu babane amahoro, bityo bitume banatera imbere, ngo kuko ahantu hari ibibazo n’amakimbirane no gutera imbere biba ari ikibazo.
Nyarasafari Esperence yize amategeko, kandi yakoranye n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzi bw’abagore, ndetse yari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko unakurikirana cyane ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW
9 Comments
Nyirasafari Esperance ni umwana mwiza cyaaaaneeee. Azi ubwenge buzamufasha kwuzuza neza izi nshingano. Ndasaba abasomyi b’Umuseke kutamushidikanyaho na gato. Murakoze
Congs nyirasafari!!ariko ubuhanga bwo ……!!ubu nibwo ari kwiga masters!! Kumyaka 44.
@Mimi,
Ariko nawe ntugakabye ubwo koko kwiga Masters ku myaka 44 bitwaye iki? niyo yayiga afite 60 ikibazo cyaba kirihe? ariko abanyarwanda ninde wababwiye ko izo za masters arizo zigomba kubaka igihugu? niba utekereza utyo uribeshya pe.
Experience ni nziza!!!niyo azakoresha buriya.naho amashuli yo………!!
nonese kugira masters nibyo bitanga akazi cg ni uburambe ku kazi bareba no gukora neza kandi vuba. Wakwereka abazifite bazicaranye kandi barize gender studies nanjye ntisize sha ahubwo azanyihere akzi mfite iyo masters uvuga . Namugira inama yo kuzita cyane kuri gender based violence kuko irigusenya umuryango nyarwanda areke kuvuga iterambere ryumugore numugabo izo ninshingano zireba cyane Minaloc
Ikindi nakongera ho nukwita kuribi bikurikira: reduce gender stereotypes, improve gender promotion in our society etc. Kandi azarebe igituma habaho imyumvire idashigikira gender equality mu matorero ya gikritsu nuburyo byagabanuka?
Nice picture featuring Paul Kagame and the new minister. Ufite inshingano zikomeye, imibereho y’umuryango igira uruhare mumibereho y’igihugu. Imana izabigufashemo natwe tukuri inyuma aho bishoboka
Ehhh…nyirasafari??!!!mwene safari!!!
Narebe ko hari udushya yazana!!gukorera igihugu si ibintu byoroshyeee!!!ewana….ni ukwitanga cyane… (mbese Mucyo azababere urugero rwiza)mwibuke kandi no guteza imbere aho mukomoka
Comments are closed.