ULK yatsinze aba Kaminuza y’u Rwanda mu kuburana urubanza ruhimbano
Abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali batsindiye kuzajya Arusha muri Tanzania mu kiganirompaka ku ngingo yerekeranye n’uko uburengenzira bw’abasivili bujya buhungabanywa n’abantu basanzwe bazi amasezerano mpuzamahanga y’i Geneva arengera abasivili n’abasirikare bakomerekeye mu ntambara.
Abanyeshuri bahagarariye ULK batsinze abo muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Amategeko nyuma y’uko bahanganye ku ngingo yerekeranye n’ibyaha runaka byakozwe n’umusirikare ‘wiswe’ General John Fimbo, uyu akaba yari ayoboye ingabo mu gace kiswe Bandu, ariko cyari ikirego gihimbano n’abaregwa bahimbano.
Ubushinjacyaha (ULK) bwamuregaga ko yakoresheje indege mu kumisha amasasu ku baturage b’abasivili n’ibindi bikorwa bivugwa ko byahitanye abasivili.
Igihugu cya Bandu ngo cyasinye amasezerano y’i Geneva kandi n’igihugu Gen Fimbo akomokamo cya Dinka ngo cyarayasinye, bivuze ko abayobozi muri ibi bihugu byombi bagomba gukurikiza ibiri muri aya masezerano n’andi ayashamikiyeho.
Mbere, ibi bihugu byahoze bifatanye ariko biza gushaka kwitandukanya kuko bamwe bumvaga ko abandi babakandamiza, bakababuza kwiga no kugira imibereho myiza muru rusange.
Uku gutandukana kwateye inzika n’urwangano kuko Bandu yari ikize kurusha Dinka, ikagira amabuye y’agaciro, petelori n’indi mitungo.
Abatuye Dinka bamaze kubona ko barushwa amaboko na Bandu, bamwe muri bo basabye ko Leta yabo yagirana amasezerano n’abo muri Bandu kugira ngo barebe niba Dinka na yo yafashwa n’umuturanyi wayo akaba n’umuvandimwe wabo ariwe Bandu.
Mu gihe ibi byari bikiri mu biganiro, Gen Fimbo wayoboraga zimwe mu ngabo z’aba Dinka yahiritse ubutegetsi ahita ategeka ko igihugu cye kitazigera kigirana imishyikirano n’abo muri Bandu.
Umwuka wakomeje kuba mubi hagati y’impande zihanganye kugeza ubwo ingabo za Gen Fimbo zikoresheje ingufu zikabije mu kwivuna abanzi kandi ngo ibi byatumye hari abasivili bahagwa, imyaka yari yeze irangirika, n’ibindi byinshi.
Muri make n’uko ikibazo cyari giteye.
Uruhande rw’ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na ULK byerekanye ko ibyakozwe n’ingabo za Gen Fimbo byanyuranyije n’amasezerano y’i Geneva kuko amasasu yishe abasivili kandi abasirikare be bakangiza nkana imirima yarimo imyaka yari buzatunge abarokotse.
Uruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda rwari ku ruhande rw’abunganira uregwa rwo rwekerekanaga ko kuba amasasu yaraguye mu mirima ubwabyo bitashingirwaho byemeza ko Gen Fimbo yari afite ubushake bwo kwica abasivili kandi ko kugwa mu mirimo kw’ibisasu bikangiza ibihungwa bitavuze kwicwa n’inzara byanze bikunze.
Uyu mwitozo abanyeshuri bakoze ubusanzwe abanyamategeko bawita ‘Moot Court Exercise’ ukaba ufasha abanyeshuri biga amategeko kumenya uko mu rukiko bigenda, bakazageramo baramaze kwitegura bihagije.
Ikiba kigamijwe si utsinda no guhembwa ahubwo ni ukongerera abanyeshuri ubumenyi n’ubunararibonye mu kuburanisha, gushinja ibyaha no kunganira abaregwa.
Ababaye aba mbere bahawe igikombe, banemererwa kuzishyurirwa ibintu byose ubwo bazaba bagiye Arusha guhangana na bagenzi babo bo mu karere ka Africa y’Iburasirazuba.
Umwe mu banyeshuri witabiriye iki kiganiro yabwiye Umuseke ko kujya mu biganiro mpaka nka biriya bizabafasha kongera ubumenyi bafite kandi bikabatinyura kuko ngo kimwe mu bituma umuntu atsinda mu rukiko ari ugushirika ubwoba no kugira ingingo n’ibihamya bifatika.
Abanyeshuri ba ULK bazajya Arusha mu Ugushyingo uyu mwaka bakore Moot Court Competition n’abo muri aka karere.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
5 Comments
Aka gakino wagira ngo ni amarenga baciraga abategetsi bacu kimwe n’abasirikare bo muri aka karere udasize imitwe yitwara gisirikare.
Hahaha uru rubanza rwari urucabana ULK yagombaga gutsinda kuko rumeze nka rwarundi nkunda kubona kuri TV5 rwitwa Avocat de cause perdue. Utsinda aba azwi n’utsinda aba azwi. Rero ULK bakinnye ari ba Me Sawadogo.!!! Ntibibwire ko ari abahanga mu mategeko.
Super
Abantu ntibajya bemera naho wazana iki. Emera ko ULK batsinze kdi numva dukwiye kujya tureka kurwana ishyaka ry’amakaminuza. Igishimishije n’uko ari abanyarwanda ibyo birahagije!!!
steven ugira ukuri uzajye umbwirira abantu bapinga kandi hejuru yibyo bose nabanyarwanda
Comments are closed.